1Bukeyeku munsi wa gatatu, Esiteri yambara imyambaro y'ubwamikazi ajya mu rugo rw'ingombe rw'inzu y'umwami, kandiumwami yari yicaye ku ntebe y'ubwami mu nzu y'umwami, areba mu muryango.
2Nukoumwami abonye Umwamikazi Esiteri ahagaze mu rugo, Esiteri amutonaho. Umwami atunga Esiteri inkoni y'izahabu yari afite mu ntoki, Esiteri aherako yigira hafi akora ku mutwe w'inkoni.
3Nukoumwami aramubazaati “Urashaka iki, Mwamikazi Esiteri? Cyangwa icyousabani igiki? Ndakiguha naho cyabaumugabane w'igihugu cyanjye.”
4Esiteri aramusubizaati “Umwami nabishaka, uyu munsi nazane na Hamani mu nkera mwiteguriye.”
5Umwami aherako arategeka ati “Nimutebutse Hamani, kugirango icyo Esiteri ashaka abe ari cyo kiba.”Nukoumwami na Hamani bajya mu nkera Esiteri yiteguye.
6Bakiri mu nkera banywa vinoumwami abaza Esiteri ati “Urasaba iki,ukagihabwa? Urashaka iki? Naho wansabaumugabane w'igihugu nawuguha.”
7Esiteri aramusubizaati “Icyo nsaba kandi nshaka ni iki:
8niba ntonnye ku mwami akemera kumpa icyo nsaba, agasohoza icyo nshaka,umwami na Hamani bazaze mu nkera nzabitegura, kandi ejo nzasubizaumwami icyo yambajije.”
9Nuko uwo munsi Hamani agenda anezerewe, yishima mu mutima. Ariko abonye Moridekayi ku irembo ry'ibwami, abona atamuhagurukiyekandi atamubererekeye, aramurakarira cyane.
10Ariko Hamani ariyumanganya arataha atumiraincuti ze n'umugorewe Zereshi;
11abatekerereza uko atunze akagira icyubahiro n'uko afite abana benshi, n'ukoumwami yamukijije mu bintu byose, kandi ababwira ukoumwami yamukijije akamurutisha abatware n'abagaragu be bose.
12Hamani arongera arababwira ati “Kandi n'Umwamikazi Esiteri nta wundi yakundiye kujyana n'umwami mu nkera yiteguye keretse jyewe, ndetse n'ubu yandaritse ngo n'ejo nzazane n'umwami.
13Ariko ibyo byose nta cyo bimariye, nkibona wa MuyudaMoridekayi yicara ku irembo ry'umwami.”
14Nukoumugorewe Zereshi n'incuti ze zose bamugirainama bati “Nibashinge igiti kirekire cya mikono mirongo itanu, maze ejouzavuganen'umwamiumusabeMoridekayiukimumanikeho,uherekoubonekujyana n'umwami mu nkeraunezerwe.”Nuko Hamani ashima iyo nama, aherako ashinga igiti.