1“Kandi nanjye, mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Dariyo w'Umumedi, nahagurukijwe no kumufasha no kumukomeza.
2Nuko none ngiye kukwereka iby'ukuri. Hazima abandi bami batatu i Buperesi, ariko uwa kaneuzimaazarusha ba batatu boseubutunzi cyane. Namara kugwiza imbaraga ku bw'ubutunzi bwe, azahagurutsa ingabo ze zose kurwanyaubwami bw'u Bugiriki.
3“Kandi hazimaumwamiukomeyeuzategesha imbaraga nyinshi, agenze uko yishakiye,
4namara gukomeraubwami bwe buzatagarana bugabanywemo mu birere bine byo mu ijuru, kandi ntibuzazungurwa n'urubyaro rwe, ntibuzategekwa nk'uko yari asanzwe abutegeka, kukoubwami bwe buzakurwaho hakazima abandi batari abe.
5“Nukoumwami w'ikusi azakomera, ariko umwe wo mu batware be azamurusha amaboko ahereko atware, kandiubutware bwe buzakomera cyane.
6Nihashira imyaka bazuzura, kukoumukobwa w'umwami w'ikusi azasangaumwami w'ikasikazi kugirango abuzuze, ariko uwo mukobwa azabura imbaraga z'amaboko ye, uwo mugabona we ubwe ntazahagarara ngo akomere, n'amaboko ye na yo ni uko, ariko uwo mukobwa azatanganwa n'abamuzanye n'umubyeyi we, n'uwamukomezaga icyo gihe.
7Ariko umwe wo mu rubyaro rwe wakomotse ku gishitsi cye, azahagurukayime ingoma ya sekuruza, azajya mu ngabo yinjire mu bihome by'umwami w'ikasikazi abigirire uko ashaka, yerekane imbaraga ze.
8Ndetse n'imana zabo azazijyana ho iminyago muri Egiputa, n'ibishushanyo biyagijwe n'ibintu byabo byiza by'ifeza n'izahabu, kandi azamara imyaka aretseumwami w'ikasikazi.
9Hanyuma uwo mwami w'ikasikazi azatera igihugu cy'umwami w'ikusi, maze asubiremu gihugu cye.
10“Bukeyeabana be bazateranya imitwe y'ingabo nyinshi batabare, izo ngabo zizatera zisandare nk'umwuzurew'amazi zikwire igihugu, nizimara guhitanya zizagaruka zirwana zihinduraneigihome cy'umwami w'ikusi.
11Mazeumwami w'ikusi azarakara, azasohoka arwane n'umwami w'ikasikazi. Azagaba ingabo nyinshi, maze ingabo z'umwami w'ikasikazi zizagaruzweumuheton'umwami w'ikusi.
12Umwami w'ikusi namara kunesha izo ngabo azishyira hejuru, ariko nubwo azaba arimbuye abantu inzovu nyinshi ntazaba anesheje rwose,
13kukoumwami w'ikasikazi azagaruka akagaba ingabo ziruta iza mbere, kandi nihashira imyaka azazana n'ingabo nyinshi n'ibintu byinshi.
14Icyo gihe benshi bazahagurutswano kurwanyaumwami w'ikusi, kandi ab'inguguzibo mu bwoko bwawe bazahagurukakugirango basohoze ibyerekanywe mu nzozi, ariko bazagwa.
15Nukoumwami w'ikasikazi azaza atereumuduguduugoswe n'inkike z'amabuye zikomeye, azazirundaho ikirundo cyo kuririraho ahereko awutsinde. Ingabo z'umwami w'ikusi ndetse n'intore ze ntizizamushobora, ntizizagira amaboko yo kumwimira.
16Ahubwouzabaahateye azagenza nk'uko ashaka kandi nta wuzamuhagarara imbere, nuko azahagarara mu gihugu gifiteubwiza, arimbuzeukubokokwe.
17“Nyuma azagambirira kuzanan'ingabo z'igihugu cye cyose, maze azikiranure n'umwami w'ikusi. Azamushyingiraumukobwa we kugirango azanireubwami bw'ikusi kurimbuka, ariko imigambi ye ntizuzura, ntabwo azahindūra icyo gihugu.
18Hanyuma y'ibyo azahindukiraatere ibirwa ahindūre byinshi, maze undi mutware azashyire iherezo ku gasuzuguroyabasuzuguraga, ndetse azamugaruriraagasuzuguroke,
19ahereko ahindukirira ibihome byo mu gihugu cye bwite, ariko azasitara agwe ye kuzabonekaukundi.
20“Bukeyehazahagurukaundi mu cyimbo cyeuzoherezaumukoresha w'ikoro mu gihugu gifiteubwiza, na we nihashira iminsi mike azarimburwa atazizeuburakari cyangwa intambara.
21“Bukeyemu cyimbo cye hazahagurukaumuntu w'insuzugurwa adahawe icyubahiro cy'ubwami, ariko azaza mu gihe cyo kwirara, aziheshe igihugu kwihakirizwa kwe.
22Ingabo zizatemba imbere ye nk'umwuzurezimenagurike, ndetse n'umutware w'isezerano na we ni uko.
23Kandi nibamara gusezerana na we azamuriganya, kuko azaza yihinduyeumunyambaraga nubwo azaba afite abantu bake.
24Mu minsi yo kwirara azatera ahantu harumbuka hose ho mu gihugu, akore ibyo ba sekuru na ba sekuruzabatigeze gukora, agabanye abantu be imicuzo n'iminyago n'ubutunzi, ndetse azamara igihe gito yigiriye inama yo guteraibihome byaho bikomeye.
25“Maze namara kwiyungura amaboko n'ubushizi bw'amanga, azateraumwami w'ikusi atabaranye n'ingabo nyinshi. Nukoumwami w'ikusi azarwana intambara afite ingabo nyinshi zikomeye cyane, ariko ntazashikama kuko bazamugambanira.
26Ndetse abazaba batunzwena we ni bo bazamurimbura, ingabo ze zizangara kandi abenshi muri bo bazicwa.
27Abo bami bombi imitima yabo izaba iyo gukoraibyaha, bazajya babeshyana bari ku meza amwe ariko imigambi yabo ntizuzura, kuko imperuka izaza mu gihe cyategetswe.
28Nyuma azasubirana mu gihugu cyeubutunzi bwinshi, kandiumutimaweuzabawanganye n'isezerano ryera, azahakorera nk'uko yishakiye maze asubiremu gihugu cye.
29“Nuko mu minsi yategetswe azasubiraguteraikusi, ariko muri iyo ntambara yo hanyuma ntibizamera nk'ubwa mbere,
30kuko inkuge z'i Kitimu zizamuterazikamurwanya, bizatuma agiraubwoba asubireyo arakariye isezerano ryera, kandi azakora uko ashatse.
“Ni koko azasubirayo yitaye ku baretse isezerano ryera.
31Azahagurutsa ingabo ze zononeubuturobwera n'igihome, bakurehoigitambo gihoraho bashyireho ikizira cy'umurimbuzi.
32Abaca mu isezerano azabayobesha kubashyeshyenga, ariko abantu bazi Imana yabo bazakomera bakore iby'ubutwari.
33Kandi abanyabwenge bo mu bantu bazigisha benshi, ariko hazaba igihe kirekire bicwe n'inkota n'umuriro, bajyanwe ari imbohe.
34Nibagwa muri ibyo byago bazabona gufashwa buhoro, ariko benshi bazifatanya na bo babariganya.
35Kandi bamwe muri abo banyabwenge bazicwa kugirango bacishwe mu ruganda batunganywe, bere kugezaigihe cy'imperuka kuko izaba igitegereje igihe cyategetswe.
36“Nuko uwo mwami azakora uko ashatse, yigire muniniyishyire hejuru ngo asumbe imana zose, kandi azavuga ibikomeye bisuzuguzaImana nyamana. Azishyira yizane kugezaahouburakari buzasohorera, kuko ibyagambiriwe bizasohozwa.
37Kandi uwo mwami ntazita ku mana za ba sekuruza, cyangwa ku gushaka abagore cyangwa ku cyitwa imana cyose, kuko azishyira hejuru ngo asumbe byose.
38Ahubwo mu cyimbo cyayo azubahaimana y'ibihome, nuko imana ba sekuruzabatigeze kumenya azayubahisha izahabu n'ifeza, n'amabuye y'igiciro cyinshi n'ibintu by'igikundiro.
39Kandi azanesha ibihome birusha ibindi gukomera afashwa n'iyo mana itigeze kumenywa,uzamwemerera wese azamwogezanya icyubahiro, abahe gutwara benshi kandi azabagabira igihugu ho ingororano.
40“Nuko mu gihe cy'imperukaumwami w'ikusi azamutera, kandiumwami w'ikasikazi azamuteraameze nka serwakira, azanye amagare n'amafarashi n'inkuge nyinshi atere ibihugu, abisandaremo nk'umwuzurew'amazi,
41agere no mu gihugu gifiteubwiza. Benshi bazatikizwa keretse Abedomu n'Abamowabu n'imfura z'Abamoni, ni bo bazarokorwa mu kubokokwe.
42Nuko azabanguraukubokokwe ku bihugu bitari bimwe, n'igihugu cya Egiputa ntikizamurokoka.
43Ndetse azahindura ibintu by'umurimbo by'izahabu n'ifeza, n'ibindi bintu by'igiciro cyinshi byo muri Egiputa, Abanyalibiya n'Abanyetiyopiya bazamushagara.
44Ariko inkuru zivuye iburasirazuba n'ikasikazi zizamuhagarikaumutima, aveyo arakaye cyane azanywe no kurimbura, abenshi azabakurahope.
45Azabamba amahema y'ubwami hagati y'inyanja n'umusoziweraufiteubwiza, nyamara azaba ageze ku munsi w'imperuka ye, nta wuzamuvuna.