Est 6:1-14 BYSB2001 - Bible AI

1Iryo joroumwami abura ibitotsi, ni ko gutegeka ko bazana igitabo cy'ubucurabwenge bagisomeraumwami,

2basanga byaranditswe yuko Moridekayi ari we wareze abagabo babiri bo mu nkone z'umwami zarindaga irembo, Bigitani na Tereshi, yuko bashakaga kwica Umwami Ahasuwerusi.

3Umwami arabaza ati “Mbese Moridekayi uwo, hari ishimwe cyangwa icyubahiro yahawe bamwitura ibyo?”
Abagaragu b'umwami b'abahereza baramusubizabati “Nta cyo yahawe.”

4Umwami arabaza ati “Ni nde uri mu rugo?”
Kandi ubwo Hamani yari ahagaze mu rugo rw'imbere ibwami, azanywe no kuvuganan'umwami ngo amusabekumanika Moridekayi ku giti yamwiteguriye.

5Abagaragu b'umwami baramusubizabati “Hamani ni we uri mu rugo.”
Umwami ati “Naze.”

6Nuko Hamani araza. Umwami aramubazaati “Umuntuumwami akunze kubahayagirirwa ate?”
Hamani aribwira ati “Hari uwoumwami yakunda kubahakunduta?”

7Hamani asubizaumwami ati “Uwoumwami akunze kubaha,

8bazane imyambaro y'ubwamiumwami ajya yambara, n'ifarashiumwami agenderaho itamirijwe ikamba ry'ubwami.

9Maze iyo myambaro n'iyo farashi babihe umwe wo mu batware b'umwami barusha abandi gukomera, bayambike uwo muntuumwami akunze kubaha, bamugendeshe mu nzira yo mu murwa ahetswe n'iyo farashi, barangururireimbere ye bati ‘Uko ni ko bazajya bagenzaumuntuumwami akunze kubaha.’”

10Nukoumwami abwira Hamani ati “Huta wende imyambaro n'ifarashi ukouvuze,ubigenze utyo Moridekayi Umuyudawicara ku irembo ry'ibwami, ntihagira ikintu kibura mu byouvuzebyose.”

11Nuko Hamani ajyana imyambaro n'ifarashi, yambika Moridekayi amugendesha mu nzira yo mu murwa ahetswe n'ifarashi, arangururiraimbere ye ati “Uku ni ko bazajya bagenzaumuntuumwami akunze kubaha.”

12Hanyuma Moridekayi asubiraku irembo ry'ibwami. Ariko Hamani arihuta asubiraiwe ababaye kandi yitwikiriye.

13Aherako atekererezaumugorewe Zereshi n'incuti ze zose ibyamubayeho byose. Nuko abajyanama be n'umugorewe Zereshi baramubwira bati “Moridekayi uwo ubwoutangiye gucogorera imbere ye, niba ari uwo mu rubyaro rw'Abayuda ntuzamushobora, ahubwouzagwa imbere ye.”

14Bakivuganana we haza inkone z'umwami, zihuta kujyana Hamani mu nkera Esiteri yari yiteguye.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>