1Ubwo bwami buhabwa Dariyo w'Umumedi, yari amaze nk'imyaka mirongo itandatu n'ibiri avutse.
2BukeyeDariyo ashaka kugabanya igihugu mo intara ijana na makumyabiri, ngo azigabire abatware b'intebe bakwire igihugu cyose.
3Kandi abaha n'abatware bakuru batatu, umwe muri bo yari Daniyeli, kugirango abo batware b'intebe bajye babashyikiriza iby'umwami, ngoumwami adapfirwaubusa.
4Ariko Daniyeli aratona cyane kurutaabandi batware bakomeye n'abandi b'intebe, kukoumwuka mwiza cyane yari ari muri we. Ndetseumwami yibwiraga kumweguriraigihugu cyose.
5Abatware bakomeye n'ab'intebe bashaka impamvu yose yatsindisha Daniyeli mu by'ubutware, ariko bamuburahoimpamvu cyangwa igicumurokuko yariumwiringirwa, ntabonekweho n'amafuti cyangwa igicumuro.
6Bukeyeabo bagabo baravuganabati “Nta mpamvu tubonakuri Daniyeli, keretse nituyibona mu magambo y'amategeko y'Imana ye.”
7Nuko abo batware bakomeye n'ab'intebe bateranira ibwami babwiraumwami bati “Mwami Dariyo, nyaguhoraho,
8abatware bakomeye bo muri ubu bwami n'ab'intebe n'ibisonga byabo, n'abajyanama n'abanyamategeko bose bigiriye inama yo gushyiraho itegeko ry'umwami n'iteka rikomeye ngo mu minsi mirongo itatu,umuntu weseuzagira icyo asaba imana yose cyangwaumuntu wese atari wowe asabye nyagasani, azajugunywemu rwobo rw'intare.
9Nuko none nyagasani, hamya iryo tegekoushyirehoukubokoku rwandiko rwaryo, kugirango rye kuzakuka nk'uko amategeko y'Abamedi n'Abaperesi atavuguruzwa.”
10Nuko Umwami Dariyo ashyirahoukubokoku rwandiko rw'iryo tegeko.
11Maze Daniyeli yumvise kourwandiko rwashyizwehoukubokoajya iwe, (kandi amadirishya y'inzu ye yari akinguwe yerekeye i Yerusalemu), akomeza kujya apfukamagatatu mu munsi asenga Imana ye, akayishimira nk'uko yari asanzwe agenza.
12Bukeyeba bagabo baraterana, baragenda basanga Daniyeli asenga Imana ye, ayinginga.
13Baraza bavugiraimbere y'umwami ibya rya tegeko rye bati “Mbese harya nyagasani, ntiwashyizehoukubokoku rwandiko rw'iteka waciye ngo mu minsi mirongo itatu,umuntu weseuzagira icyo asaba imana yose cyangwaumuntu wese atari wowe asabye, nyagasani, ngo azajugunywemu rwobo rw'intare?”Umwami aramusubizaati “Narabitegetse koko, nkurikije amategeko y'Abamedi n'Abaperesi atavuguruzwa.”
14Baramusubizabati “Ariko Daniyeli we wo mu banyagano b'Abayuda ntakwitayeho nyagasani, cyangwa iteka washyizehoukuboko, ahubwo ajya asenga gatatu mu munsi.”
15Umwami yumvise iryo jambo arabarakarira cyane, ashyiraumwete cyane kuri Daniyeli kugirango amukize, burinda bwira.
16Ba bagabo bongera guteranira ibwami babwiraumwami bati “Nyagasani,umenye ko ari itegeko ry'Abamedi n'Abaperesi, ngo nta tegeko cyangwa iteka ryahamijwe n'umwami rivuguruzwa.”
17Nukoumwami arategeka, bajya kuzanaDaniyeli bamujugunya mu rwobo rw'intare. Arikoumwami yari yamubwiye ati “Imana yaweukorera iteka iragukiza.”
18Maze bazana igitare bagikinga ku munwa w'urwobo. Umwami ahomaho ikimenyetso cye bwite n'icy'abatware be, kugirango ibyo ategetse kuri Daniyeli bidahindurwa.
19Nukoumwami asubiramu nzu ye akesha ijoro yirajeubusa, ntibamuzanira ibyo kumucurangira, ntiyarushyaagoheka.
20Bukeyeumwami yibambura kare mu museso, agenda yihuta ajya kuri rwa rwobo rw'intare.
21Ageze hafi y'urwo rwobo Daniyeli yari arimo, atera hejuru n'ijwi ry'umubabaro abaza Daniyeli ati “Yewe Daniyeli mugaragu w'Imana ihoraho, mbese Imana yaweukorera iteka yabashije kugukizaintare?”
22Daniyeli asubizaumwami ati “Nyagasaniuhoraho,
23Imana yanjye yohereje marayika wayo abumba iminwa y'intare, nta cyo zantwaye kuko nabonetse imbere yayo ntafite icyaha, kandi nawe nyagasani, nta cyo nagucumuyeho.”
24Umwami aherako anezerwa cyane, ategeka ko bakura Daniyeli mu rwobo. Nuko bamukuramobasanga nta cyo yabaye, kuko yari yiringiye Imana ye.
25Mazeumwami ategeka ko bamuzanira ba bagabo bareze Daniyeli, babazanana n'abagore babo n'abana babo babajugunya muri urwo rwobo rw'intare, zibasamira mu kirere zibamenaguranan'amagufwa yabo batararushyabagera mu rwobo hasi.
26Umwami Dariyo aherako yandikira abantu b'amoko yose y'indimi zitari zimwe batuye mu isi yose ati “Amahoro agwire muri mwe!
27Nshyizeho itegeko ngo abantu bo mu butware bwose bwo mu gihugu cyanjye bajye bubahaImana ya Daniyeli, bahindire imishyitsi imbere yayo kuko ari yo Mana nzima ihoraho iteka ryose,ubwami bwayo ntibuzarimburwa kandiubutegetsi bwayo buzageza ku mperuka.
28Ni yo irokora igakiza, ikora ibimenyetso n'ibitangaza mu ijuru no mu isi, kandi ni yo yakijije Daniyeli inzara z'intare.”
29Nuko ku ngoma ya Dariyo no ku ngoma ya Kūro w'Umuperesi, Daniyeli agubwa neza.