Amosi 5:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1“Nimwumve iri jambo ry'umuborogo mbateruriye, wa nzu ya Isirayeli we.

2Umwari wa Isirayeli araguye ntazongera kubyuka, yagushijwe mu gihugu cye ntihagira uwo kumubyutsa.”

3Uwiteka Imana iravuga iti “Umuduguduw'inzu ya Isirayeli watabaraga ari ingabo igihumbi hazatabaruka ijana, n'uwatabaraga ari ijana hazatabaruka icumi.

4“Kuko Uwiteka abwira inzu ya Isirayeli ati ‘Nimunshake mubonekubaho,

5ariko mwe gushaka i Beteli. Ntimukajye n'i Gilugali, ntimukanyure n'i Bērisheba kuko i Gilugalihazajyanwa ari imbohe, n'i Beteli hazaba imisaka.’

6“Ahubwo mushake Uwiteka kandi ni bwo muzabaho, kugirango adatungura inzu ya Yosefu ameze nk'umuriroukongora i Beteli, hataboneka uwo kuwuzimya.

7Yemwe abahindura imanza zitabera kuba apusinto mukagusha hasi gukiranuka,

8mushake Iyaremye inyenyeri za Kilimiya n'iza Oriyoni, ihindura igicucu cy'urupfu ikakigira igitondo, ihindura amanywaumwijima wa nijoro, ihamagara amazi yo mu nyanja ikayasandaza ku isi, Uwiteka ni ryo zina ryayo.

9Ni weuzanira abanyamaboko kurimbuka bibatunguye, bituma kurimbuka gutungura igihome.

10“Ubahaniye ku irembo baramwanga, kandi bangaurunukauvugaibitunganye.

11Nuko rero mwarenganyaga abakene, mukabaka ibihunikwa by'ingano, mukiyubakira amazu y'amabuye abajwe, ariko namwe ntimuzayabamo. Mwateye inzabibu nziza ariko ntimuzanywa vino yazo,

12kuko nzi ibicumurobyanyu uko ari byinshi, n'ibyaha byanyu uko bikomeye mwa barenganya abakiranutsi mwe, mukakira impongano kandi mukagorekera imanza z'abatindi, aho muzicira ku irembo.

13Ni cyo gitumaumuntu witonda yakwicecekera mu gihe nk'icyo, kuko ari igihe kibi.

14“Mushake ibyiza mwe gushaka ibibi kugirango mubeho, ni bwo Uwiteka Imana Nyiringabo izabana namwe nk'uko mwibwira.

15Mwange ibibi mukunde ibyiza, mukomeze imanza zitabera muciraku irembo, ahari aho Uwiteka Imana Nyiringabo izagirira imbabazi abasigaye b'inzu ya Yosefu.”

16Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo, Umwami avuga ati “Hazabahoumuborogo mu nzira nyabagendwa zose, kandi mu mayira yose bazavuga bati ‘Ni ishyano! Ni ishyano!’Kandi bazatuma ku muhinzi ngo yirabure, no ku bahanga baririmbana imiborogo ngo baboroge.

17Mu nzabibu zose hazaba imiborogo kuko nzabanyuramo.”Ni ko Uwiteka avuga.

18“Muzabona ishyano mwa bifuzaumunsi w'Uwiteka mwe! Mbese uwo munsi w'Uwiteka murawushakira iki? Uzaba ariumwijima, siumucyo.

19Ni nk'umuntuuhunze intare agahura n'idubu, cyangwaugiyemu nzu akegamizaukubokoku rusika, inzoka ikamurya.

20Mbeseumunsi w'Uwiteka ntuzabaariumwijima atariumucyo, ndetse ariumwijima w'icuraburindiutagira icyezezi?

21“Nanga ibirori byanyu, ndabigaya, kandi ntabwo nezezwa no guterana kwanyu kwera.

22Naho mwantambira ibitambo byoswa, mukantura amaturo y'amafu sinzabyemera, kandi sinzita ku bitambo byanyu by'uko ari amahoro by'amatungo yanyu abyibushye.

23Nkurahourusakurw'indirimbo zawe, kuko ntashaka kumva ijwi ry'inanga zawe.

24Ahubwourekeimanza zitabera zigende nk'amazi, no gukiranuka gukwire hose nk'uruzirusandaye.

25“Mbese hari ibitambo n'amaturo mwanzaniye mu butayumuri ya myaka mirongo ine, mwa nzu ya Isirayeli mwe?

26Mwahetse Sikotiumwami wanyu, na Kiyuni ikigirwamana cyanyu, inyenyeri y'imana yanyu mwiremeyeubwanyu.

27Ni cyo kizatuma mbajyanisha muri iminyago hakurya y'i Damasiko.”Ni ko Uwiteka avuga kandi izina rye ni Imana Nyiringabo.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>