Ef 1:1-13 BYSB2001 - Bible AI

1Jyewe Umukurundabandikiye, Kuriyawatoranijwe, wowe n'abana bawe, abo nkunda by'ukuri, nyamara si jye jyenyineubakunda ahubwo n'abaziukuribose barabakunda,

2ku bw'ukurikuri muri twe kandi kukazaba muri twe iteka ryose.

3Ubuntu n'imbabazi n'amahoro biva ku Mana Data wa twese no kuri Yesu Kristo Umwana we, bibane namwe mu kuri no mu rukundo.

4Nishimiye cyane kuko nasanze bamwe mu bana bawe bagendera mu kuri, nk'uko twategetswe na Data wa twese.

5Nuko rero ndakwinginga, mubyeyi (si uko nkwandikira itegeko rishya ahubwo ni iryo dusanganywe, dufiteuhereye mbere na mbere) kugirango dukundane.

6Uru ni rwo rukundo: ni uko tugenda dukurikiza amategeko ye. Itegeko ry'Imana ngiri: ni uko tugendera mu rukundo nk'uko mwigishijweuhereye mbere na mbere.

7Kuko abayobya benshi badutse bakaza mu isi, batemera ko Yesu Kristo yaje afiteumubiri. Uvuga atyo ni weuyobya kandi ni we Antikristo.

8Mwirinde mutabura iby'imirimo mwakoze, ahubwo ngo muzahabwe ingororano itagabanije.

9Umuntu weseurengaho ntagume mu byo Kristo yigishije ntafite Imana, nahougumamu byo yigishije ni weufiteData wa twese n'Umwana we.

10Nihagira uza iwanyu atazanye iyo nyigisho, ntimuzamucumbikire kandi ntimuzamuramutse muti “Ni amahoro”,

11kukouzamuramutsa atyo azaba afatanije na we mu mirimo ye mibi.

12Nubwo mfite byinshi byo kubandikira sinshatse kubyandikisha wino ku rupapuro, ahubwo niringiye kuzazaiwanyu ngo tuvuganeduhanganye,umunezero wacu ube mwinshi.

13Abana b'intore, mwene so, baragutashya.

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>