Amag 4:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1Izahabu ko yafutukuye,
Izahabu nziza cyane ko yahindutse,
Amabuye y'ubuturobwera yanyanyagijwe mu mahuriroy'inzira zose!

2Abahungu b'ibikundiro b'i Siyoni,
Bari bameze nk'izahabu nziza,
Ko bagereranijwe nk'ibibindi bibumbwa,
Umurimow'amaboko y'umubumbyi!

3Ndetse imbwebwe na zo ziha ibibwana byazo amabwabwa ngo zibyonse.
Umukobwa w'ubwoko bwanjye yahindutse inkazi,
Nk'imbuni zo mu butayu.

4Ururimirw'umwana wonka,
Rufatamu rusenge rw'akanwa ruguyeubuga.
Abana bato baragabuza,
Ariko nta muntuubagaburira.

5Abasanzwe bafungura bitonze bihebeye mu nzira,
Abarerewe mu mihemba barambaraye ku macukiro.

6Kuko igicumurocy'umukobwa w'ubwoko bwanjye,
Kirusha icyaha cy'i Sodomu gukomera.
Ni ho hubamye mu kanya,
Kandi nta maboko ahakozeho.

7Imfura ze zari ziboneye kurutashelegi,
Zarushaga amata kwera.
Zari zikeye mu maso kurusha amabuye ya marijani,
Zarabagiranaga nka safiro.

8Mu maso habo hahindutse imbyiro kurushaumukara,
Ntibakimenyekana mu nzira.
Umubiriwabo wumatanye n'amagufwa yabo,
Warumye wabaye nk'igiti.

9Abicwa n'inkota bapfa neza kurutaabicwa n'inzara,
Kuko bo bapfaurupfu n'agashinyaguro,
Babitewe no kuburaumwero w'imirima.

10Abagore b'imbabazi bafashe abana bibyariye,
Barabateka baba ibyokurya byabo,
Igiheumukobwa w'ubwoko bwanjye arimbutse.

11Uwiteka yashohojeuburakari bwe,
Yasutseumujinya weukaze,
Kandi yakongejeumuriromuri Siyoni,
Utwika imfatiro zaho.

12Abami bo mu isi n'abatuye mu isi bose,
Ntabwo bibwiraga ko ababisha n'abanzi,
Batwaranira mu marembo y'i Yerusalemu.

13Ibyaha by'abahanuzi baho,
N'ibicumuroby'abatambyi baho,
Basheshe amaraso y'abakiranutsi muri yo,
Ibyo ni byo byabiteye.

14Barindagira mu nzira nk'impumyi,
Biyanduje amaraso,
Bituma abantu badatinyuka gukoraku myambaro yabo.

15Barabamagana bati
“Nimugende mwa bahumanye mwe,
Nimuhave, nimuhaventimugireicyo mukoraho.”
Igihe bahungaga bateraganwa,
Abo mu banyamahanga baravugagabati
“Ntibazongera guturahanoukundi.”

16Uburakari bw'Uwiteka bwarabatatanije,
Ntazasubirakubitaho.
Ntibitaye ku batambyi,
Ntibasonera n'abasaza.

17Amaso yacu arembejwe no gutegereza gutabarwa kwacu,
Kandi ari iby'ubusa.
Ubwo twategerezaga,
Twategerejeubwoko butabasha kudukiza.

18Baratwubikiye,
Bituma tutabasha kunyura mu mayira yacu.
Iherezo ryacu riri hafi,
Iminsi yacu irashize,
Kuko iherezo ryacu rigeze.

19Abatwirukanabarusha ibisiga byo mu kirere imbaraga,
Batwirukanye ku misozi miremire,
No mu butayubakaduciraigico.

20Uwatumagaduhumekaari we wasīzwe n'Uwiteka,
Yafatiwe mu myobo yabo,
Kandi ari we twari twizeranye, tuti
“Mu gicucu cye ni ho tuzatura,
Dukikijwe n'abanyamahanga.”

21Ishime kandiunezerwe, mukobwa wa Edomu we,
Utuye mu gihugu cyo muri Usi.
Nawe igikombe kizahita kikugeraho,
Uzasinda wiyambikeubusa.

22Igihano cy'igicumurocyawe kirarangiye,
Yewe mukobwa w'i Siyoni we,
Ntazongera kukujyana kure uri imbohe.
Yewe mukobwa wa Edomu we,
Azaguhanira igicumurocyawe,
Azatwikururaibyaha byawe.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>