Ezayi 16:1-14 BYSB2001 - Bible AI

1Nimurabukireutegeka igihuguuhereye i Sela herekeyeubutayuukageza ku musoziw'umukobwa w'i Siyoni, mumurabukireabana b'intama.

2Uko inyoni zizimira, icyari gishwanyutse, ni ko abakobwa b'i Mowabu bazamera ku byambu bya Arunoni.

3Tugīre inama uca imanza ku manywa y'ihanguutubereigicucu gihwanye n'ijoro,uhishe ibicibwa n'inzererezi ntuzazigambanire.

4Ibicibwa by'i Mowabu bibe iwawe, Mowabuumubereubuhungiro bw'abamunyaga kuko abahenzi bahindutseubusa, kunyaga kugashira kandi abarenganya bakarimbuka bagashira mu gihugu.

5Intebe y'ubwami izakomezwa no kugiraimbabazi kandi harihouzayicaraho mu kuri, mu nzu ya Dawidi, ariumucamanzaukurikiza imanza z'ukuri, akabangukiragukoraibyo gukiranuka.

6Twumviseubwibone bwa Mowabu ko yibona cyane, twumvise n'agasuzuguroke n'ubwibone bwe n'uburakari bwe, ariko kwīrarīra kwe ni uk'ubusa.

7Ni cyo kizatuma ab'i Mowabu bazaborogera Mowabu,umuntu wese azaboroga, muzarizwa n'amatongo y'i Kirihareseti mwihebye rwose,

8kuko imirima y'i Heshiboni irabye n'uruzabibu rw'i Sibuma abatware b'amahanga bavunaguye ibiti byarwo byiza byari bigeze i Yazeri, bikagera no mu butayurwagabye amashami yarwo yambuka inyanja.

9Ni cyo kizatuma ndirirauruzabibu rw'i Sibuma nk'uko ab'i Yezeri baruririra. Yewe Heshiboni nawe Eleyale, nzakūhira amarira yanjye kuko ku mbuto zawe zo mu cyi no mu isarura ryawe habaye induru z'intambara.

10Ibyishimo n'umunezero bikuwe mu mirima yera cyane, no mu nzabibu ntihazaba indirimbo cyangwaurusakurw'ibyishimo, nta mwenziuzengera vino mu muvure, abenzi mbaciye ku midiho.

11Amagara yanjye acurangira Mowabu nk'inanga yo kumuhoza, no mu nda yanjye hacurangira i Kiriheresi.

12Kandi Mowabu najya gushengera mu ngoro yo ku kanunga yirushyabakajya ahera he ngo asenge, ntazashobora kunesha.

13Iryo jambo ni ryo Uwiteka yavuze kuri Mowabu kera.

14Ariko noneho Uwiteka avuze yuko imyaka itatu itarashira nk'iy'ukorera ibihembo, icyubahiro cy'i Mowabu n'ingabo zaho zose nyinshi cyane bizahinyurwa, kandi abazasigara bacitse ku icumu bazaba ari inkeho cyane, ari nta cyo bamaze.