1Jyewe Nebukadinezari, nari ngwiriwe neza mu nzu yanjye ya kambere nezerewe.
2Ndota inzozi ziteyeubwoba, ibyo nibwiriye ku gisasiro n'ibyo neretswe bimpagarikaumutima,
3bituma ntegeka ko banzanira abanyabwenge b'i Babulonibose, kugirango bansobanurireibyo neretswe.
4Abakonikoni n'abapfumu n'Abakaludayan'abacunnyibaraza, mbarotorera izo nzozi ariko bananirwa kuzisobanura.
5Ariko hanyuma Daniyeli wahimbwe Beluteshazari mwitiriye imana yanjye, wababwagamo n'umwuka w'imana zera, araza murotorera izo nzozi nti
6“Yewe Beluteshazari mutware w'abakonikoni, nzi koumwuka w'imana zera aba muri wowe, kandi ko nta bihishweunanirwa guhishura, cyo mbwira ibyo neretswe mu nzozi narose kandi n'uko bisobanurwa.
7“Ibyo neretswe ndi ku gisasiro ni byo ibi: nagiye kubonambona igiti kiri mu isi hagati,uburebure bwacyo bwari bukabije.
8Icyo giti kirakura kirakomera,ubushorishori bwacyo bugeraku ijuru, cyitegera abo ku mpera y'isi yose.
9Ibibabi byacyo byari byiza, cyari gihunze imbuto nyinshi kandi muri cyo harimo ibyokurya bihaza abantu bose. Inyamaswa zo mu ishyamba zahundagaraga mu gicucu cyacyo, ibisiga byo mu kirere byabaga mu mashami yacyo, kandi ibyari bifiteumubiribyose byatungwaga na cyo.
10“Ibyo neretswe ndi ku gisasiro ngibi: nabonyeuwerawagizweumurinzi amanuka ava mu ijuru,
11ararangururaati ‘Tsinda icyo gitiugikokoreho amashami,ugihungurehoibibabi,unyanyagize imbuto zacyo, kugirango inyamaswa zikive munsi kandi n'ibisiga bive mu mashami yacyo.
12Ariko igishyitsi n'imizi byacyoubihambirize ibyuma n'imiringa,ubirekere mu gitaka mu bwatsi bwo ku gasozi, kugirango kijye gitondwaho n'ikime kiva mu ijuru, kandi kirishane n'inyamaswaubwatsi bwo ku gasozi.
13Mazeumutimawacyo we kugumya kuba nk'uw'umuntu, ahubwo gihabweumutimank'uw'inyamaswa, kimere gityo ibihe birindwi.
14Iki gihano cyategetswe n'abarinzi gihamywa n'ijambo ry'abera, kugirango abakiriho bamenye ko Isumbabyose ari yo itegekaubwami bw'abantu, kandi ko ibugabira uwo ishaka ikimikamouworoheje nyuma ya bose.’
15“Izo nzozi ni jye Umwami Nebukadinezari wazirose. Nuko Beluteshazari, cyo zinsobanurireubwo abanyabwenge bose bo mu gihugu cyanjye badashoboye kuzinsobanurira, ariko woweurabibasha kukoumwuka w'imana zeraukurimo.”
16Nuko Daniyeli wahimbwe Beluteshazari amara akanya yumiwe, ahagarikwaumutiman'ibyo atekereje. Umwami arongera aramubwira ati “Yewe Beluteshazari, izo nzozi no gusobanurwa kwazo bye kuguhagarikaumutima.”Beluteshazari aramusubizaati “Nyagasani, izo nzozi zirakaba ku banzi bawe, kandi gusobanurwa kwazo kurakaba ku babisha bawe.
17Nuko icyo giti wabonye gikura kigakomera,ubushorishori bwacyo bukagera ku ijuru, kikitegera abo ku mpera y'isi yose,
18kandi ibibabi byacyo byari byiza kikaba cyari gihunze imbuto nyinshi, muri cyo hakaba harimo ibyokurya bihaza abantu bose, kandi inyamaswa zo mu ishyamba zikaba munsi yacyo, ibisiga byo mu kirere bikaba mu mashami yacyo,
19icyo giti ni wowe, nyagasani. Warakuzeurakomera. Gukomera kwawe kurakura kugeraku ijuru, n'ubutware bwawe bugeraku mpera y'isi.
20Kandi nk'ukoumwami yabonyeuwerawagizweumurinzi amanuka ava mu ijuru, akavuga ngo ‘Tsinda icyo gitiukimareho, ariko igishyitsi n'imizi byacyoubihambirize icyuma n'umuringaubirekere mu gitaka mu bwatsi bwo ku gasozi, kugirango kijye gitondwaho n'ikime kiva mu ijuru, kandi kirishane n'inyamaswa zo mu ishyamba kugezaaho ibihe birindwi bizashirira.’
21“Nuko nguku gusobanurwa kwabyo, nyagasani:umenye ko ari itegeko ry'Isumbabyose rigeze ku mwami databuja ngo:
22Uzirukanwa mu bantuubanen'inyamaswa zo mu ishyamba,uzarisha nk'inka,uzatondwaho n'ikime kiva mu ijuruuzamare ibihe birindwiumezeutyo, kugezaahouzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegekaubwami bw'abantu, ikabugabira uwo ishaka wese.
23Kandi nk'uko bategetse ko igishyitsi n'imizi by'icyo giti bigumaho, ni koubwami bwawe buzakomeza kubaubwawe,umazekumenya ko ijuru ari ryo ritegeka.
24Ni cyo gituma ngusaba, nyagasani, ngo wemere inama nkugira: kuzahoibyaha byawe gukiranuka kandi ibicumurobyaweubikuzehokugirira abakene impuhwe, ahari ahouzungukirwa amahoro.”
25Nuko ibyo byose bisohora ku Mwami Nebukadinezari.
26Hashize amezi cumi n'abiri,umwami yari i Babuloniarambagira mu rugo ibwami,
27aravuga ati “Ngiyi Babulonihakomeye niyubakiye ngo habeumurwa wanjye nturaho, mpubakishije imbaraga z'amaboko yanjye ngo hahesheubwami bwanjye icyubahiro.”
28Umwami atararangiza ayo magambo haza ijwi rivuye mu ijuru riti “Yewe Mwami Nebukadinezari, ni woweubwirwa. Ubwami bwaweubukuwemo,
29bazakwirukanabagukuremu bantu,ubanen'inyamaswa zo mu ishyamba kugezaahouzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegekaubwami bw'abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishaka.”
30Nuko uwo mwanya iryo jambo risohora kuri Nebukadinezari yirukanwa mu bantu, akajya arisha nk'inka,umubiriweutondwaho n'ikime kiva mu ijuru kugezaahoumusatsi we wabereyeurushoke nk'amoya y'ikizu, inzara ze zihinduka nk'iz'ibisiga.
31Hanyuma y'iyo minsi jyewe Nebukadinezari nuburiraamaso yanjye mu ijuru, ngarura akenge mperako nshima Isumbabyose, ndayambaza nubahaIhoraho iteka ryose, kukoubwami bwayo ari bwo bwami butazashira, kandi ingoma yayo izahoraho uko ibihe bihaye ibindi.
32Ariko abo mu isi yose ni nk'ubusaimbere yayo, ikora uko ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu bantu bo mu isi, kandi nta wubasha kuyikoma mu nkokora cyangwa kuyibaza ati “Uragira ibiki?”
33Icyo gihe nsubizwamoubwenge,ubwiza burabagirana nahoranye bungarukamo, butumaubwami bwanjye bugiraicyubahiro. Maze abajyanama banjye n'abatware banjye baza kunshaka, mperako nkomezwa mu bwami bwanjye ndetse nongerwa icyubahiro cyinshi.
34None jyewe Nebukadinezari ndashimisha Umwami wo mu ijuru, ndamusingiza, ndamwubahakuko imirimo ye yose ari iy'ukurikandi inzira ze ari izigororotse, ariko abibone abasha kubacisha bugufi.