Est 2:1-23 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma y'ibyo,umwami Ahasuwerusi ashizeuburakari yibuka Vashiti n'ibyo yakoze. n'igihano bamuhannye.

2Maze abagaragu b'umwami b'abahereza baramubwira bati “Nibashakireumwami abakobwa b'inkumi beza,

3kandiumwami ategeke abatware bo mu bihugu by'ubwami bwe byose, ngo bateranirize abakobwa b'inkumi beza bose mu nzu y'abagore mu murwa w'i Shushani, babashyikirize Hegayi inkone y'umwamiumurinzi w'abagore, kandi ngo bahabwe ibintu byo kubarimbisha.

4Mazeumukobwaumwami azashima abeumwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.”
Nukoumwami ashima iyo nama, abigenza atyo.

5Mu murwa w'i Shushani hari Umuyudawitwaga Moridekayi mwene Yayiri, mwene Shimeyi mwene Kishi Umubenyamini.

6Yayiri yajyanywe ari imbohe n'abandi banyaganywe i Yerusalemu na Yekoniyaumwami w'Abayuda, ubwo yanyagwaga na Nebukadinezariumwami w'i Babuloni.

7Moridekayi uwo ni we wareze Hadasa ari we Esiteriumukobwa wa se wabo, kuko yari impfubyi adafite se na nyina, kandi uwo mukobwa yariumunyagikundiro afiteuburanga. Se na nyina bamaze gupfa, Moridekayi aramujyana amurerank'umwana we.

8Nuko itegekoumwami yategetse rimaze kwamamara, abakobwa benshi bateranirizwa ku murwa w'i Shushani barindwa na Hegayi. Esiteri na we ajyanwa mu nzu y'umwami, arindwa na Hegayiumurinzi w'abagore.

9Uwo mukobwa ashimwa na Hegayi amugirirahoubuhake, Hegayi agiraumwete wo kumuhaibyo kumurimbisha, amuha n'imigabane ye n'abaja barindwi, abo yari akwiriye guhabwa bavuye mu nzu y'umwami. Amutoranya mu bandi amujyanana n'abaja be, amushyira mu nzu y'abagore aheza haruta ahandi hose.

10Kandi Esiteri ntabwo yari yigeze kuvugabene wabo cyangwaubwoko bwe, kuko Moridekayi yari yaramwihanangirije kutabivuga.

11Kandi Moridekayi yajyaga agendagenda imbere y'urugorw'inzu y'abagore, kugirango amenye uko Esiteri ameze n'uko yaba.

12Kandiumukobwa wese yagiraga igihe cyo kumurikirwaumwami, amaze gusohoza itegeko ry'abagore amezi cumi n'abiri, kuko igihe cyo kwarikwa kwabo ari ko cyameraga. Amezi atandatu bihezuragaimbiribiri, ayandi mezi atandatu bakaba bafite ibihumuraneza n'ibindi byo kwarika abagore,

13mazeumukobwa agaherako asangaumwami. Yava mu nzu y'abagore ngo ajye mu nzu y'umwami, icyo yashakaga cyose akagihabwa.

14Yagendaga nimugoroba akagaruka mu gitondo, akajya mu nzu y'abagore ya kabiri akarindwa na Shashigazi inkone y'umwami yarindaga inshoreke, ntiyongere gusubiraku mwami keretse iyoumwami yamushakaga, akamuhamagaza mu izina.

15Nuko igihe cya Esiteri cyo kumurikirwaumwami gisohoye (ari we mukobwa wa Abihayili se wabo wa Moridekayi, wari waramurezenk'umwana we), nta cyo yasabaga keretse ibyo Hegayi inkone y'umwamiumurinzi w'abagore yategekaga, kandi ashimwa n'abamurebaga bose.

16Nuko mu kwezi kwa cumi ari ko kwitwa Tebeti, mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y'Umwami Ahasuwerusi, Esiteri ashyirwaumwami muri kambere.

17Umwami abonye Esiteri aramushima amurutisha abagore bose, aramukundwakaza amurutisha abakobwa bose, bituma amwambika ikamba amugiraumwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.

18Mazeumwami atekeshereza abatware be bose n'abagaragu be ibyokurya byinshi mu birori bya Esiteri, ahesha ibihugu bye kubabarirwa, atanga impano nk'ukoumwami azitanga.

19Ubwo bongeraga guteranya abakobwa ubwa kabiri, Moridekayi yari yicaye ku irembo ry'ibwami.

20Kandi Esiteri yari ataravuga bene wabo cyangwaubwoko bwe ubwo ari bwo, nk'uko Moridekayi yari yaramwihanangirije, kuko Esiteri yumviraga itegeko rya Moridekayi nk'uko yaryumviraga akimurera.

21Muri iyo minsi ubwo Moridekayi yajyaga yicara ku irembo ry'ibwami, abagabo babiri bo mu nkone z'umwami zarindagaurugi, Bigitani na Tereshi, bararakara bashaka kwica Umwami Ahasuwerusi.

22Imigambi yabo imenywa na Moridekayi, na we abibwira Umwamikazi Esiteri. Esiteri aherako abimubwiriraumwami.

23Barabigenzura basanga ari ko biri, abo bombi babamanika ku giti maze ibyo babyandikira imbere y'umwami mu gitabo cy'ubucurabwenge.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>