1Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b'Abayuda, ibyo yerekwaga ku Buyudano ku b'i Yerusalemu ni ibi: 26.1--32.33
2Umva wa juru we, tega amatwi nawe wa si we, kuko Uwiteka avuga ati “Nonkeje abana ndabarera ariko barangomera.
3Inka imenya nyirayo, n'indogobe imenyaurugorwa shebuja. Abisirayeli bo ntibabizi,ubwoko bwanjye ntibubyitaho.”
4Dore wa bwoko bukoraibyaha we, abantu buzuwemono gukiranirwa,urubyaro rw'inkozi z'ibibi, abana bonona baretse Uwiteka, basuzuguyeUwera wa Isirayeli baramuhararuka, basubirainyuma.
5Ni iki gitumye mushaka kugumya gukubitwa muziragukabyaubugome? Umutwe woseurarwaye,umutimawoseurarabye,
6uhereye mu bworo bw'ikirengeukageza mu mutwe nta hazima, ahubwo ni inguma n'imibyimba n'ibisebe binuka, bitigeze gukandwa cyangwa gupfukwa, nta n'ubwo byabobejwe n'amavuta.
7Igihugu cyanyu ni amatongo, imiduguduyanyu yarahiye, abanyamahanga barabaryana imyaka yanyu. Igihugu kibaye amatongo nk'igishenywe n'abanyamahanga koko.
8Umukobwa w'i Siyoni asigaye ameze nk'ingando yo mu nzabibu, ameze nk'indaro yo mu murimaw'imyungu, ameze nk'umuduguduugoswe n'ingabo.
9Iyaba Uwiteka Nyiringabo atadushigarije igice gito cyane cy'abantu barokotse, tuba twarabaye nk'i Sodomu tukamera nk'i Gomora.
10Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwa batware b'i Sodomu mwe, mutegeamatwi mwumve amategeko y'Imana yacu, mwa bantu b'i Gomora.
11“Ibitambo byanyu bitagira ingano muntambira bimaze iki?”Ni ko Uwiteka abaza. “Mpaze ibitambo by'amasekurumey'intama byoswa n'urugimbu rw'amatungo abyibushye, kandi sinishimira amaraso y'inka n'ay'abana b'intama cyangwa ay'amasekurumey'ihene.
12Iyo muza kunshengerera, ni nde uba wababwiye ko muza kundibatiraurugo?
13Ntimukongere kuntura amaturo atagiraumumaro, imibavu ni ikizira kuri jye, imboneko z'amezi n'amasabato no guteranya amateraniro ndabirambiwe, ibyaha bivanze no guterana kwera bikurweho.
14Imboneko z'amezi n'iminsi mikuru byanyu mwategetsweumutimawanjyeurabyanga, birananiye ndushyekubyihanganira.
15Nimutegaibiganza nzabima amaso, ndetse nimusenga amashengesho menshi sinzayumva, ibiganza byanyu byuzuyeamaraso.
16“Nimwiyuhagire mwiboneze, mukurehoibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, murekegukoranabi.
17Mwige gukoraneza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucireimpfubyiurubanza, muburanire abapfakazi.
18“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukurank'umuhemba birahindukaumweru bise na shelegi, naho byatukuratukutukubirahinduka nk'ubwoya bw'intama bwera.
19Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.
20Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya”, kuko akanwa k'Uwiteka ari ko kabivuze.
21Dore ye,umurwa wiringirwagauhindutse maraya, ahuzuragaimanza zitabera hakababwamo no gukiranuka, none hasigaye ari ah'abicanyi.
22Ifeza zawe zihindutse inkamba, vino zawe zibayeumufungure.
23Abatware bawe ni abagome n'incuti z'abajura,umuntu wese muri bo akunda kugurirwa kandi akurikira impongano, ntibacira impfubyi imanza kandi imanza z'abapfakazi ntizibageraho.
24Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo, Umunyambaraga wa Isirayeli avuga ati “Yewe, nziruhutsa ntuye abanzi banjye kandi n'ababisha banjye nzabahōra.
25Nzagushyirahoukubokongukuremorwose inkamba zawe, nkumaremo icyuma cy'ibati.
26Nzagarura abacamanza bawe n'abajyanama bawe nk'ubwa mbere, hanyumauzitwaumuduguduukiranuka,umurwa wiringirwa.”
27I Siyoni hazacungurwa n'imanza zitabera, kandi abahindutse bo muri yo bazakizwa no gukiranuka.
28Ariko abacumuran'abanyabyaha bazarimburanwa, n'abimūra Uwiteka bazatsembwa.
29Muzakorwa n'isoni z'imirinzi mwifuje, kandi muzamwazwa n'amasambu mwatoranije,
30kuko muzamera nk'igiti cy'umwela cy'ibibabi birabye, cyangwa nk'isambu itagira amazi.
31Umunyambaraga azamera nk'ubutumba kandiumurimoweuzamera nk'igishashi, bizahira hamwe kandi nta wuzabizimya.