Est 4:1-17 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko Moridekayi amenye ibibaye ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunirayitera ivu arasohoka ajya mu murwa hagati, araboroga ataka ijwi rirenga ry'umubabaro,

2ajya imbere y'irembo ry'umwami kuko ari nta wabashaga kurinyuramoyambaye ibigunira.

3Kandi mu bihugu byose aho itegeko n'iteka by'umwami byageraga, habagahoumubabaro mwinshi mu Bayuda bakiyirizaubusa, bakarira bakaboroga kandi benshi muri bo biryamira hasi ku bigunirano mu ivu.

4Bukeyeabaja ba Esiteri n'inkone ze baraza barabimubwira arababara cyane, yoherereza Moridekayi imyambaro yo kwambara ngo bamwambure ibigunira, ariko yanga kuyambara.

5Nuko Esiteri ahamagaza Hataki wo mu nkone z'umwami, uwoumwami yari yategetse kumukorera, amutumaamwihanangirije ngo asange Moridekayi, amubazeibibaye n'impamvu zabyo.

6Nuko Hataki aragenda, asanga Moridekayi ku karubanda ku irembo ry'ibwami.

7Moridekayi amutekerereza ibyamubayeho byose, n'umubarew'impiya uko zingana Hamani yasezeranye kuzashyira mu bubikobw'umwami, azitanga ku Bayuda ngo abarimbure.

8Kandi amuhaurwandiko rukurikije urw'iteka ryamamajwe i Shushani ryo kubarimbura, ngo arwereke Esiteri arumusomere. Aherako amwihanangiriza ngo asangeumwami amwinginge, ahakirwe bene wabo kuri we.

9Hataki aragaruka, abwira Esiteriubutumwa bwa Moridekayi.

10Maze Esiteri atuma Hatakiubutumwa kuri Moridekayi ati

11“Abagaragu b'umwami bose n'abantu bo mu bihugu by'umwami bazi yukoumuntu wese,umugabocyangwaumugoreusanzeumwami mu rugo rw'ikambere adahamagawe, hariho itegeko rimwe gusa kuri bene uwo, aricwa. Keretse uwoumwami atunze inkoni ye y'izahabu, bisobanurwa ngo akire, ariko jyewe maze iminsi mirongo itatuumwami atampamagaye ngo musange.”

12Nuko babwira Moridekayiubutumwa bwa Esiteri.

13Moridekayi na we arabatuma asubizaEsiteri ati “We kwibwira yuko ari wowe wenyineuzakira mu Bayuda bose kuko uri mu nzu y'umwami,

14kuko niwicecekera rwose muri iki gihe, nta kizabuza Abayuda gutabarwa bakoroherwa biturutse ku bandi, ariko wowe n'ab'inzu ya so bazarimbuka. Ahari aho icyakwimitse ngo ubeumwamikazi, niukugirangougireakamaro mu gihe gisa n'iki.”

15Nuko Esiteri atuma kuri Moridekayi aramusubizaati

16“Gendauteranye Abayuda bari i Shushani bose mwiyirizeubusamunsabire, mumareiminsi itatu ku manywa na nijoro mutagira icyo murya cyangwa munywa. Nanjye n'abaja banjye tuzabigenza dutyo. Uko ni ko nzasangaumwami, nirengagije itegeko, kandi niba nzarimbuka nzarimbuke.”

17Moridekayi aherako aragenda, abigenza uko Esiteri yamutegetse.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>