Ezayi 11:1-16 BYSB2001 - Bible AI

1Mu gitsina cya Yesayi hazakomoka agashami, mu mizi ye hazumbura ishami ryere imbuto.

2Umwuka w'Uwiteka azaba kuri we,umwuka w'ubwenge n'uw'ubuhanga,umwuka wo kujya inama n'uw'imbaraga,umwuka wo kumenya Uwiteka n'uwo kumwubaha.

3Azanezezwa no kubahaUwiteka, ntace imanza z'ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumva urw'umwe.

4Ahubwo azacira abakene imanza zitabera, n'abagwaneza bo mu isi azabategekeshaukuri, kandi isi azayikubitisha inkoni yo mu kanwa ke, n'abanyabyaha azabicishaumwukaunyura mu minwa ye.

5Gukiranuka kuzabaumushumi akenyeza, kandiumuravauzabaumushumi wo mu rukenyerero rwe.

6Isega rizabana n'umwana w'intama, ingwe izaryama hamwe n'umwana w'ihene; inyana n'umugunzu w'intare n'ikimasa cy'umushishe bizabana, kandiumwana muto ni weuzabyahura.

7Inka zizarishanya n'idubu, izazo zizaryama hamwe kandi intare izarishaubwatsi nk'inka.

8Umwana wonka azakinira ku mwobo w'incira, n'umwana w'incuke azashyiraukubokokwe ku gikono cy'impiri.

9Ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musoziwanjye wera wose, kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nk'uko amazi y'inyanja akwira hose.

10Maze uwo munsi igitsina cya Yesayi kizaba gihagaritswe no kuberaamahanga ibendera, icyo gitsina ni we amahanga azahakwaho, kandiubuturobwe buzagira icyubahiro.

11Uwo munsi Umwami Imana izaramburaukubokoubwa kabiri, igarure abantu bayo basigaye bacitse ku icumu, ibakura Ashuri na Egiputa n'i Patirosi n'i Kushi na Elamu n'i Shinari n'i Hamati no mu birwa byo mu nyanja.

12Kandi azashingira amahanga ibendera, ateranye Abisirayeli baciwe, azateraniriza hamwe Abayuda batatanye, abakuye ku mpera enye z'isi.

13Ishyari ry'Abefurayimu na ryo rizashira, abagirira Abayuda nabi bazatsembwa; Abefurayimu ntibazagirira Abayuda ishyari, kandi Abayuda ntibazagirira Abefurayimu nabi.

14Bazahorera bagwe ku bitugu by'Abafilisitiya iburengerazuba, baziyunga banyage ab'iburasirazuba, bazabangura amaboko yabo kuri Edomu no kuri Mowabu, Abamoni bazabayoboka.

15Uwiteka azakamya rwose ikigobe cy'inyanja ya Egiputa, azazana n'umuyagawe wotsa akorereukubokokwe kuri urwo Ruzi, arukubitearucemoimigezi irindwi, maze yambutse abantu batiriwe bakwetura inkweto.

16Kandi abantu be basigaye bacitse ku icumu bazabona inzira ngari, bayicemo bava Ashuri nk'iyo Abisirayeli babonye ubwo bazamukagabava muri Egiputa.