Abac 3:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1Ayo mahanga ni yo Uwiteka yari yarekeye kugirango ayageragereshe Abisirayeli, cyane cyane abatamenye intambara zose z'i Kanāni,

2kugirango ab'ibihe by'Abisirayeli byose bamenyerezwe intambara, kuko muri bo harimo abari bataziuburyo bwazo.

3Muri ayo mahanga harimo abatware b'intebe batanu b'Abafilisitiya n'Abanyakanāni bose, n'Abasidoni n'Abahivi bo ku musoziwa Lebanoni,uhereye ku musoziBāliherumoniukageza mu irasukirory'i Hamati.

4Ariko barekewe kugirango bagerageze Abisirayeli, kumenya ko bakwemera kwitondera amategeko Uwiteka yategekesheje ba sekuruzaururimirwa Mose.

5Nuko Abisirayeli baturanan'Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abamori, n'Abaferizi n'Abahivi n'Abayebusi.

6Barashyingirana kandi bakorera imana zabo.

7Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n'Uwiteka, bibagirwa Uwiteka Imana yabo bakorera Bāli na Asheroti.

8Ni cyo cyatumyeumujinya w'Uwitekaukongēra Abisirayeli, abahāna mu maboko ya Kushanirishatayimuumwami w'i Mezopotamiya. Abisirayeli bakorera Kushanirishatayimuuburetwa imyaka munani.

9Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka, Uwiteka abahagurukirizaumuvunyi witwa Otiniyeli mwene Kenazi murumunawa Kalebu, ari we wabakijije.

10Kandiumwuka w'Uwiteka amuzaho, abaumucamanza w'Abisirayeli. Arahagurukaaratabara, Uwiteka amugabiza Kushanirishatayimuumwami w'i Mezopotamiya, aramunesha.

11Nuko igihugu cyabo gihabwa ihumureimyaka mirongo ine, maze Otiniyeli mwene Kenazi arapfa.

12Abisirayeli bongera gukoraibyangwa n'Uwiteka. Uwiteka aha Eguloniumwami w'i Mowabu amaboko yo kurwanya Abisirayeli, kuko bari bakoze ibyangwa n'Uwiteka.

13Yitabariza Abamori n'Abamaleki, batera Abisirayeli barabanesha, bahindūraumuduguduw'imikindo.

14Nuko Abisirayeli bakorera Eguloniumwami w'i Mowabuuburetwa imyaka cumi n'umunani.

15Hanyuma Abisirayeli batakambira Uwiteka, abahagurukirizaumuvunyi Ehudi mwene Gera w'Umubenyamini,utwarira imoso. BukeyeAbisirayeli bamuha indabukirano ngo ajye kurabukiraEguloni,umwami w'i Mowabu.

16Maze Ehudi yicurishiriza inkota y'amugi abiri ireshya n'umukonoumwe, ayambara ku itako ry'iburyo, ayirenzaho imyambaro ye.

17Agezeyo aha Eguloniumwami w'i Mowabu izo ndabukirano, Eguloniyariumuntu w'igihonjoke.

18Nuko amaze gutanga indabukirano, asezerera abazizanye.

19Ariko we ageze mu nganzo z'i Gilugaliarakimirana, ageze ibwami abwiraumwami ati “Nyagasani, ngufitiyeubutumwa nakubwira twiherereye.”
Na we ati “Nimuceceke.”Abari kumwe na we bariheza.

20Nuko Ehudi aramwegera aho yari yicaye wenyine mu nzu irimo amafu, Ehudi aravuga ati “Ngufitiyeubutumwa bw'Imana.”Nuko Eguloniahagurukaku ntebe ye.

21Ehudi aramburaukubokokw'ibumosoakura inkota ku itako ry'iburyo, ayimutikura ku nda

22ikirindi kinjirana na yo, ibinure birayirengera ntiyayikuramo, isohokera mu mugongo.

23Maze Ehudi arasohoka, ageze ku nkomanizo aramukingirana, akingisha inzugi z'iyo nzuurufunguzo.

24Amaze gusohoka abagaragu b'umwami baraza, basanga inzugi z'iyo nzu zikinze barabazanya bati “Mbese aho ntiyagiye ku nama mu nzu irimo amafu?”

25Bageza ubwo bakozwe n'isoni adakinguye, bararambirwa. Nuko bendaurufunguzo barakingura, basangaumwami wabo arambaraye hasi ari intumbi.

26Ariko bagitegereje, Ehudi arahunga anyura muri za nganzo arabakira, ajya i Seyira.

27Ageze mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu, avuza ikondera. Abisirayeli bamanukanana we, bava mu misozi yabo abarangaje imbere.

28Arababwira ati “Nimunkurikire, kuko Uwiteka abagabije ababisha banyu b'i Mowabu.”Nuko bamanukanana we, bakinga ibyambu bya Yorodani hateganye n'i Mowabu, ntibakundiraumuntu wese kwambuka.

29Muri iryo rwana bica abantu inzovu imwe b'Abamowabu, abakomeye bose b'intwari nta muntu n'umwe warokotse.

30Nuko uwo munsi Abamowabu baneshwa n'Abisirayeli, igihugu gihabwa ihumureimyaka mirongo inani.

31Ehudi akurikirwa na Shamugarimwene Anati, yica Abafilisitiya magana atandatu abicisha igihosho, na we akiza Abisirayeli.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>