1Uwo munsi Umwami Ahasuwerusi agabira Umwamikazi Esiteri ibya Hamani,umwanzi w'Abayuda. Maze Moridekayi aza imbere y'umwami kuko Esiteri yari yavuze icyo bapfana.
2Umwami aherako yiyambura impeta, iyo yari yatse Hamani ayiha Moridekayi. Maze Esiteri aha Moridekayiubutware bw'ibya Hamani.
3Hanyuma Esiteri yongera kuvugiraimbere y'umwami, amwikubitaimbere amwinginga arira, ngo amareho inama mbi ya Hamani Umwagagi, n'imigambi ye yari yagambiriye kugirira Abayuda.
4Umwami atunga Esiteri inkoni y'izahabu, nuko Esiteri arahagurukaahagarara imbere y'umwami
5aravuga ati “Umwami nabishima kandi niba mutonnyeho, ibyo mvuga bikamutunganira nkaba nkundwakaye, ndabinginga ngo bandike inzandiko zo gukuraizo Hamani mwene Hamedata Umwagagi yagambiriye, akazandikishiriza kurimbura Abayuda bari mu bihugu by'umwami byose.
6Mbese nabasha nte kwihanganira kurebaibyago bizaba ku bwoko bwacu? Cyangwa nabasha nte kwihanganira kuzareba bene wacu barimburwa?”
7Umwami Ahasuwerusi asubizaUmwamikazi Esiteri na Moridekayi Umuyudaati “Dore ngabiye Esiteri ibya Hamani, kandi we bamumanitse ku giti muhorakubanguriraukubokokwe kugirira nabi Abayuda.
8Nuko namwe mwandikire Abayuda uko mushatse, mubandikire mu izina ry'umwami muhomeho ikimenyetso cy'impeta ye, kuko inzandiko zanditswe mu izina ry'umwami zigahomwaho ikimenyetso cy'impeta ye, nta muntuubasha kuzikura.”
9Nuko icyo gihe ku munsi wa makumyabiri n'itatu w'ukwezi kwa gatatu kwitwa Sivani, bahamagara abanditsi b'umwami bandika ibyo Moridekayi ategetse Abayuda byose, n'ibisonga by'umwami n'abatware b'intebe n'abatware b'ibihugu uko ari ijana na makumyabiri na birindwi,uhereye i Buhindiukageza Etiyopiya, igihugu cyose nk'uko imyandikire yacyo imeze, n'ishyanga ryose ukoururimirwayo ruri, bandikira n'Abayuda mu rurimirwabo uko imyandikire yabo imeze.
10Nuko Moridekayi abyandika mu izina ry'Umwami Ahasuwerusi, abihomaho ikimenyetso cy'impeta y'umwami, yohereza intumwa zijyana izo nzandiko bahetswe n'amafarashi akoreraumwami kandi afite imbaraga, yakenurirwaga mu kiraro cy'umwami.
11Muri izo nzandikoumwami yemerera Abayuda bo mu miduguduyose ngo baterane birwaneho bashikamye, kugirango bazice barimbure, bamareho ingabo zose z'amoko yose zo muri ibyo bihugu zizabatera, bice n'abana babo bato n'abagore babo bajyane ibintu byabo ho iminyago,
12kandi ibyo bizabe ku munsi umwe mu bihugu byose by'Umwami Ahasuwerusi, ari wo munsi wa cumi n'itatu w'ukwezi kwa cumi n'abiri kwitwa Adari.
13Urwandiko rukurikijeurwategetse yuko iteka rizamamazwa mu bihugu byose, ruherako rwandikirwa amahanga yose, ruvugayuko Abayuda bakwiriye kuba biteguye kuri uwo munsi, guhōra inzigo ku banzi babo.
14Nuko intumwa zihetswe n'amafarashi y'imbaraga yakoreragaumwami, zigenda ziteweumwete zihutishwa n'itegeko ry'umwami, itegeko ryamamara mu murwa w'i Shushani.
15Hanyuma Moridekayi arasohoka ajya imbere y'umwami, yambaye imyambaro y'ubwami y'umukarawa kabayonga n'iy'ibitare, n'ikamba rinini ry'izahabu n'umwitero w'igitare cyiza n'uw'umuhengeri, nuko abo mu murwa w'i Shushani bararangururabarishima.
16Abayuda na bo baracya baranezerwa, barishima bagira icyubahiro.
17Nuko mu gihugu cyose no mu muduguduwose aho itegeko n'iteka by'umwami byageraga, Abayuda baranezerwaga bakishima, bakagira ibirori n'umunsi mukuru. Maze abantu benshi bo mu mahanga yo mu gihugu bihindura Abayuda, kuko Abayuda bari babateyeubwoba.