1Nimwumvire iri jambo mwa mashashi y'i Bashani mwe ari mu misozi y'i Samariya, mwe abarenganya aboroheje, mugahuhuraabakene, mukabwira ba shobuja muti “Nimuzanetunywe!”
2Uwiteka Imana irirahiye kwera kwayo iti “Dore iminsi izaza bazabajyanisha inkonzo, n'abasigaye bo muri mwe babakuruzeindobesho nk'amafi.
3Muzasohokera mu byuho,umugorewese aromboreze imbere ye, muzahunga mwitere muri Harumoni. Ni ko Uwiteka avuga.
4“Nimuze i Beteli mucumure, mujye n'i Gilugalimuhagwirize ibicumuro, mujye muzanaibitambo byanyu uko bukeye, kandi uko iminsi itatu ishize mujye muturakimwe mu icumi,
5kandi mutureamaturo y'ishimwe hamwe n'ibisembuwe, muvugen'amaturo muturanaumutimaukunze muyamenyekanishe, kuko ari byo mushima, Bisirayeli mwe. Ni ko Uwiteka Imana ivuga.
6“Nanjye nabategetse ko akanwa kanyu kicaraubusamu miduguduyanyu yose, muburaibyokurya aho mutuyehose, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga.
7“Kandi nabimye imvura hari hasigaye amezi atatu isarura rikagera, nahayeumuduguduumwe imvura ntumauwundiutayibona,umurimaumwe waguwemon'imvura, undiuyibuzeuruma.
8Nuko abo mu miduguduibiri cyangwa itatu bajyaga kunywaamazi mu muduguduumwe ntibashire inyota, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga.
9“Nabateje kurumbyandetse na gikongoro: imirima yanyu myinshi n'inzabibu zanyu n'imitini yanyu n'imyelayo yanyu byonwe n'uburima, ariko ntibyatuma mungarukira.”Ni ko Uwiteka avuga.
10“Nabateje icyorezo nk'icyo nateje muri Egiputa: abasore banyu nabishije inkota, njyana amafarashi yanyu ho iminyago, natumyeumunukomu ngerero zanyuubajya mu mazuru, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga.
11“Nubitse imiduguduyanyu nk'uko Imana yubitse i Sodomu n'i Gomora, muba nk'umushimuukuwemu muriro, ariko ntibyatuma mungarukira. Ni ko Uwiteka avuga.
12“Ni cyo gituma nzakugenzereza ntyo, Isirayeli we. Ubwo nzakugenzereza ntyo, itegure gusanganira Imana yawe, Isirayeli we.
13Dore iyabumbyeimisozi ikarema n'umuyaga, ikagaragarizaumuntu ibyo yibwira, igahinduraumusekekubaumwijima kandi igatambagira aharengeye ho mu isi, Uwiteka Imana Nyiringabo, ni ryo zina ryayo.