Abac 8:1-35 BYSB2001 - Bible AI

1Abefurayimu baramubazabati “Ni iki cyatumyeutaduhuruzaugiyekurwana n'Abamidiyani? Waduketse iki?”Baramutonganya cyane.

2Na we arababaza ati “Nakoze iki gihwanye n'ibyanyu? Mbese impumbano z'imizabibu y'Abefurayimu ntizirushaumwengo wose w'Ababiyezeri kuryoha?

3Kandi abatware b'i Midiyani Orebu na Zēbu, Uwiteka yarababagabije. Mbese mbarushije iki mu byo mwakoze?”Amaze kuvugaatyo,umujinya bari bamufitiyeuracogora.

4Nuko Gideyoni ageze kuri Yorodani, yambukanan'ingabo ze magana atatu zari kumwe na we baguye isari, ariko rero bakomeza gukurikirana Abamidiyani.

5Ageze i Sukotiabwira abaho ati “Ndabinginze mumfunguririre abantu twazanye kuko baguye isari, kandi turacyakurikiranye abami b'i Midiyani, Zeba na Salumuna.”

6Abatware b'i Sukotibaramusubizabati “Mbese Zeba na Salumunaubwourabafite tukabona gufunguriraingabo zawe?”

7Gideyoni aravuga ati “Uwiteka namara kungabiza Zeba na Salumuna, nzaza ntanyagurishe imibiri yanyu amahwa yo mu ishyamba n'imifatangwe.”

8Maze Gideyoni avayo ajya i Penuweli, n'abaho ababwira bene ibyo, na bo bamusubizank'uko ab'i Sukotibamushubije.

9Nuko abwira ab'i Penuweliati “Ningaruka amahoro, nzamenagura uyu munara.”

10Kandi Zeba na Salumunabari i Karikori n'ingabo zabo zacitse ku icumu zo mu ngabo zose z'ab'iburasirazuba, bose bari abantu nk'inzovu imwe n'ibihumbi bitanu, kuko abaguye ku rugamba bose bitwaje inkota bari agahumbi n'inzovu ebyiri.

11Maze Gideyoni azamukanamu nzira ijya mu banyamahema iburasirazuba bw'i Noba n'i Yogibeha, anesha izo ngabo kuko zari zīraye.

12Nuko Zeba na Salumunabarahunga ariko arabakurikirana, afata abo bami b'i Midiyani Zeba na Salumuna, atatanya ingabo zabo zose.

13Gideyoni mwene Yowasi agarukiraku musoziw'i Heresi aratabaruka.

14Ahura n'umusorewo mu b'i Sukoti, aramufataamubazaiby'iwabo, na we amwandikira amazina y'abatware b'i Sukotin'ibisonga byaho, bose baba mirongo irindwi na barindwi.

15Ageze mu b'i Sukotiarababwira ati “NimurebeZeba na Salumunamwari mukincaumuganingo ‘Mbese Zeba na Salumunaubwourabafite tukabona gufunguriraabantu bawe barushye?’”

16Nuko ajyana abatware bo muri uwo mudugudu, aca amahwa yo mu ishyamba n'imifatangwe, abizitagurisha ab'i Sukoti.

17Maze asenya wa munaraw'i Penuweli, yica abantu bo muri uwo mudugudu.

18Aherako abaza Zeba na Salumunaati “Mbese abantu mwiciye i Tabora basaga bate?”
Baramusubizabati “Basaga nawe. Umuntu wese muri bo yasaga n'umwana w'umwami.”

19Arababwira ati “Bari abavandimwe, ndetse ni bene mama. Mbarahiye Uwitekauhoraho, iyaba mwarabakijije sinajyaga kubica.”

20Nuko abwira imfura ye Yeteri ati “Hagurukaubice.”Ariko uwo musoreatinya gukurainkota ye kuko yari akiri muto.

21Nuko Zeba na Salumunabaravuga bati “Hagurukautwiyicireubwawe, kuko ukoumuntu ari, ari ko imbaraga ze zingana.”Gideyoni aherako arahagurukayica Zeba na Salumuna, yambura ingamiya zabo ibirezi byari ku majosi yazo.

22Maze Abisirayeli babwira Gideyoni bati “Nonehoudutegeke woweubwawe,uzaturageumwana wawe n'umwuzukurukuko wadukijije Abamidiyani.”

23Gideyoni arabasubizaati “Sinemeye kubategeka, n'umuhungu wanjye ntabwo azabategeka, ahubwo Uwiteka ni weuzabategeka.”

24Maze arababwira ati “Hariho icyo mbasaba:umuntu wese muri mwe ampe impeta zo ku matwi z'iminyago mwazanye.”(Abamidiyani bambaraga impeta z'izahabu ku matwi yabo, kuko bari Abishimayeli).

25Baramusubizabati “Turaziguheraineza.”Nuko basasaumwenda bazirundaho,umuntu wese azanye impeta zo ku matwi z'iminyago.

26Kandi kuremera ku izo mpeta z'izahabu yabasabye kwari shekeli igihumbi na magana arindwi z'izahabu,udashyizeho ibirezi n'imishunzi n'imyambaro y'imihengeri abami b'i Midiyani bambaraga, kandiudashyizeho imisibo yo ku majosi y'ingamiya zabo.

27Maze Gideyoni abikoreshaumwambaro witwa efodi, awushyira mu muduguduwe witwa Ofura. Nuko Abisirayeli bose bakajya baza kuwuramya bakawurarikira,uberaGideyoniumutegon'abo mu nzu ye.

28Hanyuma Abamidiyani bacogozwa n'Abisirayeli, ntibongera kubyutsaumutwe. Mu gihe cya Gideyoni igihugu gihabwa ihumure, kimara imyaka mirongo ine.

29Yerubāli mwene Yowasi arataha, aguma iwe.

30Gideyoni uwo abyara abahungu mirongo irindwi, kuko yari afite abagore benshi.

31Kandi yari afite inshoreke i Shekemu, na yo ayibyarahoumwana w'umuhungu amwita Abimeleki.

32Maze Gideyoni mwene Yowasi apfa ageze mu za bukuru, bamuhamba mu mva ya se Yowasi kuri Ofura ha bene Abiyezeri.

33Nuko Gideyoni amaze gupfa, uwo mwanya Abisirayeli bahindukirira Bāli barabaramya barabararikira, kandi Bāliberiti bayigira imana yabo.

34Ntibaba bacyibuka Uwiteka Imana yabo, yabakijije amaboko y'ababisha babo babagotaga bose.

35Kandi ntibagirira neza inzu ya Yerubāli ari we Gideyoni, nk'uko yagiriraga neza Abisirayeli.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>