Abac 4:1-24 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko Ehudi amaze gupfa, Abisirayeli bongera gukoraibyangwa n'Uwiteka.

2Ni cyo cyatumye Uwiteka abatanga mu maboko ya Yabiniumwami w'i Kanāni watwaraga i Hasori, kandiumugabaw'ingabo ze yari Sisera, yari atuye i Harosheti aho abanyamahanga benshi bari batuye.

3Abisirayeli batakambira Uwiteka, kuko Yabini yari afite amagare y'ibyuma maganaurwenda, nuko amara imyaka makumyabiri agirira Abisirayeli nabi cyane.

4Icyo giheumucamanza w'Abisirayeli yari Deboraumuhanuzikazi, muka Lapidoti.

5Yari atuye munsi y'igiti cy'umukindo wa Debora, hagati y'i Rama n'i Beteli mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu. Abisirayeli bose bajyaga bamusanga ngo abacire imanza.

6Nuko atumiraBaraki mwene Abinowamu i Kedeshi y'i Nafutali, aramubwira ati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli yagutegetse ngo ‘Gendaukoranyirize i Tabora abantu inzovu imwe, abo mu Banafutalin'abo mu Bazebuluni.

7Nanjye nzagushangisha Siseraumugabaw'ingabo za Yabini ku mugeziKishoni n'amagare ye n'ingabo ze, nzamukugabiza.’”

8Baraki aramusubizaati “Nuko nitujyana nzagenda, ariko nutagenda nanjye sinzagenda.”

9Aramusubizaati “Niukurituzajyana, ariko rero nta cyubahirouzabona muri iryo tabarouzatabara, kuko Uwiteka agiye gutanga Sisera ngo aneshwe n'umugore.”Debora aherako ahagurukanana Baraki, bajya i Kedeshi.

10BukeyeBaraki akoranyiriza Abazebulunin'Abanafutalii Kedeshi, bateranya abantu inzovu imwe bajyana na we, na Debora na we barajyana.

11Ariko Heberi w'Umukeniyari yitandukanije n'Abakeni. Ni bo bene Hobabu sebukwe wa Mose, yari ashinze ihema rye munsi y'igiti cy'umwela i Sananimu, hateganye n'i Kedeshi.

12Nuko Sisera amenya yuko Baraki mwene Abinowamu azamutse, agiye ku musoziw'i Tabora.

13Maze Sisera ateranya amagare ye yose y'ibyuma maganaurwenda n'ingabo zose zari kumwe na we, bava i Harosheti h'abanyamahanga bajya ku mugeziKishoni.

14Debora abwira Baraki ati “Haguruka, kuko uyu munsi ari wo Uwiteka akugabijeho Sisera. Mbese Uwiteka si weukugiyeimbere?”
Nuko Baraki aramanuka n'ingabo ze uko ari inzovu imwe, bava ku musoziw'i Tabora abarangaje imbere.

15Uwiteka atatanyiriza imbere ya Baraki Sisera n'amagare ye yose, n'ingabo ze zose abaneshesha inkota. Sisera ahubukamu igare rye, arahunga agenza ibirenge.

16Baraki aherako akurikira ayo magare n'ingabo ze abageza i Harosheti h'abanyamahanga, ingabo za Sisera zose zishirira ku nkota, ntiharokokaumuntu n'umwe.

17Ariko Sisera arahunga, agenza ibirenge agera ku ihema rya Yayeli muka Heberi w'Umukeni, kuko Yabiniumwami w'i Hasori n'umuryango wa Heberi Umukenibari bafitanye amahoro.

18Yayeli arasohoka asanganira Sisera aramubwira ati “Gana hano mutware, winjire iwanjye ntutinye.”Nuko arahindukirayinjira mu ihema rye, amworosauburengiti.

19Sisera aramubwira ati “Ndakwinginze mpautuzitwo kunywa, kuko nguyeumwuma.”Yayeli apfundura icyansi cy'amata, arayamuhereza, aranywa, maze aramworosa.

20Sisera aramubwira ati “Wihagararire mu muryango w'ihema, nihagiraumuntu uza akakubazaati ‘Mbese hariumuntuugezeaha?’Umusubizeuti ‘Reka da.’”

21Yayeli muka Heberi yendaurubambo rw'ihema n'inyundo, aza yomboka amukubitaurubambo muri nyiramivumbi rutunguka hasi, kuko yari mu iroro ryinshi arushyecyane, nuko araca.

22Ariko Baraki yari agikurikiranye Sisera, Yayeli arasohoka aramusanganira aramubwira ati “Ngwino nkwereke uwoushaka.”Binjirana iwe, asanga Sisera agaramye yapfuye,urubambo rukimuraramyemo.

23Uwo munsi Uwiteka acogoza Yabiniumwami w'i Kanāni imbere y'Abisirayeli.

24Nuko Abisirayeli bariyongeranya bagira amaboko, banesha Yabiniumwami w'i Kanāni kugezaubwo bamurimbuye rwose.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>