1Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Belushazariumwami w'i Babuloni, Daniyeli yarose inzozi maze abona ibyo yeretswe ari ku buriribwe. Aherako yandika ibyo yarose, arobanuramoingingo zabyo zikomeye.
2Nuko Daniyeli aravuga ati “Mu byo neretswe nijoro, nagiye kubonambona imiyaga ine yo mu ijuru ihubukiraku nyanja nini.
3Muri iyo nyanja havamo inyamaswa nini enye, zidasangiyeubwoko.
4Iya mbere yasaga n'intare, ifite amababa nk'ay'ikizu. Nyihanga amaso kugezaaho amababa yayo ashikurijwe igahagarikwa ku isi, ihagarika amaguru yemye nk'umuntu kandi ihabwaumutimank'uw'umuntu.
5“Ndongera mbona indi nyamaswa ya kabiri isa n'idubu yegutseuruhande rumwe, kandi yari itambitse imbavu eshatu mu mikaka yayo. Barayibwira bati ‘Byukauconshomere inyama nyinshyi.’
6“Hanyuma y'ibyo mbona indi nyamaswa isa n'ingwe, ku mugongo wayo yari ifite amababa ane asa n'ay'igisiga, kandi yari ifite imitwe ine, ihabwaubutware.
7“Hanyuma y'ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteyeubwoba y'inyamaboko n'imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y'ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n'izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi.
8Nitegereje ayo mahembe mbona muri yo hameze irindi hembe ritoya. Imbere yaryo hakurwa amahembe atatu mu yari asanzwe, kandi kuri iryo hembe mbonaho amaso asa n'ay'umuntu, n'akanwa kavuga ibikomeye.
9“Nkomeza kwitegereza kugezaaho bashyiriyeho intebe z'ubwami, haza Umukurunyir'ibihe byose aricara. Imyambaro ye yeraga nka shelegi, kandiumusatsi we wasaga n'ubwoya bw'intama bwera. Intebe y'ubwami bwe yasaga n'ibirimi by'umuriro, kandi inziga zayo zasaga n'umurirougurumana.
10Imbere ye hatembagaumuriro,uduhumbagiza baramukoreraga kandi inzovu incuro inzovu bari bamuhagaze imbere. Imanza zirashingwa, ibitabo birabumburwa.
11“Uwo mwanya ndangarira ijwi rya rya hembe ryavugagaamagambo akomeye. Nkomeza kwitegereza aho ya nyamaswa yiciwe,umubiriwayoukarimburwa igatabwa mu muriroigatwikwa.
12Za nyamaswa zindi zinyagwaubutware bwazo, ariko zirekerwaubugingo bwazo kugirango zimare igihe zategetswe kumara.
13“Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n'umwana w'umuntu aziye mu bicu byo mu ijuru, azaumujyo umwe asanga wa Mukurunyir'ibihe byose, bamumugezaimbere. 1.7,13; 14.14
14Nuko ahabwaubutware n'icyubahiro n'ubwami, kugirango abantu b'amoko yose y'indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bwe niubutware bw'iteka ryose butazashira, kandiubwami bwe niubwami butazakurwaho.
15“Jyewe Daniyeli ibyo neretswe bintera agahinda mu mutima, birambabaza cyane.
16Nyuma negera umwe mu bari bahagaze aho mubazaamashirakinyoma y'ibyo byose, arabimbwira ansobanuriraimpamvu zabyo
17ati ‘Izo nyamaswa nini uko ari enye, ni bo bami bane bazaduka mu isi.
18Ariko abera b'Isumbabyose bazahabwa ubwo bwami babuhindūre, bubeubwabo iteka ryose.’
19“Mperako nifuza kumenya amashirakinyoma y'iby'inyamaswa ya kane itasaga n'izindi zose, yari iteyeubwoba cyane bitavugwa, ifite imikaka y'ibyuma n'inzara z'imiringa ari yo yaconshomeraga ibintu ikabimenagura, ibisigaye ikabisiribangisha amajanja yayo.
20Kandi nifuza kumenya iby'amahembe cumi yari ku mutwe wayo, n'iby'irindi hembe ryameze atatu asanzwe akarandurwa imbere yaryo, ari ryo rya hembe ryari rifite amaso n'akanwa kavuga ibikomeye, ryarushaga ayandi gukomera.
21“Maze mbona iryo hembe rirwanya abera ryenda kubanesha,
22kugezaaho Umukurunyir'ibihe byose yaziye agatsindishiriza abera b'Isumbabyose. Igihe kirasohora abera bahabwaubwami.
23“Maze wa wundi arambwira ati ‘Iyo nyamaswa ya kane izabaubwami bwa kane ku isi, kandi buzababudasan'ubundi bwami bwose, buzaconshomera isi yose buyisiribange, buyimenagure.
24Kandi ayo mahembe cumi, muri ubwo bwami hazakomokamo abami cumi. Hanyuma yabo hazaza undi mwami, ariko we ntazaba asa n'abo ba mbere kandi azanesha abami batatu.
25Ni weuzavuga ibyo kugomera Isumbabyose, kandi azarenganya abera b'Isumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe n'amategeko, kandi bizarekerwa mu maboko ye kugezaaho igihe n'ibihe n'igice cy'igihe bizashirira.
26Hanyumaurubanza ruzashingwa, bazamunyagaubutware ngo babumareho burimburwe kugezaku mperuka.
27Mazeubwami n'ubutware n'icyubahiro cy'ubwami bwose buri munsi y'ijuru, bizahabweubwoko bw'abera b'Isumbabyose. Ubwami bwayo niubwami buzahoraho iteka, kandiubutware bwose buzajya buyikorera buyumvire.’
28“Ayo magambo agarukiyeaha. Ariko jyeweubwanjye Daniyeli, ibyo natekereje bimpagarikaumutimacyane, bituma mu maso hanjye hahindukaukundi, ariko mbika iryo jambo mu mutimawanjye.”