1Bazabona ishyano abategeka amategeko yo guca urwa kibera, n'abanditsi bandikira ibigoramye,
2kugirango birengagize abakene badacaurubanza rwabo, bagahuguzaabatindi bo mu bantu banjye, n'abapfakazi bakabaumunyago wabo, kandi impfubyi bazigiraumuhigowabo.
3None se ku munsi w'amakuba no mu irimbura rizaturukakure muzamera mute? Muzahungira kuri nde ngo abakize, kandi icyubahiro cyaweuzagisiga he?
4Bazacishwa bugufibabe hasi y'imbohe, kandi bazagwa babe munsi y'intumbi. Nyamarauburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwoukubokokwe kuracyabanguye.
5Ashuri ni yo ngegene y'umujinya wanjye, kandi inkoni yitwaje ni yo burakari bwanjye.
6Nzamutezaishyanga risuzuguraImana n'ubwoko narakariraga, nzaritegeka kubanyaga bakabajyana ho iminyago, bakabanyukanyukirahasi nk'ibyondo byo mu nzira.
7Ariko ibyo si we wabyitumagaubwe,umutimawe ntiwabyibwiraga, ahubwo yamaraniraga kurimbura no kumaraho amahanga atari make.
8Kuko avuga ati “Mbese abatware banjye bose uko bangana si abami?
9I Kalino ntihameze nk'i Karikemeshi? N'i Hamati ntihameze nka Arupadi? N'i Samariya ntihameze nk'i Damasiko?
10Nk'ukoukubokokwanjye kwageze ku bihugu by'ibigirwamana byari bifite ibishushanyo bibajwe byarutagaibiri i Yerusalemu n'i Samariya,
11ibyo nagiriye i Samariya n'ibigirwamana byaho, sinzabigirira i Yerusalemu n'ibigirwamana byaho?”
12Nuko Umwami Imana nimara gusohoza ibyo yagambiriye ku musoziwa Siyoni n'i Yerusalemu byose, nzaherako mpaneumwami wa Ashuri, muhoraibyo yakoreshejwe n'umutimaw'igitsure n'ubwibone by'icyubahiro cye.
13Kuko yavuze ati “Narabikozeubwanjye mbikoresheje imbaraga z'ukubokokwanjye n'ubwenge bwanjye, kuko ndiumunyabwenge. Nakuyehoingabano z'amahanga, nanyazeubutunzi bwabo, nagizeubutwari, nimikūra abari bicaye ku ntebe z'ubwami.
14Ukubokokwanjye kwiboneyeubutunzi bw'amahanga nk'uwiboneye icyari cy'inyoni, kandi nk'ukoumuntu ateranya amagi inyoni yaretse, ni ko nanjye nateranije ibihugu byo mu isi yose. Nta winyagambuye ngo arambure ibaba, nta wabumbuye akanwa kandi nta n'uwajwigiriye.”
15Mbese intorezo yakwirata kuuyitemesha? Urukerorwakwiyogeza kuurukeresha? Ni nk'aho inkoni yazunguzauyiteruye, cyangwa inshyimbo ikiterura nk'aho atari igiti.
16Ni byo bizatuma Uwiteka Umwami Nyiringabo ateza abantu be babyibushyekonda, kandi mu bwiza bwe hazakongezwa hatwikwe nk'ahatwikwa n'umuriro.
17Umucyo wa Isirayeliuzabaumuriro, kandi Uwera we azaba ikirimi, bazatwika bamareho imifatangwe n'amahwa byeumunsi umwe.
18Kandi azamarahoubwiza bw'ishyamba rye, n'ubw'imirima ye yera cyane, azamaraho n'ubugingo n'umubiri, hazabahoubwihebe nk'uko bimera iyo ūtwara ibendera yiheba.
19Ibiti bizasigara mu ishyamba rye bizaba bike, ibyoumwana muto yakwandikaumubare.
20Nuko uwo munsi abazaba barokotse muri Isirayeli n'abazaba bacitse ku icumu mu nzu ya Yakobo, bazaba batacyisunga ababakubise, ahubwo bazisunga Uwiteka by'ukuri, Uwera wa Isirayeli.
21Abarokotse bo mu Bayakobo bazagarukiraImana ikomeye,
22ariko nubwoubwoko bwawe bwa Isirayeli bungana n'umusenyi wo ku nyanja, igice cyabwo ni cyo kizarokoka kigaruke. Byaragambiriwe gusohozwa rwose n'urubanza rutabera,
23kuko Uwiteka Umwami Nyiringabo yagambiriye kuzabisohoza hagati mu bihugu byose.
24Ni cyo gituma Uwiteka Umwami Nyiringabo avuga ati “Yemwe bantu banjye batura i Siyoni, ntimutinye Abashuri nubwo babakubitainkoni bakababangurirainshyimbo, bakabagirira nk'uko Abanyegiputa babagize.
25Hasigaye igihe gito cyane,uburakari n'umujinya byanjye bizabageraho mbarimbure.”
26Nuko Uwiteka Nyiringabo azamubanguriraibiboko nk'ubwo Abamidiyani bicirwaga ku gitare cya Orebu, kandi inkoni ye azaba ayibanguriyehejuru y'inyanja, nk'uko yabigenje muri Egiputa.
27Uwo munsiumutwaro baguhekeshagauzakuva ku bitugu, kandiuzakurwa no ku buretwa bagushyizeho,uburetwa buzamarwa no gusīgwa.
28Dore bageze Ayati banyuze i Miguroni, i Mikimashi ni ho babitse imitwaro yabo,
29bageze aharenga baganditse i Geba. Ab'i Rama bahinze imishyitsi, ab'i Gibeya yo kwa Sawuli barahunze.
30Rangururaijwi ryaweutake, wa mukobwa w'i Galimu we,ubyumve nawe Layishi, yewe Anatoti wa mutindi we!
31Ab'i Madumanababaye impunzi, n'abaturageb'i Gebimu baraterana ngo bahunge.
32Uyu munsi wa none arataha i Nobu, arakōrēraukubokoku musoziw'umukobwa w'i Siyoni, ari wo Yerusalemu.
33Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo azatemesha amashami imbaraga ze ziteyeubwoba, abasumba abandi cyane bazatemwa, n'abarebare bazacishwa bugufi.
34Kandi azamaraho ibihuru byo mu ishyamba abitemesheje icyuma, n'i Lebanoni hazatsindwa n'iyo ntwari.