1Abisirayeli bakora ibyangwa n'Uwiteka, Uwiteka abahāna mu maboko y'Abamidiyani imyaka irindwi.
2Nuko Abamidiyani banesha Abisirayeli, batera Abisirayeli gushaka aho kwihisha mu bihanamanga byo mu misozi no mu mavumo no mu bihome.
3Kandi Abisirayeli barangizaga kubiba, Abamidiyani bakazamukanan'Abamaleki n'ab'iburasirazuba bakabatera,
4bakagandikayo bagasiribanga imyaka yaboukageza i Gaza, ntibabasigire na ruminja naho yaba intama cyangwa inka cyangwa indogobe mu Bisirayeli.
5Bazamukanaga n'amatungo yabo n'amahema yabo basa n'amarumbo y'inzige,ubwabo n'ingamiya zabo ntibyagiragaumubare, bazanwaga no kurimbura icyo gihugu.
6Nuko Abisirayeli bariheba cyane ku bw'Abamidiyani, baherako batakambira Uwiteka.
7Icyo gihe Abisirayeli batakambiye Uwiteka ku bw'Abamidiyani,
8Uwiteka abatumahoumuhanuzi arababwira ati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli ivuze iti ‘Nabakuye muri Egiputa no mu nzu y'uburetwa,
9nuko mbakiza amaboko y'Abanyegiputa n'amaboko y'ababarenganyaga bose mbirukanaimbere yanyu, mbaha igihugu cyabo.
10Ndababwira nti: Ndi Uwiteka Imana yanyu, mwe kubahaimana z'Abamori bene iki gihugu murimo, ariko mwanga kunyumvira.’”
11Nuko marayika w'Uwiteka araza yicara munsi y'igiti cy'umwela, cyari muri Ofura kwa Yowasi w'Umwabiyezeri. Umuhungu we Gideyoni yasekuragaingano mu muvurebengeramo vino, ngo azihishe Abamidiyani.
12Marayika w'Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we,ugiran'ubutwari.”
13Gideyoni aramusubizaati “Mutware, niba Uwiteka ari kumwe natwe ni iki gituma ibyo byose bitubaho? N'imirimo ye yose itangaza iri he, iyo ba sogokuruzabatubwiye ngo ‘Uwiteka ni we wadukuyemuri Egiputa?’Ariko noneho Uwiteka yaradutaye, yatugabije Abamidiyani.”
14Nuko Uwiteka aramwitegereza aramubwira ati “Genda uko izo mbaraga zawe zingana,ukizeAbisirayeli amaboko y'Abamidiyani. Si jyeugutumye?”
15Gideyoni aramusubizaati “Ariko Uwiteka, Abisirayeli nabakirisha iki? Iwacu ko turi aboroheje mu muryango wa Manase, nkaba ndiumuhererezi mu nzu ya data yose.”
16Uwiteka aramubwira ati “Niukurinzabana nawe, kandiuzanesha Abamidiyani nk'uneshaumuntu umwe.”
17Gideyoni aramusubizaati “Niba mpiriwe mu maso yawe, nyereka ikimenyetso kimpamiriza ko ari wowe tuvuganye.”
18Gideyoni arongera aravuga ati “Ndakwinginze ntuve aha, kugezaaho ndi bugarukirenkuzaniye ituro nkarishyira imbere yawe.”
Marayika aramusubizaati “Ndaguma aha kugezaaho uri bugarukire.”
19Gideyoni ajya iwe abagaumwana w'ihene, akora n'udutsima tudasembuye twa efa y'ifu. Inyama azishyira mu cyibo,umufawazo awusukamu rwabya, abimusangisha munsi y'igiti cy'umwela aramuhereza.
20Maze marayika w'Imana aramubwira ati “Enda iyi nyama n'utwo dutsimaubishyire hejuru y'iki gitare,usukehon'umufawazo.”Nuko abigenza atyo.
21Nyuma marayika w'Uwiteka atunga ipfundo ry'inkoni yari yitwaje, arikoza ku nyama n'utwo dutsima. Uwo mwanyaumurirouva mu gitare,utwika izo nyama n'utwo dutsima. Nuko marayika w'Uwiteka aramubura, ntiyongera kuboneka imbere ye.
22Maze Gideyoni amenye ko ari marayika w'Uwiteka aravuga ati “Ni ishyano Mwami Imana, kuko mbonye mu maso ha marayika w'Uwiteka, turebanye.”
23Nuko Uwiteka aramubwira ati “Humura, witinya ntupfa.”
24Gideyoni aherako yubakira Uwiteka igicaniro aho ngaho akita Yehovashalomu, kiracyari ku musoziOfura w'Abiyezeri na bugingo n'ubu.
25Nuko ijoro ry'uwo munsi Uwiteka aramubwira ati “Enda impfizi ya so ntoya, wende n'indi ya kabiri imaze imyaka irindwi, mazeusandaze igicaniro so yubakiye Bāli,utemeAshera iri hafi yacyo,
26maze wubakire Uwiteka Imana yawe igicaniro ku kanunga kubatsweho igihomeubyitondeye, kandi wende impfizi ya kabiriuyitambeho igitambo cyoswa,ucyosheshe inkwi za Ashera uri buteme.”
27Nuko Gideyoni ajyana abagabo icumi bo mu bagaragu be, abigenza nk'uko Uwiteka yamutegetse. Ariko yabikoze nijoro ntiyatinyutse kubikora ku manywa, kuko yatinyaga abo mu muryango wa se n'abatuye muri uwo mudugudu.
28Bukeyebwaho abo muri uwo mudugudubabyutse mu gitondo kare, basanga igicaniro cya Bāli gisandaye na Ashera yari hafi yacyo yaguye, n'impfizi ya kabiri yatambwe hejuru y'igicaniro cyubatswe muri iryo joro.
29Barabazanya bati “Ni nde wakoze ibi?”Barabibaririza bamenya ko ari Gideyoni mwene Yowasi wabikoze.
30Nuko abo muri uwo mudugudubabwira Yowasi bati “Sohoraumuhungu wawe apfe kuko yasandaje igicaniro cya Bāli, agatema Ashera yari hafi yacyo.”
31Yowasi asubizaabamuhagurukiyebose ati “Murashaka kuburanira Bāli, cyangwa murashaka kumukiza?”Ati “Ushaka kumuburanira bamwice hakiri kare. Niba ari imana niyiburanire kuko basandaje igicaniro cyayo.”
32Ni cyo cyatumye uwo munsi Yowasi yita Gideyoni Yerubāli avuga ati “Bāli nimurege”kuko yasandaje igicaniro cyayo.
33Abamidiyani bose n'Abamaleki n'ab'iburasirazuba bateranira hamwe, barambuka bagandika mu kibaya cy'i Yezerēli.
34Imana iha Gideyoni ku mwuka wayo aherako avuza ikondera, Ababiyezeri bateranyirizwa aho ari.
35Atuma impuruzamu gihugu cya Manase cyose na bo bateranira aho ari, atuma izindi mu Bashēri no mu Bazebulunino mu Banafutali, barazamuka ngo bahure.
36Gideyoni abwira Imana ati “Nibauzakirisha Abisirayeliukubokokwanjye nk'uko wavuze,
37dore ngiye kurambikaubwoya bw'intama ku mbuga. Ninsanga ikime gitonze ku bwoya gusa ahandi hose habukikije humye, nzamenyeraho yukoushaka gukirisha Abisirayeliukubokokwanjye nk'uko wavuze.”
38Nuko biba bityo. Gideyoni azindutse mu gitondo kare asanga bwanese, arabukamura avanamo amazi y'ikime yuzuraimbehe.
39Gideyoni arongera abwira Imana ati “Ntundakarire mvuge rimwe gusa: ndakwinginze nongere ngeragereshe ubu bwoya. Nonehoubutakabwose buneteshwe n'ikime, arikoubwoya abe ari bwo busigara bwumye.”
40Nuko Imana ibigenza ityo muri iryo joroubwoya bwonyine burakakara,ubutakabwose buratota.