Dan 8:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1Mu mwaka wa gatatu Umwami Belushazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli neretswe ibikurikira ibyo neretswe ubwa mbere.

2Nkerekwa ibyo nagize ngo ndi ibwami i Shushani mu gihugu cya Elamu, ariko ubwo nabyerekwaga nari ku ruzi Ulayi,

3nubuyeamaso mbona impfizi y'intama ifite amahembe abiri, ihagaze ku ruzi. Ayo mahembe uko ari abiri yari maremare ariko rimwe ryasumbaga irindi, irirerire ni ryo ryaherukagakumera.

4Mbona iyo mpfizi y'intama igenda ishyamye yerekeye iburasirazuba n'ikasikazi n'ikusi, ntihagira inyamaswa ihangara kuyihagarara imbere, ntihabonekaubasha kuziyikiza. Yagenzaga uko yishakiye, ikagira imbaraga.

5Nkibyitegereza mbona haje isekurumey'ihene iturutse iburengerazuba igenda idakoza amaguru hasi, ikwira isi yose. Kandi iyo sekurumey'ihene yari ifite ihembe rigaragara cyane hagati y'amaso yayo.

6Nuko itera ya mpfizi y'intama y'amahembe abiri nari nabonye ihagaze ku ruzi, iyivudukiraifite imbaraga n'uburakari bukaze.

7Mbona yegereye iyo mpfizi y'intama irayirakarira, irayisekura iyivuna ayo mahembe yombi. Ya mpfizi y'intama ntiyari ifite imbaraga zo kuyihagarara imbere. Ahubwo iyo sekurumey'ihene iyikubitahasi irayisiribanga, ntihabonekauwabasha gukizaiyo mpfizi y'intama imbaraga za ya sekurumey'ihene.

8Isekurumey'ihene igira imbaraga nyinshi cyane, imaze gukomera iryo hembe rinini riravunika, mu cyimbo cyaryo hamera andi mahembe ane agaragara cyane, yerekeye mu birere bine by'ijuru.

9Kuri rimwe muri ayo hashamikaho agahembe gato karakura cyane, kaba rinini ryerekeye ikusi n'iburasirazuba n'igihugu gifiteubwiza.

10Rihinduka rinini rigera mu ngabo zo mu ijuru, ndetse ingabo zimwe n'inyenyeri zimwe ribijugunya hasi rirabisiribanga.

11Nuko ririkuza ndetse ryireshyeshya n'umugabaw'ingabo, rimukurahoigitambo gihoraho kandiubuturobwera burasenyuka.

12Izo ngabo hamwe n'igitambo gihoraho, bihānwa mu butware bwaryo ku bw'igicumuro. Iby'ukuriribijugunya hasi, rikajya ribasha ibyo rigambiriye.

13Nyuma numvauweraavuga, maze undi wera abaza uwo wavugagaati “Ibyo byerekanywe by'igitambo gihoraho n'igicumurokinyagisha bizageza ryari, ubwoubuturobwera n'izo ngabo bizasiribangwa?”

14Aransubizaati “Bizageza iminsi ibihumbi bibiri na magana atatu uko bukeyebukira, nyumaubuturobwera buzabone kwezwa.”

15Nuko jyeubwanjye Daniyeli, maze kubonaibyo neretswe ibyo ngashaka kubimenya, ngiye kubonambona igisa n'umuntu kimpagaze imbere,

16maze numva ijwi ry'umuntu riturutse hagati y'uruziUlayi arahamagara ati “Gaburiyeli we, sobanurirauwo muntu ibyo yeretswe.”

17Nuko ansanga aho nari mpagaze, ariko akiza ndatinya nikubitahasi nubamye, nuko arambwira ati “Umva yewe mwana w'umuntu, ibyo weretswe ni iby'igihe cy'imperuka.”

18Ariko akimbwira ndarabirana nk'usinziriye uko nakubamye, ankoraho arambyutsa.

19Arambwira ati “Umva, ngiye kukumenyesha ibizaba mu gihe cy'umujinya wo ku mperuka, kuko ari iby'igihe cy'imperuka cyategetswe.

20“Impfizi y'intama y'amahembe abiri wabonye, ni bo bami b'Abamedi n'Abaperesi.

21Kandi ya sekurumey'ihene y'igikomo niumwami w'i Bugiriki, kandi ihembe rinini riri hagati y'amaso yayo ni we mwami wabo wa mbere.

22Kandi nk'uko ryavunitse mu cyimbo cyaryo hakamera andi mahembe ane, uko ni ko hazabaubwami bune bukomoka muri ubwo bwoko, ariko buzababudafite amaboko nk'ay'uwa mbere.

23“Igihe ubwo bwami buzababwenda gushirira, abanyabyaha bamaze gukabya,umwami w'umunyamwagaumenya ibitamenyekana azima.

24Imbaraga ze zizaba zikomeye, ariko ntizizaba ari ize ubwe. Azarimbura bitangaje, azabasha ibyo yagambiriye, azarimbura abakomeye n'ubwoko bw'abera.

25Azagira imigambi ituma abashishwa byose n'uburyarya, kandi azishyira hejuru mu mutimawe, azarimbura benshi biraye ndetse azahagurukakurwanya Umwami w'abami. Ariko azavunagurikanta wumukozeho.

26Ibyerekanywe byavuzwe ko bizaba muri iyo minsi, uko buzacya bukirani iby'ukuri, ariko ujyeubizigama kuko ari iby'igihe gishyize kera.”

27Nuko jyewe Daniyeli mperako ndaraba, mara iminsi ndwaye. Bukeyendahagurukankora imirimo y'umwami ariko ntangazwa n'ibyo neretswe ibyo, nyamara nta muntu wabimenye.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>