1Yerubāli ari we Gideyoni n'abantu bose bari kumwe na we, bazinduka mu gitondo kare bajya kugandika ku isōko ya Harodi, kandi ingando z'Abamidiyani zari ikasikazi yaho mu kibaya giteganye n'umusoziMore.
2Nuko Uwiteka abwira Gideyoni ati “Abantu muri kumwe bakabije kuba benshi, ni cyo gituma ntemera gutanga Abamidiyani mu maboko yanyu kugirango Abisirayeli batanyirariraho bati ‘Amaboko yacu ni yo yadukijije.’
3None genda ujye imbere y'ingabourangurureuti ‘Utinya wese muri mwe agahindaumushyitsi, nave ku musoziGaleyadi atahe.’”Nuko abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri barataha, hasigara inzovu imwe.
4Uwiteka aherako abwira Gideyoni ati “Abantu baracyakabije kuba benshi. Manukanana bo mujye ku mugezimbakugeragerezeyo. Nuko uwo ndi bukubwire ko ari we mujyana abe ari we mujyana, kandi uwo ndi bukubwire nti ‘Ntimujyane’, ntagende.”
5Nuko amanukanan'abo bantu bajya ku mugezi. Uwiteka abwira Gideyoni ati “Umuntu wese uri bujabagize amaziururimink'imbwaumushyire ukwe, kandi uri bunyweapfukamyeumushyire ukwe.”
6Umubarew'abanywesheje amashyi uba magana atatu, ariko abandi bose banyoye bapfukamye.
7Uwiteka abwira Gideyoni ati “Abantu magana atatu banywesheje amashyi ni bo nzabakirisha, kuko nkugabije Abamidiyani. Nuko abandi bose nibasubireiwabo.”
8Abo magana atatu benda impamba za bagenzi babo n'amakondera, maze Gideyoni yohereza Abisirayeli bandi bose mu mahema yabo, ariko we asigarana n'abo magana atatu. Kandiurugerero rw'Abamidiyani rwari hepfo ye mu kibaya.
9Ijoro ry'uwo munsi Uwiteka aramubwira ati “Haguruka,umanuke ujye mu rugerero rwabo kuko mbakugabije.
10Kandi nibautinya kumanuka, jyana n'umugaragu wawe Pura muri urwo rugerero,
11mwumve ibyo bavugauherekougireimbaraga. Nuko manuka ujye mu rugerero.”Amanukanan'umugaragu we Pura bagera mu ngabo za mbere zari zirinzeurugerero.
12Abamidiyani n'Abamaleki n'ab'iburasirazuba, bari bararaye mu kibaya basa n'irumbo ry'inzige, n'ingamiya zabo zitabarika bingana n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja.
13Nuko Gideyoni agezeyo yumvaumuntu arotorera mugenzi we ati “Umva ye, narose inzozi mbona irobe rya sayiri ritembagara mu rugerero rw'Abamidiyani ryikubitaku ihema, iryo hema riherako rigwa rigaramye.”
14Mugenzi we aramusubizaati “Nta kindi, iyo ni inkota ya Gideyoni mwene Yowasiumugabowo mu Bisirayeli. Imana yamugabije Abamidiyani n'ingabo zabo zose.”
15Nuko Gideyoni yumvise izo nzozi n'uko zisobanuwe ashima Imana, asubiramu ngando z'Abisirayeli arababwira ati “Nimuhagurukekuko ingabo z'Abamidiyani Uwiteka yazitugabije.”
16Nuko abo bagabo uko ari magana atatu abagabanyamo imitwe itatu,umuntu wese amuha ikondera n'ikibindi kirimoubusa, bashyiramourumuri.
17Arababwira ati “Mundebereho, uko ngira namwe abe ari ko mugira. Ningera ku ngabo za mbere munyitegererezeho, ibyo mubonangira abe ari ko mugiranamwe.
18Nuko nimvuza ikondera n'abo turi kumwe, namwe muhereko muvuzeamakondera mu mpande zose z'urugerero, muvugemuti ‘Ku bw'Uwiteka na Gideyoni.’”
19Nuko Gideyoni n'abantu ijana bari kumwe bagera mu ngabo za mbere mu kavamashyiga, bari bagejeje igihe abarinzi bahinda abandi, baherako bavuza amakondera, bamenagura ibibindi bari bafite mu ntoki.
20Nuko iyo mitwe itatu ivugiriza icyarimwe amakondera, bamenagura ibibindi, bazunguza imuri n'ukubokokw'imoso bafashe amakondera mu kubokokw'iburyo, bayavuza barangururabati “Inkota y'Uwiteka na Gideyoni.”
21Umuntu wese ahagarara aho ageze bakubyeurugerero rw'Abamidiyani, ingabo zabo zose zicikamo igikuba, ziravurungana zirahunga.
22Nuko abo bantu magana atatu bakomeza kuvuzaamakondera. Uwiteka atera Abamidiyani gusubiranamo bicanya inkota, nuko ingabo zisigaye zirahunga zigera i Betishita ku nzira ijya i Zerera, no mu rugabano rwa Abeli Mehola hateganye n'i Tabati.
23Abisirayeli bo mu Bunafutalin'abo mu Bwasheri n'abo mu Bumanase bose, bateranira hamwe bakurikira Abamidiyani.
24Kandi Gideyoni atuma impuruzamu gihugu cyose cy'imisozi ya Efurayimu kubabwira ngo bamanuke batere Abamidiyani, babatangirire ku ruzi Yorodani kugezai Betibara. Nuko Abefurayimu bose baraterana, babategera ku ruzi Yorodani kugezai Betibara.
25Bafata abatware babiri b'Abamidiyani, Orebu na Zēbu. Orebu bamwicira ku gitare cya Orebu, Zēbu bamwicira mu rwengero rwa vino rwa Zēbu, bakurikira Abamidiyani, maze bazanira Gideyoni igihanga cya Orebu n'icya Zēbu hakurya ya Yorodani.