Abac 5:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1Uwo munsi Debora na Baraki mwene Abinowamu bararirimba bati

2“Abagaba barangaje imbere y'Abisirayeli,
Kandi abantu bitanze babikunze,
Nimubishimire Uwiteka.

3Nimwumve mwa bami mwe,
Mutegeamatwi namwe batware.
Ngiye kuririmbira Uwiteka,
Ndaririmba ishimwe ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli.

4Uwiteka ubwo wavaga i Seyiri,
Ugaturukamu gihugu cya Edomu,
Isi yahinzeumushitsi, ijuru rirareta,
N'ibicu bitonyanga amazi.

5“Imisozi itengagurikira imbere y'Uwiteka,
Na Sinayi na yo, imbere y'Uwiteka Imana ya Isirayeli.

6“Mu gihe cya Shamugarimwene Anati,
No mu gihe cya Yayeli,
Ibihogere byarimoubusa,
Abagenzi bagendaga basesera mu tuyiratw'uruboko.

7Abatware b'Abisirayeli bari baracitse intege,
Kugezaubwo njyewe Debora nahagurutse,
Mpagurukandiumubyeyi w'Abisirayeli.

8Bishakira imana nshya,
Intambara ziherako zugariza amarembo yabo.
Nta ngabo habe n'icumu byari bikiboneka,
Mu ngabo inzovu enye z'Abisirayeli.

9Umutimawanjye wishimire abatware b'Abisirayeli,
Wishimire n'abantu bitanze babikunze,
Nimuhimbaze Uwiteka!

10Mwa bahetswe n'indogobe z'imyeru, mwe,
Namwe abicariye ibisuna byiza cyane,
Namwe abagenzi uko mugenda mu nzira, nimuririmbe.

11Kure y'induru z'abarasana, aho bavoma amazi,
Abe ari ho bazajya bavugiraibyo gukiranuka by'Uwiteka,
N'ibyo gukiranuka ko ku ngoma ye muri Isirayeli.
Nuko abantu b'Uwiteka bamanukanaamahoro mu marembo.

12Kanguka, kanguka Debora!
Kanguka, kanguka himba indirimbo!
HagurukaBaraki mwene Abinowamu,
Ujyane abanyagano abari bakujyanye uri imbohe.

13Abasigaye mu banyacyubahiro,
N'abo muri rubanda baramanuka,
Uwiteka amanurwa no kuntabara abakomeye.

14Abefurayimu bari bashinze imizi muri Amaleki baraza,
Bakurikirwa n'ingabo z'Ababenyamini hagati muri bo,
Mu ba Makiri habonekamo abagaba,
Kandi mu Bazebulunihavamo abajyana inkoni y'umutware w'ingabo.

15Abatware b'intebe ba Isakari bari kumwe na Debora,
Abandi ba Isakari bakurikira Baraki,
Birukiramu gikombe bamusibaniraho,
Ku migezi ya Rubenibahagira inama zikomeye.

16Icyakwicaje mu mikumbi y'intama,
Gupfa kumva imyirongi y'abungeri ni iki?
Ku migezi ya Rubenini ho bibūranyirije cyane,

17N'Abanyagaleyadi bigumiyehakurya ya Yorodani.
Ni iki cyatumye Abadani basigara mu mato?
Abashēri na bo biyicariye mu mwaro,
Bigumiramu bigobe by'inyanja.

18Abazebulunini abantu bahaze amagara yabo,
Ntibatinye gupfa.
N'Abanafutalini uko,
bitanze mu rugamba rubahanamiye.

19“Abami baraza bararwana,
Abami b'i Kanāni barwanira i Tānaki ku migezi y'i Megido,
Ariko nta kintu cy'urwunguko babonye.

20Ijuru riratabara,
Inyenyeri mu ngendo zazo zirwana na Sisera.

21UmugeziKishoniurabatembana rwose,
Wa mugeziwa kera witwa Kishoni.
Wa bugingo bwanjye we, wasiribanze abakomeye!

22Nuko amafarashi atabaguza yambuka,
Asimbukanaimbaraga, ahama.

23‘NimuvumeMerozi’, ni ko marayika w'Uwiteka yavuze.
‘Muvumeabaturagebaho cyane,
Kuko batatabaye Uwiteka,
Ntibatabaranye n'Uwiteka kurwanya abakomeye.’

24“Yayeli ahabweumugisha kurusha abandi bagore,
Yayeli uwo ni we muka Heberi w'Umukeni,
Kurutaabandi bagore baba mu mahema.

25Yamusabye amazi amuha amata,
Amuzanira ikivugutomu njome ya gipfura.

26Aramburaukubokoasingiraurubambo,
Arambura n'ukw'iburyo asingira inyundo y'abakozi,
ArukubitaSisera arushimangira mu mutwe,
Rutobora muri nyiramivumbi.

27Aripfunya yikubitahasi agaramye,
Nuko amugwa ku birenge,
Aho yaguye ni ho yapfiriye.

28“Nyina wa Sisera ahanga amaso mu idirishya,
Ahanga amaso mu idirishya arira,
Ati ‘Ni iki cyatumye igare rye ritinda kuza?
Inziga z'amagare ye zitindishijwe n'iki?’

29Abanyabwenge bo mu baja be b'icyubahiro baramusubiza,
Nk'uko na we yibwiraga,

30Bati ‘Ahari babonye iminyago ni yo bakigabana,
Umugabowese aragabanaumukobwa cyangwa abakobwa babiri.
Sisera aragabanaumunyago w'imyenda y'amabara,
Imyenda y'amabara idaraje,
Idarajwe amabara impande zombi,
Yo kukwambika mu ijosi.’

31“Uwiteka, ababisha bawe barakarimbuka batyo,
Ariko abagukunda babe nk'izuba rirashe ritangaje.”
Nuko igihugu gihabwa ihumureimyaka mirongo ine.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>