1Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Dariyo mwene Ahasuwerusi, wo mu rubyaro rw'Abamedi wimitswe ngo abeumwami w'igihugu cy'Abakaludaya,
2muri uwo mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, jyewe Daniyeli nasomye ibitabo binsobanuriraumubarew'imyaka i Yerusalemu hazamara hashenywe ko ari imyaka mirongo irindwi, byavuzwe n'ijambo ry'Uwiteka mu kanwa k'umuhanuzi Yeremiya.
3Mpanga amaso Umwami Imana yanjye, mushakisha gusenga no kwinginga niyirizaubusa, nambara ibigunira, nisiga ivu.
4Nsenga Uwiteka Imana yanjye nyaturiranti “Nyagasani Mana nkuru y'igitinyiro, ikomeza gusohoza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo.
5“Twaracumuyetuba ibyigenge, twakoze nabi twaragomye, turateshuka tuva mu mategeko n'amateka yawe.
6Ntitwumviye abagaragu bawe b'abahanuzi, bajyaga babwira abami bacu n'abatware bacu na ba sekuruzabacu, n'abantu bo mu gihugu bose mu izina ryawe.
7Nyagasani, gukiranuka niukwawe ariko ibyacu niugukorwa n'isoni, nk'uko bibaye ubu ku Bayuda n'abaturageb'i Yerusalemu, n'Abisirayeli bose ba bugufin'abatuye kure mu bihugu byose, aho wabirukaniyeubahoye ibicumurobagucumuyeho.
8Nyagasani, ku bwacu n'abami bacu n'abatware bacu na ba sogokuruzabacu, niugukorwa n'isoni kuko twagucumuyeho.
9Umwami Imana yacu ni yo ifite imbabazi n'ibambe, nubwo twayigomeye
10ntitwumvire Uwiteka Imana yacu ngo tugendere mu mategeko yayo yadushyize imbere, avuzwe n'abagaragu bayo b'abahanuzi.
11Ni koko Abisirayeli bose baciye ku mategeko yawe, bariyobagiza kugirango batakumvira. Ni cyo cyatumye dusandazwamoumuvumon'indahiro, byari byaranditswe mu mategeko ya Moseumugaragu w'Imana, kuko twagucumuyeho.
12Maze ikomeza amagambo yayo yatuvuzeho, no ku bacamanza bacu baduciraga imanza, ubwo yatuzaniraga ibyago bikomeye kuko nta handi munsi y'ijuru higeze hagenzwa nk'uko i Yerusalemu hagenjejwe.
13Ibyo byago byose byadusohoyeho nk'uko byanditswe mu mategeko ya Mose, nyamara ntabwo twinginze Uwiteka Imana yacu ngo itugirire imbabazi, ndetse ntitwareka gukiranirwa kwacu ngo tumenye iby'ukuribyayo.
14Ni cyo cyatumye Uwiteka atugenera ibyo byago akabiduteza, kuko Uwiteka Imana yacu ari yo ikiranuka mu mirimo yayo yose ikora, ariko twe ntituyumvira.
15“Noneho Nyagasani Mana yacu, nubwo wakujeubwoko bwawe muri Egiputa amaboko yawe akomeye,ukihesha icyubahiro kugezaubu, twaracumuyedukoranabi.
16Nyagasani, ndakwinginze ku bwo gukiranuka kwawe kose,uburakari bwawe bw'inkazi buve ku murwa wawe i Yerusalemu no ku musoziwawe wera, kuko i Yerusalemu n'ubwoko bwawe bihindutse igisuzuguriromu bantu bose badukikije, ku bw'ibyaha byacu no gukiranirwa kwa ba sogokuruzabacu.
17Nuko noneho Mana yacu, umva gusenga k'umugaragu wawe no kwinginga kwe, kandi ku bwawe Uwiteka,umurikishirize mu maso haweubuturobwawe bwera bwasenyutse.
18Mana yanjye, tega amatwi yawe wumve, hwejesha amaso yaweurebeibyacu byacitse n'umurwa wawe witwa uw'izina ryawe, kuko ibyo twakwingingiye tutabigushyize imbere twishingikirije ku gukiranuka kwacu, ahubwo ni ku bw'imbabazi zawe nyinshi.
19Umva Nyagasani babarira, Nyagasani twumvire, Nyagasaniugireicyoukorantutinde, Mana yanjye kugirango izina ryawe ryubahwe, kukoumurwa wawe n'abantu bawe byitwa iby'izina ryawe.”
20Nuko nkivuga, nsenga natura ibyaha byanjye n'iby'ubwoko bwanjye bw'Abisirayeli, kandi ntakambira Uwiteka Imana yanjye ku bw'umusoziwera w'Imana yanjye,
21ngikomeje gusengaumugaboGaburiyeli nabonaga ngitangira kwerekwa aratumwa, maze aragaruka aza n'ingoga igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba cyendaga kugera, ankoraho.
22Arambwira anyigisha ati “Daniyeli, ubu nzanywe no kunguraubwenge bwawe.
23Ugitangira kwinginga haje ijambo, kandi nzanywe no kurikubwira kukoukundwacyane. Nuko iryo jambouritekereze cyane,umenye n'ibyo weretswe.
24“Ibyumweru mirongo irindwi bitegekeweubwoko bwawe n'umurwa wera, kugirango ibicumurobicibwe n'ibyaha bishire, no gukiranirwa gutangirwe impongano haze gukiranuka kw'iteka, ibyerekanywe n'ibyahanuwe bifatanishwe ikimenyetso, ahera cyane hasigwe amavuta.
25Nukoubimenye,ubyitegereze yukouhereye igihe bazategekera kubakai Yerusalemu bayisana kugezakuri Mesiya Umutware hazabaho ibyumweru birindwi, maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri bahubakebasubizeho imiharuro n'impavu, ndetse bizakorwa mu bihe biruhije.
26Ibyo byumweru uko ari mirongo itandatu na bibiri nibishira Mesiya azakurwaho, kandi nta cyo azaba asigaranye. Maze abantu b'umutwareuzazabazarimbureumurwa n'ubuturobwera, uwo iherezo rye rizaba nk'utembanywe n'umwuzurew'amazi, intambara n'ibyago bizarinda bigeza imperuka. Ni ko bitegetswe.
27Uwo mutware azasezerana na benshi isezerano rikomeye, rimare icyumweru kimwe. Nikigera hagati azabuzanya ibitambo n'amaturo,umurimbuzi azaza ku ibaba ry'ibizira, maze kugezaku mperuka yategetsweuburakari buzasandazwa kuri uwo murimbuzi.”