1Muri iyo minsi Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandi icyo giheumuryango w'Abadani wishakiraga gakondo yo guturamo, kuko ari bo bari batarayihabwa mu miryango y'Abisirayeli.
2Abadani batuma abantu b'intwari batanu bo mu muryango wabo, bava i Sora na Eshitawoli bajya gutataigihugu kucyitegereza. Barababwira bati “Nimugende mwitegereze igihugu uko kimeze.”Baragenda, bageze mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu kwa Mika, bararayo.
3Nuko ubwo bari hafi yo kwa Mika bamenya ijwi rya wa musorew'Umulewi, barahindukirabaramubazabati “Ni nde wakuzanye hano? Urahakora iki? Uhafite iki?”
4Arabasubizaati “Nimwumve uko Mika yangiriye, yansezeranije ibihembo mbaumutambyi we.”
5Baherako baramubwira bati “Turakwinginzeusobanuze Imana ko tuzahirwa mu rugendo rwacu turimo.”
6Uwo mutambyi arabasubizaati “Nimugende amahoro. Urwo rugendo mugenda ruzaragirwa n'Uwiteka.”
7Abo bagabo batanu baragenda bagera i Layishi, bitegereza abantu baho babona bituriyeamahoro, nk'uko ingeso z'Abasidoni zari ziri, bari abanyetuza n'abanyamahoro. Muri icyo gihugu nta wabagiriraga nabi kuko batatwarwaga, bari kure y'Abasidoni ntibīfatanyaga n'abandi.
8Nuko abo batasi bagarutse muri bene wabo i Sora na Eshitawoli, bene wabo barabaza bati “Muzanye nkuru ki?”
9Barababwira bati “Nimuhaguruketubatere, kuko tumazekurebaigihugu, kandi dusanze ari cyiza cyane. Mbese muracyicajwe n'iki? Mwe kugiraubutebwo kujya guhindūra igihugu.
10Nimugenda, muzasanga abantu biraye, igihugu ni kigari, Imana yakibagabije, kandi ni igihugu kidakennye ibyo mu isi byose.”
11Abo bagabo magana atandatu bo mu muryango wa Dani bava i Sora na Eshitawoli bitwaje intwaro zo kurwanisha.
12Barazamuka bagandika i Kiriyatiyeyarimu y'i Buyuda. Ni cyo cyatumye aho hantu hari inyuma y'i Kiriyatiyeyarimu, bahita Mahanedani na bugingo n'ubu.
13Bava aho ngaho, bajya mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu, bagera no kwa Mika.
14Nuko abo bagabo batanu bari baragiye gutataigihugu cy'i Layishi, baterura amagambo babwira bene wabo bati “Muzi ko muri uru rugo harimo efodi na terafimu n'igishushanyo kibajwe n'ikiyagijwe? Nuko noneho nimutekereze icyo mukwiriye gukora.”
15Bakeberezaho bagera ku nzu y'uwo musorew'Umulewimu rugo rwa Mika, bamubazauko ameze.
16Kandi abo bagabo magana atandatu bo muri bene Dani bari bahagaze ku irembo mu muharuro, bitwaje intwaro zo kurwanisha.
17Nuko ba bagabo batanu bari bagiye gutataigihugu baraza binjira mu rugo, basahura igishushanyo kibajwe na efodi na terafimu n'igishushanyo kiyagijwe, kandiumutambyi yari ahagaze ku irembo mu muharuro, hamwe n'abo bagabo magana atandatu bitwaje intwaro zo kurwanisha.
18Binjira mu rugo rwa Mika. Bagisahura igishushanyo kibajwe na efodi na terafimu n'igishushanyo kiyagijwe,umutambyi arababaza ati “Muragira ibiki?”
19Baramusubizabati “Cecekaupfukeumunwa tujyane,utubereumubyeyi n'umutambyi. Mbese ikikubereye icyiza ni ikihe? Niukubaumutambyi w'urugorw'umuntu umwe, cyangwa kubaumutambyi w'umuryango n'ubwoko bwa Isirayeli?”
20Nukoumutambyi yishima mu mutimawe, ajyana efodi na terafimu n'igishushanyo kibajwe, agenda hagati y'abo bantu bamushagaye.
21Nuko barahindukirabaragenda, bīmiriza abana bato imbere, n'amatungo n'ibintu.
22Bicumyeho akarere bavuye kwa Mika, abantu bo mu ngo zegeranye n'urwa Mika baraterana, baraza basesekara kuri bene Dani
23barabakabukana. Abadani barakebuka babaza Mika bati “Ubaye iki gitumyeuzanaigitero kingana gityo?”
24Arabasubizaati “Ni uko mwanyaze imana zanjye niremeye n'umutambyi wanjye, mukabijyana. Hari icyo nsigaranye? None murambaza ngo ‘Mbaye iki?’”
25Abadani baramusubizabati “Ntiwongere kuvugamuri twe, hatagira abanyaburakari babasumira, bakakwicana n'abo mu rugo rwawe.”
26Nuko Abadani barigendera. Mika abonye ko bamurushije amaboko arahindukiraasubiraiwe.
27Nuko Abadani bajyana ibyo Mika yaremye n'umutambyi yari afite, bagera i Layishi mu bantu b'abanyetuza bari amahoro, babīcisha inkota, batwika n'umuduguduwabo.
28Kandi nta murengezi wabonetse ngo awutabare, kuko wari kure y'i Sidoni kandi nta muntu n'umwe bari bafatanije, hari mu kibaya gihereranye n'i Betirehobu. Nuko Abadani bubakayoumudugudubawuturamo.
29Bawuhimba i Dani bawitiriye sekuruzaDani wabyawe na Isirayeli, ariko ubwa mbere uwo muduguduwitwaga Layishi.
30Nuko Abadani bishingira icyo gishushanyo kibajwe, kandi Yonatani mwene Gerushomuumuhungu wa Mose we n'abahungu be, bari abatambyi b'umuryango wa Dani kugezaigihe igihugu cyanyagiwe.
31Nuko bashinga icyo gishushanyo kibajwe Mika yaremye, gihamaho kumaraigihe cyose inzu y'Imana yabereye i Shilo.