Est 3:1-15 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma y'ibyo, Umwami Ahasuwerusi akuza Hamani mwene Hamedata Umwagagi amugiraumutware mukuru, intebe ye ayiha icyubahiro ayirutisha iz'abatware bose bahakanywe.

2Abagaragu b'umwami bose babaga bari ku irembo baramupfukamiraga bakamuramya, kukoumwami ari ko yari yategetse. Ariko Moridekayi we ntiyamupfukamiraga ngo amuramye.

3Bukeyeabagaragu b'umwami bari ku irembo ry'ibwami babaza Moridekayi bati “Ni iki gitumaucumuraku itegeko ry'umwami?”

4Bakomeza kumuhanauko bukeye, atabyumviye babiregera Hamani ngo barebe ko yemera ibya Moridekayi, kuko yari yireguje ko ari Umuyuda.

5Hamani abonye yuko Moridekayi atamupfukamiye ngo amuramye, ararakara cyane.

6Abona yuko gufataMoridekayi wenyine ari nta cyo bimaze, kuko bari bamubwiyeubwoko bwa Moridekayi. Ni cyo cyatumye Hamani ashakauburyo bwo kurimbura Abayuda bose bari mu gihugu cya Ahasuwerusi cyose, ari bo bwoko bwa Moridekayi.

7Maze mu mwaka wa cumi n'ibiri Umwami Ahasuwerusi ari ku ngoma, mu kwezi kwa mbere kwitwa Nisani, baraguza inzuzi zitwa Puri imbere ya Hamani, baraguza iminsi yose n'amezi yose uko bikurikirana, bageze ku kwezi kwa cumi n'abiri kwitwa Adari.

8Hanyuma Hamani abwira Umwami Ahasuwerusi ati “Harihoubwoko bwatatanye bunyanyagira mu mahanga yo mu bihuguutegeka byose. Amategeko yabwo ntahura n'ay'ayandi mahanga kandi ntibumvira amategeko y'umwami, ni cyo gituma nta cyo byunguyeumwami kubihanganira.

9Umwami nabishima iteka ricibwe, baryandike ko barimburwa. Nanjye nzatanga italanto z'ifeza inzovu, nzihe abanyabintu b'umwami, bazishyire mu bubikobwe.”

10Nukoumwami yambura impeta ku rutokiayiha Hamani mwene Hamedata Umwagagi,umwanzi w'Abayuda.

11Umwami abwira Hamani ati “Ifeza uzīhamanire, kandi ubwo bwoko ndabuguhayeubugireukoushaka.”

12Bukeyeku munsi wa cumi n'itatu w'ukwezi kwa mbere bahamagara abanditsi b'umwami, bandika ibyo Hamani ategetse byose babyoherereza ibisonga by'umwami, n'abatware b'intebe batwaraga ibihugu bye byose, n'ibikomangoma byo mu mahanga yose, igihugu cyose uko imyandikire yacyo iri, n'ishyanga ryose ukoururimirwaryo ruri, babyandika mu izina ry'Umwami Ahasuwerusi bashyiraho n'ikimenyetso cy'impeta ye.

13Nuko bohereza inzandiko, baziha intumwa zizijyana mu bihugu by'umwami byose ngo bice Abayuda bose, abakuru n'abato, abana bato n'abagore, babarimbure babamarehoumunsi umwe, ari wo munsi wa cumi n'itatu w'ukwezi kwa cumi n'abiri kwitwa Adari, kandi ngo bajyane ibintu byabo ho iminyago.

14Maze bandikira amahanga yose bakurikije urwo rwandiko, ngo bitegekwe mu bihugu byose ko bitegura uwo munsi.

15Nuko intumwa ntizatinda zijyanwa n'itegeko ry'umwami, itegeko ryamamara ku murwa w'i Shushani. Mazeumwami na Hamani bicazwa no kunywa, ariko abo ku murwa w'i Shushani barumirwa.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>