1Nuko Samusoniaramanuka ajya i Timuna, abonaumukobwa wo mu bakobwa b'Abafilisitiya.
2Maze arazamuka abwira se na nyina ati “Nabengutseumukobwa i Timuna wo mu bakobwa b'Abafilisitiya, none mumunsabire.”
3Nuko se na nyina baramubazabati “Mbese nta mugeniuri mu bakobwa ba bene wanyu, cyangwa mu bwoko bwacu bwose, byatuma ujya gushakaumugenimu Bafilisitiya batakebwe?”
Samusoniabwira se ati “Nsabira uwo kuko ari we nkunda cyane.”
4Ariko se na nyina ntibari bazi ko byaturutse ku Uwiteka, kuko yashakaga impamvu ku Bafilisitiya. Icyo gihe Abafilisitiya bari barahindūye Abisirayeli.
5Hanyuma y'ibyo Samusoniamanukanana se na nyina bajya i Timuna, bageze mu mizabibu yaho, ahura n'umugunzu w'intare,uramutontomera.
6Mazeumwuka w'Uwiteka amuzahocyane, arayitanyaguza nk'uwatanyaguzaumwana w'ihene, kandi nta ntwaro yari afite mu ntoki, ariko ntiyabwira se na nyina ibyo yakoze.
7Nuko Samusoniarimanukiraaganira n'uwo mukobwa, aramushima cyane.
8Bukeyeasubirayo kumuzana, akebereza ha handi kuroraya ntumbi y'intare yatanyaguzaga, asangamo irumbo ry'inzuki n'ubukibwazo.
9Arabuhakura agenda aburya agera kuri se na nyina, arabubahana bo baraburya, ariko ntiyababwira ko yabukuyemu ntumbi y'intare.
10Hanyuma se aramanuka asanga uwo mukobwa. BukeyeSamusoniacyuzaubukwe, kuko ari ko abasore bagenzaga.
11Nuko bamubonye, bamuzanira abasangwa mirongo itatu ngo bagumanena we.
12Nuko Samusoniarababwira ati “Reka mbasākuze igisākuzo, nimushobora kucyica iminsi y'ubukwe uko ari irindwi itarashira, mukakinsobanurira, nzabaha imyambaro y'ibitare mirongo itatu n'imyenda yo gukuranwa mirongo itatu.
13Ariko nibibananira, ni mwe muzampa imyambaro y'ibitare mirongo itatu n'imyenda yo gukuranwa mirongo itatu.”
Baramubwira bati “Dusākuze twumve igisākuzo cyawe.”
14Arababwira ati
“Mu muryi havuyemoibyokurya,
Kandi mu munyambaraga havuyemouburyohe.”
Nuko bamara iminsi itatu badashobora kugisobanura.
15Maze ku munsi wa karindwi babwira muka Samusonibati “Shukashukaumugabowawe adusobanurireicyo gisākuzo tutagutwika, tugatwika n'urugorwa so. Mwaduhamagariye kutugiraabatindi? Si ko biri?”
16Nuko muka Samusoniamuririra imbere aramubwira ati “Uranyanze, ntunkunze kuko washākuje bene wacu, ntukimbwire.”
Samusoniaramubwira ati “Sinabibwiye data na mama, none mbikubwire?”
17Arangiza iyo minsi irindwi amuriraimbere, bakiri mu bukwe, maze ku munsi wa karindwi arabimubwira, kuko yari amurembeje, na we abwira bene wabo icyo gisākuzo.
18Nuko uwo munsi wa karindwi izuba ritararenga, abanyamudugudubaramubwira bati “Ni iki cyarushaubukikuryoha? Kandi ni iki cyarusha intare imbaraga?”Na we arababwira ati
“Iyaba mutahingishije ishashi yanjye,
Ntimuba mwishe igisākuzo cyanjye.”
19Nukoumwuka w'Uwiteka amuzahocyane, aramanuka ajya kuri Ashikeloni, yicayo abantu mirongo itatu abacuza imyambaro yabo, kandi aha imyenda yo gukuranwa abishe igisākuzo cye. Ararakara cyane, arazamuka ajya kwa se.
20Ariko muka Samusonibamushyingira mugenzi we wari incuti ye.