1Bazabona ishyano ab'i Siyoni batayeumuruho, n'abo mu misozi y'i Samariya biraye, abakomeye b'ubwoko buri imbere mu yandi moko, abo inzu ya Isirayeli bisunga!
2Munyure i Kalune murebe, muhavemujye i Hamati uwo muduguduukomeye, maze mumanuke mujye i Gati h'Abafilisitiya. Mbese haruta aya mahanga y'abamiubwiza, cyangwa igihugu cyabo kiruta icyanyuubunini?
3Mwa bashyira kureumunsi w'amakuba, mukigiza bugufiintebe y'urugomo,
4abaryama ku mariri y'amahembe y'inzovu, bakinanuriraku magodora yabo, bakarya abana b'intama bo mu mukumbi n'ibimasa by'imishishe bivanywe mu kiraro,
5bakihimbira inanga z'indirimbo z'ubusa, bakiremera ibicurangwa nka Dawidi,
6bakanywera vino mu nzuho, bakihezura imbiribiri, ariko ntibababazwe n'ibyago bya Yosefu.
7Ni cyo gituma bazajyanwa ari imbohe, bari mu mbohe zibanza kujyanwa, kandi ibyishimo byo kwinezeza by'abinanurirahejuru y'amagodora bizashiraho.
8Uwiteka Imana yarirahiye, ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga iti “Nangaurunukaubwibone bwa Yakobo kandi nanga n'amanyumba ye, ni cyo gituma nzaharaumurwa n'ibiwurimobyose.
9“Naho mu nzu imwe hasigaramo abantu icumi, na bo bazapfa.
10Mubyara w'umuntu azaza azanywe no gutwika intumbi no kwarura amagufwa mu nzu, kandi azabaza uri mu mwinjiro ati ‘Hari uwo mukirikumwe?’
“Na we azamusubizaati ‘Nta we.’
“Maze amubwire ati ‘Ceceka kuko tudakwiriye kwatura izina ry'Uwiteka.’
11“Dore Uwiteka ni weutegeka, azaca inzu nini ibyuho n'inzu nto azayisenya.
12Mbese amafarashi yakwiruka ku rutare? Hari ubwo inka zaruhingaho? Mwebweho mwahinduye imanza zitabera ziba izibihiye abantu nk'indurwe, n'imbuto zo gukiranuka mwazihinduye apusinto.
13“Yemwe abishimira ikitagiraumumaromukabaza muti ‘Ese imbaraga zacu si zo zaduhayegukomera?’
14“Ariko dore ngiye kubahagurukirizaubwoko, yemwe ab'inzu ya Isirayeli mwe, ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga, kandi bazabababazauhereye aharasukirai Hamatiukageza ku kagezi ko mu Araba.”