1Uwiteka aravuga ati “Ibicumurobitatu bya Mowabu, ndetse bine, bizantera kutabakurahoigihano kuko yatwitse amagufwa y'umwami wo muri Edomu, akayagira ishwagara. Zef 2.8-11
2Ariko nzohereza inkongi kuri Mowabu zitwike amanyumba ya Keriyoti, Mowabu azapfa habayeurusakun'induru n'ijwi ry'impanda.
3Nzabakuramoumucamanza, mwicane n'ibikomangoma byaho byose.”Ni ko Uwiteka avuga.
4Uwiteka aravuga ati “Ibicumurobitatu bya Yuda, ndetse bine, bizantera kutabakurahoigihano kuko banze amategeko y'Uwiteka, ntibakomeza amateka ye, kandi ibinyoma byabo byabateye kuyoba, ari byo ba sekuruzabakurikizaga.
5Ariko nzohereza inkongi i Buyudazitwike amanyumba y'i Yerusalemu.”
6Uwiteka aravuga ati “Ibicumurobitatu bya Isirayeli, ndetse bine, bizantera kutabakurahoigihano kuko baguzeumukiranutsi ifeza, n'umutindi bakamugurainkweto.
7Bifuza kurebaabakene birenzaumukungugu ku mutwe, bakagoreka n'inzira y'umugwaneza. Umwana na se baryamana n'umukobwa umwe, bakagayisha izina ryanjye ryera.
8Biryamira iruhande rw'igicaniro cyose ku myambaro bendeyeubugwate, kandi banywera mu nzu y'Imana yabo vino y'abaciwe ibyiru.
9“Kandi ni jye warimburiyeUmwamori imbere yabo,uburebure bwe bwari nk'uburebure bw'imyerezi, kandi yari akomeye nk'imyela, ariko natsembyeho imbuto ze nturutse hejuru, n'imizi ye nturutse hasi.
10Kandi nabakuye mu gihugu cya Egiputa mbayobora mu butayuimyaka mirongo ine, kugirango muhindūre igihugu cy'Abamori.
11Kandi mu bahungu banyu nahagurukijemo abahanuzi no mu basore banyu Abanaziri. Mbese si ko byabaye mwa Bisirayeli mwe?”Ni ko Uwiteka abaza.
12“Ariko mwanywesheje Abanaziri vino, mutegeka abahanuzi muti ‘Ntimugahanure.’
13Dore ngiye kubashikamira nk'uko igare ryuzuwemon'imiba rishikamira hasi.
14Kandi guhunga ntikuzashobokera abanyambaraga, n'umunyamaboko ntazabasha kwiyungura intege, n'intwari ntizabasha kwikiza,
15n'umunyamuhetontazabasha guhagarara, n'impayamaguru ntizīrokora, n'ugendera ku ifarashi na we ntazabasha kwikiza,
16kandi intwari yo mu bakomeye, uwo munsi izahunga yambayeubusa.”Ni ko Uwiteka avuga.