1Nimwumve iri jambo Uwiteka yabavuzeho, mwa Bisirayeli mwe, ab'umuryango wose navanye mu gihugu cya Egiputa ati
2“Ni mwe gusa namenye bo mu miryango yose yo mu isi, ni cyo gituma nzabahanira ibicumurobyanyu byose.”
3Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye?
4Intare yatontomera mu ishyamba idafiteumuhigo? Umugunzu w'intare warurumiramu buvumobwawo ari nta cyoufashe?
5Inyoni se yagwa mu mutegouri hasi kandiudatezwe? Umutegow'umushibuka washibuka ari nta cyoufashe?
6Mbese impanda yavugirizwa mu muduguduabantu ntibagireubwoba? Hari ibibi byateraumuduguduUwiteka atari weubizanye?
7NiukuriUwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishuriraabagaragu bayo b'abahanuzi ibihishwe byayo.
8Intare iyo itontomye hariudatinya? Uwiteka Imana yaravuze. Ni nde warorera guhanura?
9Mubyamamaze mu manyumba yo muri Ashidodi, no mu manyumba yo mu gihugu cya Egiputa muti “Muteranire mu mpinga z'imisozi y'i Samariya, kandi murebeimpagarara zihari zikomeye n'urugomoruhagirirwa.”
10Uwiteka aravuga ati “Ntibazi gukoraibitunganye, ahubwo biyuzurizamu manyumba yabo ibyo bendeshagaurugomon'ubwambuzi.”
11Ni cyo gituma Uwiteka Imana ivuga iti “Hazabahoumwanzi ndetse azagota igihugu, azacogoza imbaraga zawe, amanyumba yawe azasahurwa.”
12Uwiteka aravuga ati “Abisirayeli bibera i Samariya bicaye ku miguno y'amariri no ku misego ya hariri, ariko nk'ukoumwungeri yaka intare iminono ibiri cyangwa igice cy'ugutwi biri mu kanwa kayo, ni ko bazarokorwa.
13Nimwumve, mushinje inzu ya Yakobo.”Ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga.
14“Kukoumunsi nzahanira Isirayeli ibicumurobye, nzahana n'ibicaniro by'i Beteli, kandi amahembe y'igicaniro azacibwa agwe hasi.
15Inyumba y'itumba nzayisenya hamwe n'inyumba y'impeshyi, kandi amanyumba arimbishijwe amahembe y'inzovu azasenywa, n'amazu akomeye azatsembwaho.”Ni ko Uwiteka avuga.