1Ku munsi wa cumi n'itatu w'ukwezi kwa cumi n'abiri kwitwa Adari, itegeko n'iteka by'umwami byendaga gusohozwa. Ni wo munsi abanzi b'Abayuda bibwiraga ko bagiye kubagirahoububasha, ariko birahinduka Abayuda baba ari bo bagiraububasha ku banzi babo.
2Nuko Abayuda bateranira mu miduguduyabo mu bihugu by'Umwami Ahasuwerusi byose, ngo bafate abashakaga kubagirira nabi. Nta muntu wabashaga kubabuza kuko amahanga yose yari yabatinye.
3Maze abatware b'ibihugu byose n'ibisonga by'umwami, n'abatware b'intebe n'abakoraga imirimo y'umwami batabara Abayuda, kuko Moridekayi yari yabateyeubwoba.
4Moridekayi uwo yari akomeye mu rugo rw'umwami, yamamara mu bihugu byose kandi yajyaga arushaho gukomera.
5Nuko Abayuda bicisha abanzi babo inkota, barabatsemba babamaraho, bagirira ababangaga uko bashatse.
6Ku murwa w'i Shushani Abayuda bahica abagabo magana atanu, barabarimbura.
7Bica na Parishanidata na Dalifoni na Asipata,
8na Porata na Adaliya na Aridata,
9na Parimashita na Arisayi na Aridayi na Vayizata,
10bene Hamani mwene Hamedataumwanzi w'Abayuda, uko ari icumi barabica ariko ntibagira icyo banyaga.
11Uwo munsiumwami abwirwaumubarew'abiciwe mu murwa w'i Shushani.
12Nukoumwami abwira Umwamikazi Esiteri ati “Abayuda bishe abagabo magana atanu mu murwa w'i Shushani barabarimbura, bica na bene Hamani icumi. Mbese none mu bindi bihugu by'umwami bakoze ibingana iki? Hariho icyousabaukagihabwa? Hariho ikindiushaka ngo gikorwe?”
13Esiteri aramusubizaati “Umwami nabishaka, yemerere Abayuda bari i Shushani ejo bazabigenze nk'uko itegeko ry'uyu munsi rimeze, kandi bene Hamani uko ari icumi bamanikwe ku giti.”
14Nukoumwami ategeka ko biba bityo, iteka ryamamara i Shushani na bene Hamani uko ari icumi barabamanika.
15Bukeyebwaho ku munsi wa cumi n'ine w'ukwezi kwa Adari, Abayuda bari i Shushani baraterana bahica abagabo magana atatu, ariko ntibagira icyo banyaga.
16Kandi abandi Bayuda bo mu bihugu by'umwami baraterana birwanaho, bica mu banzi babo abantu inzovu indwi n'ibihumbi bitanu, baruhukaababangaga ariko ntibagira icyo banyaga.
17Uko ni ko byabaye ku munsi wa cumi n'itatu w'ukwezi kwa Adari. Ku wa cumi n'ine bararuhuka, bawugiraumunsi wo gusangiriraho no kunezerwa.
18Ariko Abayuda b'i Shushani baraterana ku munsi wa cumi n'itatu w'uko kwezi no ku wa cumi n'ine, maze ku wa cumi n'itanu wako bararuhukabawugiraumunsi wo gusangiriraho no kunezerwa.
19Ni cyo gituma uwo munsi wa cumi n'ine w'ukwezi kwa Adari, Abayuda b'imusozibabaga mu miduguduidafite inkike, bawugiraumunsi wo kunezererwaho no gusangira, n'umunsi mwiza wo guhanaamafunguro.
20Hanyuma Moridekayi yandika ibyo, abyoherereza Abayuda bose bo mu bihugu by'Umwami Ahasuwerusi byose, aba hafi n'aba kure,
21abategeka koumunsi wa cumi n'ine n'uwa cumi n'itanu w'ukwezi Adari, bayigira iminsi mikuru ukoumwakautashye,
22kuko iyo minsi ari yo Abayuda baruhukiyemo abanzi babo, kandi uko kwezi akaba ari ko kwababereye uk'umunezero mu cyimbo cy'umubabaro, hakabaumunsi mwiza mu cyimbo cyo kwirabura. Kandi abategeka ko bayigira iminsi yo gusangiriraho no kunezerwa, bagahana amafunguro, bagaha abakene impano.
23Nuko Abayuda basezerana yuko bazajya babigenza nk'uko babitangiye, kandi nk'uko Moridekayi yabandikiye,
24kuko Hamani mwene Hamedata Umwagagiumwanzi w'Abayuda bose yari yagambiriye ko arimbura Abayuda, kandi yari yejeje inzuzi zitwa Puri ngo abarimbure abamareho.
25Ariko ijambo rigeze ku mwami,umwami atuma inzandiko zo gutegeka yukoubugambanyi bwe yagambaniye Abayuda bumugaruka, kandi ngo ubwe n'abahungu be bamanikwe ku giti.
26Ni cyo gituma iyo minsi bayita Purimu, bayitiriye Puri. Maze ku bw'amagambo yo muri urwo rwandiko yose, n'ibyo babonye mu byabaye n'ibyababayeho,
27bituma Abayuda bategeka iyo minsi uko ari ibiri, ko bazajya bayigira iminsi mikuru ukoumwakautashye, mu gihe cyayo gitegetswe nk'uko byari byanditswe. Barabisezeranaubwabo n'urubyaro rwabo, n'abajyaga bifatanya na bo bose ngo bye kuzakuka.
28Kandi bategeka yuko imiryango yose yo mu bihugu byose no mu miduguduyose, bazajya bibuka iyo minsi bakayigira iminsi mikuru ku ngoma zose, kandi ngo iyo minsi ya Purimuntizakuke mu Bayuda cyangwa ngourwibutso rwabo rwibagirane mu rubyaro rwabo.
29Nuko Umwamikazi Esiteriumukobwa wa Abihayili, na Moridekayi Umuyudabandikishaububasha bwose, bahamya urwo rwandiko rwa kabiri rwa Purimu.
30Yoherereza inzandiko Abayuda bose bo mu bihugu ijana na makumyabiri na birindwi byo mu gihugu cya Ahasuwerusi, izo nzandiko zavugagaiby'amahoro n'iby'ukuri,
31kugirango ahamye iyo minsi mikuru ya Purimumu bihe byategetswe, uko Moridekayi Umuyudan'Umwamikazi Esiteri babitegetse bakabyisezeraniraubwabo n'urubyaro rwabo, ibyo kwiyirizaubusano kuboroga kwabo.
32Nuko itegeko rya Esiteri rihamya ibya Purimu, maze byandikwa mu gitabo.