Ezayi 15:1-9 BYSB2001 - Bible AI

1Ibihanurirwa Mowabu. 2.8-11
Erega Ari,umuduguduw'i Mowabuurarimbutseushiraho ijoro rimwe. Erega Kiri,umuduguduw'i Mowabuurarimbutseushiraho ijoro rimwe.

2Barazamutse bajya i Bayiti n'i Diboni mu ngoro zo mu mpinga ngo baririreyo. Abamowabu bararirira i Nebo n'i Medeba, imitwe yabo yose ni inkomborera kandi bogosha n'ubwanwa bose.

3Bagenda mu nzira z'iwabo bambaye ibigunira, hejuru y'amazu yabo no mu miharuro y'iwaboumuntu wese araboroga arira cyane.

4Heshiboni na Eleyale barataka ndetse amajwi yabo agera i Yahasi, ni cyo gituma ingabo z'i Mowabu ziboroga, imitima yabo igahinda imishyitsi.

5Umutimawanjyeuririra Abamowabu, imfura zabo zihungiye i Sowari na Egilatishelishiya ahaterera hajya i Luhiti, ni ho ho bazamuka bariraumugenda, no mu nzira ijya i Horonayimu, ni ho baririra amarira y'abarimbuka.

6Kuko amazi y'i Nimurimuazakama,ubwatsi buzuma,ubwatsi bubisibuzashiraho he kumeraikintu cyose kibisi.

7Ni cyo kizatuma ibintu batunze n'ibyo babitse babijyana ku mugeziw'imikinga,

8kuko kurirakugezemu ngabano z'i Mowabu, kandiumuborogo wakoukagera Egilayimu n'i Bēriyelimu.

9Amazi y'i Dimoni yuzuyeamaraso kandi nzongera gutezai Dimoni ibindi byago, impunzi ziri i Mowabu n'abacitse ku icumu bagasigara mu gihugu, nzabateza intare.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>