Amosi 9:1-15 BYSB2001 - Bible AI

1Nabonye Umwami ahagaze iruhande rw'igicaniro ati “Kubitainkingi yo mu ruhamorw'umuryango kugirango inkomanizo zinyeganyege,ubimenagurireku mitwe yabo bose, kandiusigaye wo muri bo nzamwicisha inkota. Nta n'umwe muri bouzabona uko ahunga, ndetse nta n'umwe muri bouzarokoka.

2Naho bakwiyimbira ngo bajye ikuzimu, aho na houkubokokwanjye kwahabafatira, naho bakurirango bajye mu ijuru, aho na ho nabamanurayo.

3Kandi naho bakwihisha mu mpinga ya Karumelinahabagenzereza nkabakurayo, naho banyihisha imuhengeri mu nyanja, aho na ho nategeka inzoka ikahabarira.

4Kandi naho bashorerwa n'ababisha babo ari imbohe nategeka inkota ikabatsembaho, kandi nzabahozaho amaso ngo mbagirire nabi, atariukubagirira neza,

5kuko Uwiteka Imana Nyiringabo ari yo ikora ku gihugu kikayenga, kandi abagituyemobose bazaboroga. Kizuzurarwose nka rwa Ruzi, kandi kizika nk'uruzirwo muri Egiputa.

6Ni yo yiyubakira amazu mu ijuruurufatiro rwaryo rushinzwe ku isi, ni yo ihamagara amazi yo mu nyanja ikayasuka ku isi, izina ryayo ni Uwiteka.

7“Mbese ntimumereye nk'Abanyetiyopiya, mwa Bisirayeli mwe? Ni ko Uwiteka abaza. Mbese si jye wazamuye Isirayeli nkamukuramuri Egiputa, n'Abafilisitiya nkabakura i Kafutori, n'Abasiriya nkabavana i Kiri?

8Dore Uwiteka Imana ihoza amaso yayo ku bwami bufiteibyaha iravuga iti ‘Nzabatsemba ku isi, keretse inzu ya Yakobo ni yo ntazarimbura rwose.’Ni ko Uwiteka avuga.

9“Kuko nzategeka kandi nzagosorera inzu ya Isirayeli mu moko yose, nk'uko ingano zigosorerwa ku ntara ntihagire n'imwe igwa hasi.

10Abanyabyaha bose bo mu bwoko bwanjye bazicishwa inkota, ari bo bavuga bati ‘Ibibi ntibizadufata, habe no kudushyikira.’

11“Uwo munsi nzegura ihema rya Dawidi ryaguye nice ibyuho byaryo, kandi nzasana ahasenyutse haryo, nzaryubakarimere nk'uko ryahoze kera

12kugirango bazungure abo muri Edomu basigaye, n'abo mu mahanga yose yitirirwa izina ryanjye. Ni ko Uwitekaubikora avuga.

13“Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga,umuhinzi azakurikirana n'umusaruzi, n'umwenzi w'imizabibu azakurikirana n'ubibaimbuto, kandi imisozi izatobokamo vino iryoshye, n'udusozitwose tuzayenga.

14Kandi nzagaruraubwoko bwanjye Isirayeli bari bajyanywe ari imbohe, bazongera kubakaimiduguduyari yarashenywe bayisubiremo, bazatera inzabibu banywe vino yazo, bazahinga imirima barye ibisaruwemo.

15Kandi nzabatera kumeramu gihugu cyabo, ntabwo bazongera kurandurwa mu gihugu cyabo nabahaye.”Ni ko Uwiteka Imana yawe ivuga.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>