Dan 1:1-21 BYSB2001 - Bible AI

1Mu mwaka wa gatatu Yehoyakimuumwami w'Abayuda ari ku ngoma, Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyateye i Yerusalemu arahagota.

2Uwiteka Imana amugabiza Yehoyakimuumwami w'Abayuda hamwe n'ibintu bimwe byo mu nzu y'Imana, abijyana mu gihugu cy'i Shinari mu rusengero rw'imana ye, maze abishyira mu nzu y'ububikobwayo.

3Nukoumwami ategeka Ashipenaziumutware w'inkone ze, kuzanaabana b'abasore bamwe bo mu Bisirayeli bo mu muryango w'umwami, n'ab'imfura bandi

4batagira inenge, ahubwo b'abanyaburanga, b'abahanga mu by'ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b'ingenzuzi mu by'ubwenge, kandi batinyuka guhagarara mu nzu y'umwami, kugirango abigisheubwenge bw'Abakaludayan'ururimirwabo.

5Nukoumwami abategekera igaburo ry'iminsi yose rivuye ku byokurya by'umwami, n'umusawa vinoumwami yanywagaho, kandi ngo babarere imyaka itatu nishira babone guhagarara imbere y'umwami.

6Muri abo bana b'Abayuda harimo Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya.

7Nuko uwo mutware w'inkone abahimba amazina: Daniyeli amwita Beluteshazari, na Hananiya amwita Saduraka, na Mishayeli amwita Meshaki, na Azariya amwita Abedenego.

8Maze Daniyeli agambirira mu mutimawe kutaziyandurisha ibyokurya by'umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w'inkone kugirango atiyanduza.

9Kandi Imana yari yatumye Daniyeli atona ku mutware w'inkone, agakundwana we.

10Nukoumutware w'inkone abwira Daniyeli ati “Ndatinyaumwami databuja wabategekeye ibyo muzarya n'ibyo muzanywa, kuko nasanga munanutse mudahwanye n'abandi basore mungana, muzabamunshyize mu kaga gatereumwami kunca igihanga.”

11Nuko Daniyeli aherako abwira igisonga cyari cyategetswe n'umutware w'inkone kureraDaniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya ati

12“Ndakwinginze gerageza abagaragu bawe iminsi cumi, baduhe ibishyimbo abe ari byo turya n'amazi yo kunywa,

13uzabone gusuzumamu maso hacu n'ah'abandi basore barya ku byokurya by'umwami, ukouzabibona abe ari kouzagenza abagaragu bawe.”

14Nuko abyumvise atyo yemera kubagerageza iminsi cumi.

15Iyo minsi cumi ishize asanga mu maso habo ari heza, kandi habyibushyekurutaabandi basore bose baryaga ku byokurya by'umwami.

16Nuko icyo gisonga kibakura kuri bya byokurya byabo, na vino bari bakwiriye kunywaakajya abaha ibishyimbo.

17Maze abo basore uko ari bane, Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by'ubwenge, ariko Daniyeli yagiragaubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi.

18Nuko iyo minsi yo kubazana yategetswe n'Umwami Nebukadinezari ishize,umutware w'inkone ajya kubamumurikira.

19Bahagezeumwami aganira na bo, ariko mu bandi bose ntihabonetseuhwanye na Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya. Ni cyo cyatumye abagira abakozi be.

20Mu ijambo ryose ry'ubwenge no kumenya, icyoumwami yababazaga, yabonaga barusha abakonikoni n'abapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubwe cumi.

21Nuko Daniyeli aguma aho, ageza ku mwaka wa mbere Umwami Kūro ari ku ngoma.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>