1Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Kūroumwami w'i Buperesi, Daniyeli wahimbwe Beluteshazari hariho icyo yeretswe kandi cyari icy'ukuri, ari cyo ntambara zikomeye. Amenya icyo ari cyo, ibyo yeretswe biramusobanukira.
2Muri iyo minsi, jyewe Daniyeli namaze ibyumweru bitatu ndira.
3Nta mutsima naryaga nubwo ari mwiza, nta nyama cyangwa vino, nta cyo nasamiraga kandi sinihezuragakugezaaho ibyo byumweru uko ari bitatu byose bishiriye.
4Ariko ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi kwa mbere, nari ku nkombe y'uruziruninirwitwa Hidekelu.
5Nuko ntereye amaso mbonaumugabowambayeumwenda w'igitare, yari akenyeje izahabu nziza yacukuweUfazi.
6Kandiumubiriwe wasaga na yasipi, mu maso he hasaga n'umurabyo, amaso ye yasaga n'amatabaza yakaumuriro, amaboko ye n'ibirenge bye byasaga n'imiringa isenwe, kandi ijwi ry'amagambo ye ryari rimeze nk'iry'abantu benshi.
7Ni jye Daniyeli gusa wabonye ibyo neretswe ibyo, ariko abantu twari kumwe ntibarakabibona, ahubwo bahinzeumushyitsi cyane barahunga, barihisha.
8Nuko nsigara aho jyenyine mbona ibyo byerekanywe bikomeye, sinasigarana intege kukoubwiza bwanjye bwampindukiyemoububorendatentebuka.
9Ariko numvaga ijwi ry'amagambo ye, nkiryumva ngwa nubamye ndarabirana nk'usinziriye.
10Nuko hazaukubokokunkoraho, kurambyutsa kumpfukamisha amavi n'ibiganza.
11Arambwira ati “Yewe Daniyeli mugaboukundwacyane, umva amagambo ngiye kukubwira, hagurukaweme kuko uyu munsi ngutumweho.”Amaze kumbwira iryo jambo ndahaguruka, mpagarara ntengurwa.
12Aherako arambwira ati “Witinya Daniyeli, kukouhereye ku munsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufiimbere y'Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe kandi ni yo anzanye.
13Arikoumutware w'ibwami bw'u Buperesi amara iminsi makumyabiri n'umwe ambuza. Nyuma Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye aza kuntabara, ntinda mu bami b'u Buperesi.
14Nuko none nzanywe no kugusobanuriraibizaba ku bantu bawe mu minsi y'imperuka, kuko ibyo weretswe ari iby'igihe gishyize kera.”
15Amaze kumbwira ayo magambo, ncurikaumutwe ndumirwa.
16Maze hazauwasaga n'umwana w'umuntu akora ku munwa wanjye, mperako mbumbura akanwa kanjye ndavuga, mbwirauwariumpagaze imbere nti “Databuja, ibyo neretswe ko byatumye imibabaro yanjye ingarukamonkabura intege,
17mbese nkanjyeumugaragu wawe nabasha nte kuvuganana databuja, ko nta ntege ngifite kandi ntagihumekaneza?”
18Uwasaga n'umuntu arongera ankoraho, arankomeza.
19Arambwira ati “Yewe mugaboukundwacyane, witinya, amahoro abe muri wowe. Komera, koko komera.”
Tukivuganamperako ndakomezwa ndavuga nti “Databuja vuga, kukounkomeje.”
20Arambaza ati “Uzi ikinzanye aho uri? Dore ubu ngiye gusubirayo kurwana n'umutware w'u Buperesi, nimara kugendaumwami w'u Bugiriki araherako aze.
21Ariko ndagusobanuriraibyanditswe mu byanditswe by'ukuri, kandi abo nta wundi dufatanije kubarwanya keretse Mikayeli,umutware wanyu.