Abac 16:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1Samusoniajya i Gaza abonayoumugorewa maraya, yinjira iwe.

2Ab'i Gaza babwirwa ngo “Samusoniageze hano.”Baramugota, bamwubikirira ku irembo ry'umudugudubakesha ijoro, bahacecekeye ijoro ryose bibwira bati “Nibucya turamwica.”

3Samusoniariryamira ageza mu gicuku. Muri icyo gicuku arahagurukaafata inzugi z'irembo ry'umudugudun'ibikingi by'irembo byombi, arabishinguza byose hamwe n'igihindizo cyazo abiterera ku bitugu, abizamukanaimpinga y'umusoziuteganye n'i Heburoni.

4Hanyuma y'ibyo, abengukaumugorewo mu gikombe cya Soreka witwaga Delila.

5Abatware b'Abafilisitiya basanga uwo mugorebaramubwira bati “Umuhendeubwenge,umenye aho imbaraga ze nyinshi ziva, tumenyeuburyo twamushobora tukamubohatukamucogoza,umuntu wese muri twe azaguha ibice by'ifeza igihumbi n'ijana.”

6Nuko Delila abaza Samusoniati “Ndakwinginze, mbwira aho imbaraga zawe nyinshi ziva n'icyakubohaugashoboka?”

7Samusoniaramusubizaati “Bambohesha isuri mbisi ndwi zitaruma, nacogora nkamera nk'abandi.”

8Hanyuma abatware b'Abafilisitiya bazanira uwo mugoreisuri mbisi zitaruma, arazimubohesha.

9Kandiumugoreyari afite abantu amwubikije mu mwinjiro. Nuko aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.”Samusoniacagagura izo suri, nk'ukoutugozitw'imigwegwe ducikaiyo tugezemu muriro. Nuko imbaraga ze ntizamenyekana.

10Delila abwira Samusoniati “Dore wampemukiye, kandi wambeshye. None ndakwinginzeumbwire icyabasha kukuboha.”

11Aramubwira ati “Bambohesha imigozi mishya itigeze gukoreshwa, nacogora nkamera nk'abandi.”

12Nuko Delila yenda imigozi mishya, arayimubohesha aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.”Kandi abamwubikiye bari mu mwinjiro, maze arayicagagura nk'urudodoimuva ku maboko.

13Delila abwira Samusoniati “Ni kuryauracyampemukirakandiuracyambeshya, mbwira icyabasha kukuboha.”
Aramusubizaati “Wasobekeranya imigabane irindwi y'umusatsi wo ku mutwe wanjye mouruyonga, byashoboka.”

14Nuko awutsibishaurubambo aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.”Arakanguka ashikuza urwo rubambo rw'inkingi, hamwe n'uruyonga rusobekeranijemo.

15Delila aramubwira ati “Wakagize ngourankunda kandi tudahujeumutima? Umpemukiyegatatuutambwira aho imbaraga zawe nyinshi ziva.”

16Ariko kuko yamushimikiriye iyo minsi yose akamubazaamuhata, amurembeje nk'uwenda gupfa,

17nuko amubwira ibyari mu mutimawe byose, aramubwira ati “Nta cyuma cyogosha cyigeze kunyura ku mutwe, kuko nabaye Umunaziri w'Imanauhereye nkiva mu nda ya mama. Nakogoshwa, imbaraga zanjye zanshiramo, ngacogora nkamera nk'abandi.”

18Nuko Delila abonye ko amubwiye ibyari mu mutimawe byose, atuma ku batware b'Abafilisitiya ngo “Nimuzamuke iyi nkubwe gusa, kuko yambwiye ibyari mu mutimawe byose.”Nuko abatware b'Abafilisitiya bamusanga aho ari, bazanye za feza.

19Aherako amusinzirira ku bibero, maze ahamagazaumuntu kumwogosha imigabane irindwi y'umusatsi, aherako amushinyagurira, imbaraga ze zimuvamo.

20Maze aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.”Arakanguka yibwira ko yisohokera nk'ubundi akikunkumura, ariko yari atazi ko Uwiteka yamuretse.

21Abafilisitiya baherako baramufatabamunogoramo amaso, bamumanukanai Gaza bamubohesha iminyururuy'imiringa, bamugiraumusyi mu nzu y'imbohe.

22Ariko nubwo bari bamwogoshe,umusatsi wo ku mutwe we wongera kumera.

23Hanyuma abatware b'Abafilisitiya bateranira gutambira imana yabo Dagoni ibitambo byinshi no kwishima, bakavuga bati “Imana yacu yadushobojeumwanzi wacu Samusoni.”

24Nuko abantu bamubonye bashima ikigirwamana cyabo baravuga bati “Imana yacu idushobojeumwanzi wacu,uwariumurimbuzi w'igihugu cyacu, wishe benshi muri twe.”

25Nuko bakinezerewe mu mutimabaravuga bati “Nimuhamagaze Samusoniabe atuganirira.”Nuko batumiraSamusonibamukuramu nzu y'imbohe, bamuhagarika imbere yabo hagati y'inkingi, arabaganirira.

26Maze Samusoniabwiraumuhungu wariumurandase ati “Reka mfate inkingi ziteze iyi nzu nzegamire.”

27Ariko iyo nzu yari yuzuyeabagabo n'abagore, n'abatware b'Abafilisitiya bose bari bahari, kandi hejuru y'inzu hari abagabo n'abagore nk'ibihumbi bitatu, bose batumbiriye Samusoniabaganirira.

28Nuko Samusoniatakambira Uwiteka aravuga ati “Uwiteka Mana, ndakwinginze nyibuka. Ndakwinginze mpa imbaraga aka kanya gusa Mana, kugirango mporere amaso yanjye yombi Abafilisitiya.”

29Samusoniaherako afata inkingi zombi zo hagati ziteze inzu arazegamira,ukubokokw'iburyo gufataimwe, n'ukw'imoso gufataiyindi.

30Samusoniaravuga ati “Mpfane n'Abafilisitiya!”Aritugatuga n'imbaraga ze zose arazishikuza, inzu iridukiraabo batware n'abantu bari barimo bose. Nuko abo Samusoniyiciye mu ipfa rye bari benshi, barutagaabo yishe mu minsi yose yo kubahokwe.

31Nuko bene se n'abo mu rugo rwa se bose baramanuka bajyanaumurambo we, barawuzamukanabawuhamba hagati y'i Sora na Eshitawoli, mu gituro aho se Manowa yahambwe. Samusoniyari amaze imyaka makumyabiri ariumucamanza w'Abisirayeli.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>