Abac 13:1-25 BYSB2001 - Bible AI

1Maze Abisirayeli bongera gukoraibyangwa n'Uwiteka. Uwiteka abahāna mu maboko y'Abafilisitiya imyaka mirongo ine.

2Nuko hariumugabow'i Sora wo mu muryango w'Abadani, witwaga Manowa. Umugorewe yari ingumba itigeze kubyara.

3Marayika w'Uwiteka yiyereka uwo mugorearamubwira ati “Dore uri ingumba ntiwigeze kubyara, arikouzasama indaubyareumwana w'umuhungu.

4Nuko ndakwinginze wirinde kunywavino cyangwa igisindisha kandi ntukarye ikintu cyose gihumanya,

5kukouzasama indaukabyaraumuhungu. Kandi ntihazagireumwogosha kuko uwo mwana azaba Umunaziri ahereye akiva mu nda ya nyina, kandi ni weuzatangira gukizaAbisirayeli amaboko y'Abafilisitiya.”

6Uwo mugoreaherako araza abwiraumugabowe ati “Umuntu w'Imana yaje aho nari ndi, kandi mu maso he hasaga n'aha marayika w'Imana hateyeubwoba, ariko sinamubajije aho yaturutse na we ntiyambwiye izina rye.

7Ariko arambwira ati ‘Doreuzasama indaubyareumuhungu.’Kandi ati ‘Uhereye none ntukanywe vino cyangwa igisindisha, ntukarye ikintu cyose gihumanya kuko uwo mwana azaba Umunaziri, ahereye akiva mu nda ya nyinaukageza aho azapfira.’”

8Nuko Manowa yinginga Uwiteka ati “Nyagasani, ndakwinginze ngo uwo muntu w'Imana wadutumyeho yongere agaruke muri twe, atwigishe uko tuzagenza uwo mwanauzavuka.”

9Nuko Imana yemerera Manowa, marayika w'Imana agaruka kuri uwo mugoreamusanga aho yari yicaye mu murima, ariko Manowaumugabowe ntiyari ahari.

10Nukoumugoreahuta yiruka, ajya kubwiraumugabowe ati “Wa mugabowazaga ejo bundi yongeye kunyiyereka.”

11Manowa arahagurukaakurikiraumugorewe, asanga uwo mugaboaramubazaati “Mbese ni wowe wavuganaga n'uyu mugore?”
Na we ati “Ni jyewe.”

12Manowa ati “Ibyo wavuze nibisohora, mbese azaba ari muntu ki, cyangwa azakora iki?”

13Marayika w'Uwiteka abwira Manowa ati “Ibyo nabwiye uyu mugorebyose abyirinde.

14Ntakarye ikintu cyose kivuye ku muzabibu, ntakanywe vino cyangwa igisindisha, habe no kurya ikintu cyose gihumanya. Nuko yitondere ibyo namubwiye byose.”

15Manowa abwira marayika w'Uwiteka ati “Udukundire ubeukiriaha, tukubagireumwana w'ihene.”

16Marayika w'Uwiteka abwira Manowa ati “Naho nakwemerera sinarya ibyokurya byawe, ariko nibaushaka gutunganya igitambo cyoswa,ukwiriye kugitambira Uwiteka.”Ariko ubwo Manowa yari ataramenya ko ari marayika w'Uwiteka.

17Nuko Manowa abaza marayika w'Uwiteka ati “Witwa nde, kugirango ibyo wavuze nibisohora tuzagukurireubwatsi?”

18Marayika w'Uwiteka aramubwira ati “Urambariza iki izina ryanjye, ko ari izina ritangaza?”

19Nuko Manowa yendaumwana w'ihene n'igitambo cy'amafu y'impeke, abitambira Uwiteka hejuru y'igitare. Marayika aherako akora igitangaza, Manowa n'umugorewe babireba.

20Nuko ibirimi by'umurirobiva mu gicaniro bitumbagira mu ijuru, marayika w'Uwiteka azamuka mu birimi by'umurirow'igicaniro Manowa n'umugorewe babireba, baherako bagwa hasi bubamye.

21Ariko nta bundi marayika w'Uwiteka yongeye kwiyereka Manowa cyangwaumugorewe. Ubwo Manowa amenya ko ari marayika w'Uwiteka.

22Maze Manowa abwiraumugorewe ati “Niukuriturapfa kuko turebye Imana.”

23Umugorewe aramubwira ati “Iyaba Uwiteka yashatse kutwica, ntaba yemeye igitambo cyacu cyoswa cyangwa icy'amafu y'impeke, ntaba yatweretse ibyo byose kandi ntaba yatubwiye nk'ibyo muri iki gihe.”

24Nuko hanyuma y'ibyo,umugoreabyaraumuhungu amwita Samusoni. Umwana arakura, Uwiteka amuhaumugisha.

25Mazeumwuka w'Uwiteka atangira kumukoreshereza i Mahanedani, hagati y'i Sora na Eshitawoli.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>