Abac 9:1-57 BYSB2001 - Bible AI

1Abimeleki mwene Yerubāli ajya i Shekemu kwa ba nyirarume, avuganana bo n'abo mu rugo rwa sekuruubyara nyina arababwira ati

2“Ndabinginze mumbarize ab'i Shekemu bose muti ‘Icyabamerera neza ni uko mwatwarwa n'abahungu ba Yerubāli bose uko ari mirongo irindwi, cyangwa ni uko mwatwarwa n'umwe?’Kandi mwibuke ko ndi amaraso yanyu, kandi ndiuburabwanyu.”

3Ba nyirarume bamuvugiraayo magambo yose imbere y'ab'i Shekemu bose, ab'i Shekemu bumva bemeye gukurikira Abimeleki baravuga bati “Koko ni mwishywa wacu.”

4Nuko bamuha ibice by'ifeza mirongo irindwi bakuye mu ndaro ya Bāliberiti, Abimeleki abiguriraabantu b'inguguzibakubagana, baramukurikira.

5Ajya kwa se kuri Ofura asanga bene se bateraniyeyo, ari bo bene Yerubāli. Bose uko ari mirongo irindwi abicira ku gitare, ariko Yotamuumuhererezi wa Yerubāli ararokoka, kuko yari yihishe.

6Nuko abagabo bose b'i Shekemu bateranira hamwe n'ab'inzu ya Milo bose, barahagurukabimikira Abimeleki i Shekemu munsi y'igiti cy'umwela, cyari cyateweho.

7Rubanda babibwira Yotamu, aragenda ahagarara mu mpinga y'umusoziw'i Gerizimu, arabakomēra n'ijwi rirenga aravuga ati “Yemwe ab'i Shekemu mwe, nimunyumve Imana na yo ibumve.

8Kera ibiti byari bigiye kwiyimikamoumwami ngo abitegeke, byinginga igiti cy'umwelayo biti ‘Ujyeudutegeka.’

9Arikoumwelayourabibaza uti ‘Mbese narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kūbaha Imana n'abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y'ibiti?’

10Maze ibiti byingingaumutinibiti ‘Ngwinoudutegeke.’

11Arikoumutiniurabibaza uti ‘Mbese narekeshwauburyohe bwanjye n'imbuto zanjye nziza, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y'ibiti?’

12Maze ibiti byingingaumuzabibu biti ‘Ngwinoudutegeke.’

13Umuzabibuurabibaza uti ‘Mbese narekeshwa vino yanjye inezeza Imana n'abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y'ibiti?’

14Ibiti byose biherako byingingaumufatangwe biti ‘Ngwinoudutegeke.’

15Umufatangweusubizaibiti uti ‘Ubwo mushaka kunyimika ngo mbeumwami wanyu nyakuri, muze mwiringire igicucu cyanjye. Niba bitari iby'ukuri,umurirouzavamu mufatangweumareho imyerezi y'i Lebanoni.’”

16Yotamu yongera kubabaza ati “Mbese mwakoze iby'ukuri, mwakiranutse ko mwimitse Abimeleki? Mwagiriye neza Yerubāli n'abo mu nzu ye, mwamukoreye nk'uko yari akwiriye gukorerwa?

17Data yabarwaniraga ahaze amagara ye, akabakiza amaboko y'Abamidiyani.

18None mwahagurukiyeinzu ya data, abahungu be mirongo irindwi mwabiciye ku gitare, mwimika Abimelekiumwana w'umujawe kugirango abeumwami w'ab'i Shekemu, kuko ari mwene wanyu.

19Niba ubu mukoreye Yerubāli n'ab'inzu ye iby'ukurin'ibyo gukiranuka, nuko nimunezererwe Abimeleki, na we abanezererwe.

20Ariko niba atari ko biri,umurirouve kwa Abimelekiurimbure ab'i Shekemu n'ab'inzu ya Milo, kandiumurirouve mu b'i Shekemu no mu b'inzu ya Milo,urimbure Abimeleki.”

21Nuko Yotamu arirukanka arahunga, ajya i Bēri agumayokuko yatinyaga Abimeleki mwene se.

22Abimeleki amara imyaka itatu ari we mutegeka w'Abisirayeli.

23Nuko Imana itegekaumwukauyobya kujya ateranya Abimeleki n'ab'i Shekemu. Ab'i Shekemu baherako bagambanira Abimeleki,

24kugirangourugomobagiriye bene Yerubāli mirongo irindwi n'amaraso yabo bijye kuri Abimeleki mwene se we wabishe, no ku b'i Shekemu bamutijeamaboko kwica bene se.

25Nuko ab'i Shekemu bashyiraho abantu bo kumwubikirira mu mpinga z'imisozi, kandi bahamburiraabagenzi benshi banyura muri iyo nzira, maze babiregera Abimeleki.

26Nuko Gāli mwene Ebedi azana na bene se bajya i Shekemu, ab'i Shekemu baherako baramwiringira.

27Bukeyebajya mu mirima basarura inzabibu zabo barazivunga, barishīma cyane, binjira mu ngoro y'ikigirwamana cyabo, bararya baranywa, baherako bavuma Abimeleki.

28Nuko Gāli mwene Ebedi aravuga ati “Abimeleki ni nde, kandi Shekemu ni nde, icyatuma tumukorera? Si we mwene Yerubāli, na Zebuli si weumutwarira? Nuko nimukorere Hamori se wa Shekemu, ariko ni iki gituma dukorera Abimeleki?

29Icyampa akaba ari jyeubategeka, nakurahoAbimeleki! Nabwira Abimeleki nti ‘Ongeza ingabo zaweusohoke.’”

30Zebuliumutware w'umuduguduyumvise amagambo ya Gāli mwene Ebedi, ararakara cyane.

31Atuma intumwa kwa Abimeleki rwihishwa ati “Gāli mwene Ebedi na bene se baje i Shekemu, kandi barakugandishirizaumusozi.

32None hagurukanan'abantu muri kumwe, muze nijoro mwubikirire mu mirima.

33Ariko ejo mu gitondo kare izuba rirashe, muzahagurukemusakizeumudugudu. Nuko Gāli n'abo bari kumwe nibaza kukurwanya,uzabone kubagirira ukoushoboye.”

34Nuko Abimeleki ahagurukanan'ingabo ze zose zari kumwe na we, bagenda nijoro bubikirira i Shekemu bigabanijemo imitwe ine.

35Maze Gāli mwene Ebedi arasohoka ahagarara imbere y'irembo ry'umudugudu. Abimeleki n'abo bari kumwe bahagurukamu gico.

36Nuko Gāli ababonye abwira Zebuli ati “Dore bariya bantu bamanuka mu mpinga z'imisozi!”
Zebuli aramusubizaati “Ubonye ibicucu by'imisoziukagira ngo ni abantu.”

37Ariko Gāli yongera kuvugaati “Dore hariho abantu baturutse mu mabanga, kandiumutwe umweuturutse mu nzira yo ku mwela w'abapfumu.”

38Zebuli aherako aramubwira ati “Kwa kwirarira kwawe kuri he? Kuko wavuze uti ‘Abimeleki ni nde, bigatuma tumukorera?’Bariya si ba bantu wasuzuguraga? None ngaho sohokaurwane na bo.”

39Nuko Gāli arangaza imbere y'ingabo z'i Shekemu, ajya kurwana na Abimeleki.

40Abimeleki aramwirukanaaramuhunga, hakomereka benshi inzira yose kugezano ku irembo mu muharuro.

41Abimeleki aguma kuri Aruma, maze Zebuli yirukanaGāli na bene se kugirango batongera guturai Shekemu.

42Nuko bukeyebwaho abantu bajya mu mirima, Abimeleki arabibwirwa.

43Aherako ajyana ingabo ze, azicamo imitwe itatu bubikirira mu mirima, nuko arungurutse abona abantu bava mu ngo, babahagurukiramo barabica.

44Maze Abimeleki n'abo muri ya mitwe bari kumwe baravudukabahagarara ku irembo ry'umudugudu. Nuko imitwe ibiri yo muri iyo mitwe iturumbukiraku bantu bose bagiye mu misozi, barabica.

45Maze Abimeleki yiriza uwo munsi arwanyaumusozi, yica bene wo arawuhindūra, maze asenyaumuduguduawunyanyagizamoumunyu.

46Nuko abantu bose bo mu munaraw'i Shekemu bumvise ibyo, banyegera mu nzu yo hasi munsi y'indaro ya Eliberiti.

47Babwira Abimeleki yuko abantu bose bo mu munaraw'i Shekemu bateranye.

48Nuko Abimeleki azamukanaumusoziSalumonin'abantu bari kumwe bose, maze Abimeleki yenda intorezo atema ishami ry'igiti, arariterura ariterera ku rutugu, abwira abari kumwe na we ati “Nimutebuke, uko mubonankoze abe ari ko mukoranamwe.”

49Nukoumuntu wese muri bo atema ishami ry'igiti bakurikira Abimeleki, bayarunda kuri ya nzu bayibatwikiramo. Nuko abantu bo mu munaraw'i Shekemu bapfuye, abagabo n'abagoreumubarewabo bari nk'igihumbi.

50Abimeleki aherako ajya i Tebesa agandikayo, arahatsinda.

51Ariko muri uwo muduguduharimoumunaraukomeye. Ni ho abantu bose b'uwo mudugudubahungiye, abagabo n'abagore, barikingirana, burirahejuru y'uwo munara.

52Abimeleki ajya kuri uwo munaraarawusakiza, yegeraurugirwawo ngo arutwike.

53Nukoumugorewo muri bo atera Abimeleki ingasire mu gahanga, arakamena.

54Uwo mwanya Abimeleki ahamagaraumusoreumutwaje intwaro ati “Kura inkota yaweunyice, hatagirauvugayuko nishwe n'umugore.”Uwo musorearamusogota arapfa.

55Abantu ba Isirayeli babonye yuko Abimeleki apfuye barataha,umuntu wese ajya iwe.

56Uko ni ko Imana yituye Abimeleki inabi yagiriye se, ubwo yicaga bene se mirongo irindwi,

57kandi inabi yose y'ab'i Shekemu Imana irayibitura, kandiumuvumowa Yotamu mwene Yerubāliubageraho.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>