1Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: dore yaremeye inzigeuruhira, rutangiye kumera. Urwo ruhiraniurwamezeubwatsi bw'umwami bumazegutemwa.
2Zimaze kuryaubwatsi bwo mu gihugu ndataka nti “Uwiteka Mana, babarira ndakwinginze! Yakobo yabyihanganira ate, ko ari muto?”
3Nuko Uwiteka arigarura ati “Ntibizabaho.”Ni ko Uwiteka yavuze.
4Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: Uwiteka Imana yahamagayeumurirongo awucishe amatekaukongora mu mworera w'ikuzimu, kandi wendaga no gutwika igihugu.
5Maze ndataka nti “Uwiteka Mana, rekera aho ndakwinginze. Yakobo yabyihanganira ate, ko ari muto?”
6Uwiteka arigarura ati “Na byo ntibizabaho.”Ni ko Uwiteka Imana yavuze.
7Ibi ni byo yanyeretse: Umwami yari ahagaze ku nkike yubakishijwe timasi, afite timasi mu ntoke.
8Maze Uwiteka arambaza ati “Amosi we,ubonye iki?”
Nti “Mbonye timasi.”
Umwami ati “Dore nzashyira timasi mu bwoko bwanjye Isirayeli, sinzongera kubanyurahoukundi
9kandi ingoro za Isaka zizaba imisaka, n'ubuturobwera bwa Isirayeli buzasenywa, kandi nzahagurukirainzu ya Yerobowamu nitwaje inkota.”
10Maze Amasiyaumutambyi w'i Beteli atuma kuri Yerobowamu,umwami wa Isirayeli ati “Amosi yakugambaniye mu b'inzu ya Isirayeli, ntabwo igihugu cyakwihanganira amagambo ye yose,
11kuko Amosi avuga ati ‘Yerobowamu azicishwa inkota, kandi Isirayeli azajyanwa ari imbohe akurwe mu gihugu cye.’”
12Kandi Amasiya abwira Amosi ati “Wa bamenya we, gendauhungire mu gihugu cy'u Buyudaurireyo ibyokurya byawe kandi abe ari houhanurira,
13ariko ntukongere guhanurirai Beteliukundi, kuko hariubuturobwera bw'umwami n'inzu y'ubwami.”
14Maze Amosi asubizaAmasiya ati “Ntabwo nariumuhanuzi cyangwaumwana w'umuhanuzi, ahubwo nariumushumba kandi nariumuhinzi w'ibiti by'umutini.
15Uwiteka yantoye ndagiye amatungo, maze Uwiteka arambwira ati ‘Gendauhanurireubwoko bwanjye Isirayeli.’
16Noneho wumve ijambo ry'Uwiteka. Uravuga uti ‘NtuhanurireIsirayeli ibibi, kandi ntugirire inzu ya Isaka ijambo ribi’,
17ni cyo gituma Uwiteka avuga ati ‘Umugorewawe azaba maraya mu mudugudu, kandi abahungu bawe n'abakobwa bawe bazicishwa inkota, n'ingobyi yawe na yo izagabanishwaumugozi, kandi naweuzagwa mu kindi gihugu cyanduye, Isirayeli na we rwose azajyanwa ari imbohe, akurwe mu gihugu cye.’”