Ezayi 12:1-6 BYSB2001 - Bible AI

1Uwo munsiuzavuga uti “Uwiteka, ndagushimira yuko nubwo wandakariraga,uburakari bwawe bushizeukampumuriza.

2Dore Imana ni yo gakiza kanjye nzajya niringira ne gutinya, kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n'indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye.”

3Ni cyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y'agakiza.

4Kandi uwo munsi muzavuga muti “Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, mwamamaze imirimo ye mu mahanga, muvugeyuko izina rye rishyizwe hejuru.

5Muririmbire Uwiteka kuko yakoze ibihebuje byose, ibyo nibyamamare mu isi yose.

6Wa muturagew'i Siyoni we, shyira ejuruuvugecyane, kuko Uwera wa Isirayeli uri hagati yawe akomeye.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>