Abac 15:1-20 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko hahise iminsi, mu isarura ry'ingano Samusoniajya gusuraumugorewe amuzaniyeumwana w'ihene yibwiye ko asangaumugorewe ku murēre, ariko sebukwe ntiyamukundira ko ajyayo.

2Sebukwe aramubwira ati “Niukurinagize ngo waramwanze rwose, ni cyo cyatumye mushyingira mugenzi wawe. Mbese murumunawe ntamurutaubwiza? Ndakwinginze, abe ari weujyana mu cyimbo cye.”

3Samusoniarababwira ati “Kuri ubu noneho nta rubanza rw'Abafilisitiya ruzanjyaho, nimbagirira nabi.”

4Nuko Samusoniaragenda afata ingunzu magana atatu, yenda amafumba y'umuriro, izo ngunzu azifatanya imirizo ayihambiranya n'ifumba y'umuriro.

5Maze akongeza amafumba, arazikungagiza aziroha mu mirima y'ingano y'Abafilisitiya, inkongi iratwarana hose si mu miba, si mu ngano zidatemye, si mu myelayo, byose birakongoka.

6Maze Abafilisitiya barabaza bati “Ni nde wakoze ibyo?”Baravuga bati “Ni Samusoniumukwe w'Umutimuna, kuko yatwayeumugorewe akamushyingira mugenzi we.”Abafilisitiya baherako barazamuka batwika uwo mugorena se.

7Nuko Samusoniarababwira ati “Ubwo mubigenjeje mutyo, niukurinzabahōra kandi mbirangije nzarorera.”

8Nuko arabatikiza cyane yica benshi, maze aba mu isenga y'igitare cya Etamu.

9Hanyuma Abafilisitiya barazamuka bagandika i Buyuda, badendeza i Lehi yose.

10Abayuda baravuga bati “Ni iki kibazanye kudutera?”
Barabasubizabati “Twazanywe no kubohaSamusoni, ngo tumugirenk'uko yatugize.”

11Nuko Abayuda ibihumbi bitatu baherako baramanuka, basanga Samusonimuri ya senga y'igitare cya Etamu, baramubazabati “Mbese ntuzi ko Abafilisitiya badutwara? Ibyo wadukoreye ni ibiki?”
Arabasubizaati “Nk'uko bankoreye, ni ko nanjye nabakoreye.”

12Baramubwira bati “Tumanuwe no kukubohango tugutange mu maboko y'Abafilisitiya.”
Samusoniarababwira ati “Nimundahire yukoubwanyu mutaribunsumire.”

13Baramusubizabati “Oya, ahubwo turakubohatukudadire tubagushyire, ariko niukurintituri bukwice.”Bamubohesha imigozi mishya ibiri, baramuzamukanabamukuyemuri icyo gitare.

14Ageze i Lehi, Abafilisitiya bamusanganizaurusaku. Mazeumwuka w'Uwiteka amuzahocyane, imigozi yari imudadiye amaboko ihinduka nk'imigwegwe ishiririye, ibimuhambiriye biradohoka bimuva ku maboko.

15Nuko abona igufwa ry'umusayaw'indogobe, ararisingira aryicisha abantu igihumbi.

16Nuko Samusoniaravuga ati
“Eregaumusayaw'indogobe, ibirundo n'ibirundo,
Umusayaw'indogobe nywicishije abantu igihumbi.”

17Nuko amaze kuvugaatyo ajugunyaumusayawari mu ntoki ze, kandi aho hantu hitwa i Ramatilehi.

18Agwaumwuma cyane atakambira Uwiteka aramubwira ati “Wadukirishijeukubokok'umugaragu wawe, none inyota iranyica ngwe mu maboko y'abatakebwe?”

19Ariko Imana ifukurairiba i Lehi amazi aradudubiza, nuko amaze kunywaumutimausubiramu nda, arahembuka. Ni cyo cyatumye hahimbwa Enihakore, hari Lehi na bugingo n'ubu.

20Nuko amara imyaka makumyabiri, mu gihe cy'Abafilisitiya, ariumucamanza w'Abisirayeli.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>