Ezayi 13:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1Ibihanurirwa BabuloniYesaya mwene Amosi yabonye.

2Nimushinge ibendera ku musozimuremure w'ubutayumubarangururireijwi, mubarembuze kugirango binjire mu marembo y'imfura.

3Nategetse intore zanjye kandi nahamagaye ingabo zanjye z'intwari, zishimanaubutwari ngo zimareuburakari.

4Nimwumve ikiriri cy'abantu benshi mu misozi miremire kimeze nk'icy'ishyanga rikomeye, mwumve n'urusakurw'amahanga y'abami ateranye, Uwiteka Nyiringabo aragera ingabo zo kujya mu ntambara.

5Baraturukamu gihugu cya kure ku mpera y'ijuru, bazanye n'Uwiteka n'intwaro z'uburakari bwe ngo barimbure igihugu cyose.

6Nimuboroge kukoumunsi w'Uwiteka uri bugufi. Uzaza ariumunsi wo kurimbukauturutse ku Ishoborabyose.

7Ibyo bizatuma amaboko yose atentebuka, n'umutimaw'umuntu weseukuka.

8Baziheba,umubabaro n'uburibwe bizabafata, bazababara nk'umugoreuri ku nda, bazarebana bumirwe kandi mu maso habo hazatugengeza hase n'umuriro.

9Doreumunsi w'Uwitekauraje,uzazanauburakari bw'inkazi n'umujinya mwinshiuhindure igihugu imyirare,urimbure n'abanyabyaha bo muri cyo bagishiremo.

10Inyenyeri zo mu ijuru n'ubukagabwazo ntibizaka, izuba rizijima rikirasa, n'ukwezi ntikuzavaumwezi wako.

11Nzahana ab'isi mbahora ibyo bakoze bibi, n'abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo, nzamarahoubwibone bw'abibone, n'agasuzugurok'abanyagitinyiro nzagacisha bugufi.

12Nzatubya abantu babe ingume kurusha izahabu nziza, ndetseumuntu azaba ingume arushe izahabu nziza ya Ofiri.

13Ni cyo kizatuma mpindisha ijuruumushyitsi, isi na yo nkayinyeganyeza ikava ahayo, mbikoreshejwe n'umujinya w'Uwiteka Nyiringabo ku munsi w'uburakari bwe bukaze.

14Mazeumuntu wese azasubiraiwabo yiruka nk'isha ihigwa cyangwa intama itagiraumwungeri,umuntu wese azahungira mu gihugu cyabo.

15Uwo bazabona wese bazamusogota, kandiuzafatwa wese bazamwicisha inkota.

16Impinja zabo na zo bazazibahondera imbere, amazu yabo azasahurwa kandi abagore babo bazendwa ku gahato.

17Dore nzabateza Abamedi, ntibazita ku ifeza, kabone n'izahabu ntizabanezeza.

18Abanyamiheto bazavunagura abasore, ntibazababariraurubyaro rwabo, ntibazagirira imbabazi n'abana babo batoya.

19Kandi i Babuloniari ho cyubahiro cy'amahanga y'abami, ari ho bwiza bw'ubwibone bw'Abakaludaya, hazamera nk'uko Imana yarimburagai Sodomu n'i Gomora.

20Ntihazongera guturwa kandi ntihazongera kubabwa uko ingoma yimye. Abarabu ntibazahashinga amahema, kandi n'abungeri ntibazahabyagiza imikumbi yabo.

21Ahubwo inyamaswa z'inkazi zo mu butayuni zo zizahaba, amazu yabo azababwamo n'ibikoko biteraubwoba, imbuni zizahaba n'ihene z'ibikomo zizahateganira.

22Amasega azakankamira mu mazu yabo y'inyumba, n'imbwebwe zizamokera mu mazu y'abami babo ashimwa. Igihe cyaho kirenda gusohora kandi ntihazongera kurama.