1Nukoumwami na Hamani bazana na Esiteriumwamikazi mu nkera.
2Kuri uwo munsi wa kabiriumwami yongera kubazaEsiteri bari mu nkera ati “Urasaba iki Mwamikazi Esiteri,ukagihabwa? Urashaka iki? Naho wansabaumugabane w'igihugu nawuguha.”
3Nuko Umwamikazi Esiteri aramusubizaati “Niba ngutonnyeho nyagasaniukabishima, ngusabye agahanga kanjye ndetseukizen'ubwoko bwacu. Ni cyo nsaba
4kuko jyewe n'ubwoko bwacu twaguzwe ngo twicwe, turimburwe tumarweho. Iyaba twaraguriwekuba imbata n'abaja nta cyo mba mvuze, nubwo uwo mwanzi atabasha kurihaumwami ibyo aba yishe.”
5Maze Umwami Ahasuwerusi abaza Umwamikazi Esiteri ati “Ni ndeuhangaye kwigira iyo nama, kandi ari he?”
6Esiteri aramusubizaati “Umwanzi wacuuturenganya ni uyu mugomeHamani.”Hamani agiriraubwoba imbere y'umwami n'umwamikazi.
7Muri ako kanyaumwami ahagurukanauburakari ava mu nkera, arasohoka ajya mu murimaw'ibwami. Hamani na we ahagurutswano gusabaUmwamikazi Esiteri agahanga ke, kuko yari abonye koumwami amaramaje kumugirira nabi.
8Hanyumaumwami agaruka ava mu murimaw'ibwami, yinjira mu nzu y'inkera asanga Hamani yikubiseku gisasiro aho Esiteri yari ari. Umwami aherako aravuga ati “Mbese agiye no gufatiraumwamikazi mu nzu aho ndora?”
Ijambo rigihinguka mu kanwa k'umwami, Hamani bamupfuka mu maso.
9Maze Haribona, umwe mu nkone zakoreragaumwami aravuga ati “Ndetse mu rugo rwa Hamani hashinze igiti kirekire cya mikono mirongo itanu, Hamani yiteguriyekumanikaho Moridekayi kandi ari we wavuze ibyagiriyeumwami neza.”
Umwami arategeka ati “Abe ari cyo mumumanikaho.”
10Nuko Hamani bamumanika ku giti yiteguriyeMoridekayi, mazeuburakari bw'umwami buracogora.