1Harihoumugabowo mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu witwaga Mika.
2Yabwiye nyina ati “Bya bice by'ifeza igihumbi n'ijana wibwe bigatumauvumanankumvauvumana, ndabifite ni jye wabyibye.”
Nyina aravuga ati “Umwana wanjye nahirwe ku Uwiteka.”
3Nuko asubizanyina bya bice by'ifeza igihumbi n'ijana, nyina aravuga ati “Niukuriizi feza mfite mu ntoki nzereje Uwiteka, kugirangoumuhungu wanjye azikoreshemo igishushanyo kibajwe n'igishushanyo cy'ibyuma biyagijwe, noneho ndazigushubije.”
4Amaze gusubizanyina izo feza, nyina yenda ibice by'ifeza magana abiri abishyiraumucuzi, azikoramo igishushanyo kibajwe n'igishushanyo cy'ibyuma biyagijwe, nuko biba mu nzu ya Mika.
5Kandi uwo mugaboMika yari afite inzu yitaga iy'imana, aremesha efodi na terafimu, yereza umwe wo mu bahungu be, ngo abeumutambyi we.
6Muri iyo minsi Abisirayeli nta mwami bari bafite,umuntu wese yakoraga icyo ashatse.
7I Betelehemu y'i Buyudahabagayoumusorew'Umulewiwo mu muryango wa Yuda.
8Bukeyeava muri uwo muduguduw'i Betelehemu y'i Buyuda, ajya gushaka aho yasuhukiraajya mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu. Nuko akigenda arasukirakwa Mika.
9Mika aramubazaati “Uraturukahe?”
Aramusubizaati “Ndi Umulewiw'i Betelehemu y'i Buyuda, kandi ndagenda nshaka aho nasuhukira.”
10Mika aramubwira ati “Ihamirahoumbere data n'umutambyi, nanjye nzajya nguha ibice by'ifeza cumi mu mwaka n'imyambaro n'ibyokurya.”Nuko uwo musorew'Umulewiajya mu rugo
11yemera kubanana Mika, amuberank'umwana we.
12BukeyeMika yeza uwo Mulewiahindukaumutambyi we, akaba mu rugo rwe.
13Nuko Mika aherako aravuga ati “None menye ko Uwiteka azangirira neza, kuko mfite Umulewihoumutambyi.”