1“Maze icyo gihe Mikayeli, wa mutwareukomeye ujya ahagarikira abantu bawe azahaguruka, hazaba ari igihe cy'umubabaroutigeze kubahouhereye igihe amahanga yabereyehoukageza icyo gihe. Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa.
2Kandi benshi bo muri bo bazaba barasinziriye mu gitaka bazakanguka, bamwe bazakangukiraubugingo buhoraho, abandi bazakangukiragukorwa n'isoni no gusuzugurwa iteka ryose.
3Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk'umucyo wo mu isanzure ry'ijuru, n'abahinduriyebenshi ku bukiranutsi bazaka nk'inyenyeri iteka ryose.
4“Nuko Daniyeli, bumba igitabougifatanishe ikimenyetso kugezaigihe cy'imperuka, benshi bazajarajara hirya no hino kandiubwenge buzagwira.”
5Nuko jyewe Daniyeli nditegereza mbona abandi bagabo babiri bahagaze, umwe ku nkombe yo hakuno y'uruzi, undi ku yo hakurya.
6Umwe abaza wa mugabowari wambayeumwenda w'igitare wari hejuru y'amazi y'urwo ruzi ati “Ibyo bitangaza bizagarukirahe?”
7Mbona wa mugabowari wambayeumwenda w'igitare wari hejuru y'amazi y'uruzi, atungaukubokokw'iburyo n'ukw'imoso ku ijuru, numva arahira Ihoraho iteka ryose ngo bizamara igihe n'ibihe n'igice cy'igihe kandi ati “Nibamara kumenagura imbaraga z'abera, ibyo byose bizaherako birangire.”
8Ndabyumva ariko sinabimenya, mperako ndabaza nti “Databuja, ikizaheruka ibindi muri ibyo ni ikihe?”
9Aransubizaati “Igendere Daniyeli, kuko ayo magambo ahishwe kandi afatanishijwe ikimenyetso kugezaigihe cy'imperuka.
10Benshi bazatunganywa bazezwa, bazacishwa mu ruganda, ariko ababi bazakomeza gukoraibibi. Kandi nta n'umwe muri bouzayamenya, ariko abanyabwenge bazayamenya.
11“Uhereye igiheigitambo gihoraho kizakurirwaho bagashyiraho ikizira cy'umurimbuzi, hazacaho iminsi igihumbi na magana abiri na mirongourwenda.
12Hahirwauzategereza, akageza ku minsi igihumbi na magana atatu na mirongo itatu n'itanu.
13“Nuko igendereutegereze imperuka, kukouzaruhukakandiukazahagarara mu mugabane wawe iyo minsi nishira.”