Amosi 1:1-15 BYSB2001 - Bible AI

1Amagambo ya Amosi, wari umwe mu bashumba b'i Tekowa, y'ibyo yabonye byerekeye ku Bisirayeli, ku ngoma ya Uziyaumwami w'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi,umwami wa Isirayeli, hari hasigaye imyaka ibiri cya gishyitsi cy'isi kikaba.

2Aravuga ati “Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurureijwi rye ari i Yerusalemu, kandi ibyanya by'abashumba bizasigara biganya, n'impinga z'i Karumelizizuma.”

3Uwiteka aravuga ati “Ibicumurobitatu by'i Damasiko, ndetse bine, bizantera kutabakurahoigihano kuko bahurishije i Galeyadi ibibando by'ibyuma.

4Ariko nzohereza inkongi, nzashumikainzu ya Hazayeli, kandi zizakongora amanyumba ya Benihadadi.

5Nzamenagura ibyuma byugariye i Damasiko, nzatsembaho abatuye mu gikombe cyo muri Aveni, kandi n'uwitwajeumuringiso w'inkoni y'ubwami nzamutsemba, ashire mu muryango w'inzu ya Edeni, kandiubwoko bw'Abasiriya buzajyanwa i Kiri ari imbohe.”Ni ko Uwiteka avuga.

6Uwiteka aravuga ati “Ibicumurobitatu by'i Gaza, ndetse bine, bizantera kutabakurahoigihano kuko bajyanye abantu bose ari imbohe, bakabaha Edomu. 2.4-7; Zek 9.5-7

7Nzohereza inkongi, nzashumikainkike z'i Gaza, kandi zizatwika amanyumba yaho.

8Nzatsembaho abatuye muri Ashidodi, kandi n'uwitwajeumuringiso w'inkoni y'ubwami wo muri Ashikeloni. Nzahinduraukubokokwanjye ntere Ekuroni, ni bwo abasigaye bo mu Bafilisitiya bazarimbuka.”Ni ko Umwami Imana ivuga.

9Uwiteka aravuga ati “Ibicumurobitatu by'i Tiro, ndetse bine, bizantera kutabakurahoigihano kuko abo bajyanye ari imbohe bose, babahaye Edomu ntibibuka isezerano ry'ubuvandimwe. 11.21-22; Luka 10.13-14

10Ariko nzohereza inkongi, nzashumikainkike y'i Tiro, zitwike amanyumba yaho yose.”

11Uwiteka aravuga ati “Ibicumurobitatu bya Edomu, ndetse bine, bizantera kutamukurahoigihano, kuko yirukanishije mwene se inkota, agacubya imbabazi kandiuburakari bwe ntibuhweme gutanyagura, ahoranaumujinya iteka ryose. 35.1-15; Obad 1-14; Mal 1.2-5

12Nzohereza inkongi i Temani zitwike amanyumba ya Bosira.”

13Uwiteka aravuga ati “Ibicumurobitatu bya bene Amoni, ndetse bine, bizantera kutabakurahoigihano kuko abagore batwite b'i Galeyadi babafomoje kugirango bacume ingabano zabo.

14Ariko nzakongeza inkongi ku nkike z'i Raba zitwike n'amanyumba yaho, habe n'urusakurw'intambara n'inkubi y'umuyagaku munsi wa serwakira.

15Umwami wabo azajyanwa ari imbohe, we n'ibikomangoma bye bari kumwe.”Ni ko Uwiteka avuga.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>