Abac 2:1-23 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma marayika w'Uwiteka ava i Gilugaliajya i Bokimu, arababwira ati “Nabavanye muri Egiputa mbazana mu gihugu nasezeranyije ba sogokuruza, nkababwira nti ‘Ntabwo nzaca ku isezerano nabasezeranyije.

2Namwe ntimugasezerane na bene icyo gihugu, ahubwo muzasenye ibicaniro byabo.’Ariko ntimwanyumviye. Ni iki cyatumye mukoramutyo?

3Nanjye ni cyo gituma mvuga nti ‘Sinzabirukanaimbere yanyu, ahubwo bazababera nk'amahwa ahanda mu mbavu, kandi imana zabo zizababeraumutego.’”

4Marayika w'Uwiteka amaze kubwira Abisirayeli bose ayo magambo, abantu batera hejuru n'amajwi arenga, bararira.

5Aho hantu bahita i Bokimu, batambirirayo Uwiteka ibitambo.

6Nuko Yosuwa arangije gusezerera Abisirayeli, baragendaumuntu wese ajya muri gakondo ye kuyihindūra.

7Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreraga Uwiteka, no mu gihe cyose cy'abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa. Abo ni bo bari bazi neza imirimo yose Uwiteka yakoreye Abisirayeli.

8Nuko Yosuwa mwene Nuniumugaragu w'Uwiteka apfa amaze imyaka ijana n'icumi.

9Bamuhamba mu rugabano rwa gakondo ye i Timunatiheresi mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu, mu ruhande rw'ikasikazi rw'umusoziwitwa Gāshi.

10Hanyuma ab'icyo gihe bose na bo barapfa basanga ba sekuruza. Abo bakurikirwa n'ab'ikindi gihe bakura batazi Imana, haba no kumenya imirimo yakoreraga Abisirayeli.

11Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n'Uwiteka bakorera Bāli.

12Bimūra Uwiteka Imana ya ba sekuruzayabakuye mu gihugu cya Egiputa, bakurikira izindi mana z'abanyamahanga babakikije bakazipfukamira, barakaza Uwiteka.

13Nuko bimūra Uwiteka bakorera Bāli na Ashitaroti.

14Mazeumujinya w'Uwitekaukongēra Abisirayeli, abagabiza abanyazi kubanyaga kandi abahāna mu babisha babo babakikije, bituma batakibasha guhagarara imbere y'ababisha babo.

15Aho bajyaga hose Uwiteka yabatezaga ibyago nk'uko yababwiye akabarahira, bariheba cyane.

16Maze Uwiteka ahagurutsa abacamanza, babakiza amaboko y'ababanyagaga.

17Ariko banga kumvira abacamanza babo, ahubwo bararikira izindi mana bakazipfukamira bakayoba vuba. Bavuye mu ngeso ba sekuruzabagendanaga bumvira amategeko y'Uwiteka, ariko bo ntibagenjeje batyo.

18Ariko uko Uwiteka yabahaga abacamanza yagumanaga n'umucamanza wese, akabakiza amaboko y'ababisha babo mu gihe cy'uwo mucamanza cyose, kuko Uwiteka iyo yumvaga iminiho yabo bayitewe n'ababarenganya babahata, yabagiriraga impuhwe.

19Ariko kandi iyoumucamanza yamaraga gupfa, basubiraga inyuma bakarusha ba sekuruzakwiyonona, bagakurikira izindi mana bakazikorera, bakazipfukamira. Ntabwo baroreraga imirimo yabo mibi, ahubwo bakīnangira imitima.

20Nukoumujinya w'Uwitekaukongēra Abisirayeli, akavuga ati “Ubu bwoko bwishe isezerano ryanjye nasezeranye na ba sekuruza, bwanga kunyumvira.

21Nanjye sinzongera kwirukanaimbere yabo irindi shyanga ryose mu yasigaye Yosuwa amaze gupfa,

22kugirango Abisirayeli mbageragereshe ayo mahanga, ndebe ko bakomeza kugendera mu nzira z'Uwiteka nk'uko ba sekuruzabazigenderagamo, cyangwa ko bakwanga.”

23Ni cyo cyatumye Uwiteka asigaza ayo mahanga ntayirukanevuba, kandi ntayagabize Yosuwa.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>