Abac 21:1-25 BYSB2001 - Bible AI

1Kandi Abisirayeli bari bararahiriye i Misipa bati “Nta muntu n'umwe muri tweuzashyingira Umubenyaminiumukobwa we.”

2Nuko abantu bose basubirai Beteli, bicara imbere y'Imana bageza nimugoroba barira batera hejuru cyane,

3barabaza bati “Uwiteka Mana y'Abisirayeli, ni iki gituma tuburaumuryango umwe mu Bisirayeli?”

4Nuko bukeyebwaho bazinduka kare, bahubakaigicaniro batamba ibitambo byoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro.

5Abisirayeli barabaza bati “Mu miryango yose y'Abisirayeliutajemu iteraniro ry'Uwiteka ni nde?”Kuko bari barahiye indahiro ikomeye ku muntu weseutazaza gusenga Uwiteka i Misipa bati “Niukuriazicwa.”

6Nuko Abisirayeli baricuza ku bw'Ababenyamini bene wabo baravuga bati “Uyu munsi harihoumuryangouciwemuri Isirayeli.

7Tubigenze dute ngo dushakire abacitse ku icumu abagore, kandi ko twarahiye imbere y'Uwiteka ko tutazabashyingira abakobwa bacu?”

8Nuko barabaza bati “Mu miryango y'Abisirayeliutazamutse gusenga Uwiteka i Misipa niuwuhe?”Babona ko nta muntu wavuye i Yabeshi y'i Galeyadi, ngo aze mu ngando aho bateraniye,

9kuko ubwo abantu bari bamaze kubarwa, nta wo mu baturageb'i Yabeshi y'i Galeyadi wariuhari.

10Nuko iteraniro ritumayoabantu inzovu imwe n'ibihumbi bibiri barusha abandi kuba intwari, barabategeka bati “Nimugende mwicishe inkota abaturageb'i Yabeshi y'i Galeyadi, mubicane n'abagore n'abana babo.

11Uko abe ari ko muzabigenza rwose,umugabowese n'umugorewese waryamanye n'umugabomuzabarimbure.”

12Nuko muri abo baturageb'i Yabeshi y'i Galeyadi, babonayo abakobwa b'inkumi magana ane batararyamana n'abagabo, babazana mu ngando z'i Shilo mu gihugu cy'i Kanāni.

13Nuko iteraniro ryose rituma ku Babenyamini bari ku gitare cya Rimoni, babaha ihumure.

14Ubwo ngubwo Ababenyamini baragaruka, Abisirayeli babashyingira abo bakobwa bakijije mu bagore b'i Yabeshi y'i Galeyadi, ariko ntibabakwira.

15Nuko abantu baricuza ku bw'Ababenyamini, kuko Uwiteka yari yaciye icyuho mu miryango y'Abisirayeli.

16Nuko abakuru b'iteraniro barabaza bati “Tuzabigenza dute ngo dushakire abasigaye, ko abagore barimbutse mu Babenyamini?”

17Baravuga bati “Hakwiriye kubahogakondo y'Ababenyamini bacitse ku icumu, kugirango hatagiraumuryangouzimanganywa mu Bisirayeli.

18Ariko ntitubasha kubashyingira abakobwa bacu, kuko twarahiye tuti ‘Havumweuzashyingira Umubenyamini.’”

19Maze baravuga bati “Ukoumwakautashye, harihoumunsi mukuruw'Uwiteka i Shilo iri ikasikazi y'i Beteli, mu ruhande rw'iburasirazuba rw'inzira iva i Beteli ikajya i Shekemu, ikusi y'i Lebona.”

20Nuko bategeka Ababenyamini barababwira bati “Nimugende mwubikirire mu mizabibu.

21Nuko nimubonaabakobwa b'i Shilo basohotse kujya kubyina mu birori byabo, muzahereko muve mu mizabibu,umuntu wese afateumukobwa mu b'i Shilo abeumugorewe, muhereko musubiremuri gakondo ya Benyamini.

22Nuko ba se cyangwa bene wabo nibaza kuturegera tuzababwira tuti ‘Mubaduhereubuntu kukoumuntu wese tutamuboneyeumugoremuri ya ntambara. Ubwo mutababahaye ntimurihourubanza.’”

23Nuko Ababenyamini babigenza uko bohejwe, binyagira abageni mu babyinnyi nk'ukoumubarewabo wari uri barabajyana. Baragenda basubiramuri gakondo yabo, bongera kubakaimidugudubayibamo.

24Nuko Abisirayeli baherako bavayo,umuntu wese ajya mu muryango w'iwabo no mu nzu ye, bose bavayo basubiramuri gakondo zabo.

25Ariko icyo gihe Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandiumuntu wese yitegekaga uko ashatse.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>