Ezayi 17:1-14 BYSB2001 - Bible AI

1Ibihanurirwa i Damasiko.
“I Damasiko hakuwehontihakiriumurwa, hazaba itongo n'ikirundo cy'isakamburiro.

2Imiduguduya Aroweri ibaye imyirare, izabaurwuri rw'imikumbi n'inama zayo kandi nta wuzayikoma.

3Ibihome bizashira muri Efurayimu n'ubwami buzashira i Damasiko, n'abazaba bacitse ku icumu b'i Siriya na bo bazashira. Bizaba nk'uko icyubahiro cy'Abisirayeli cyabaye.”Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze.

4“Uwo munsi icyubahiro cya Yakobo kizagabanuka, n'umubyibuho weuzashira ananuke.

5Kandi bizamera nk'umusaruziutemaamasaka yeze agasarura amahundo, ndetse bizamera nk'uhumba amasaka mu kibaya cy'Abarafa.

6Ariko hazasigaramo ibihumbwank'iby'umutiniunyeganyejwe, imbuto ebyiri cyangwa eshatu zo mu bushorishori zikaragarika, hakaragarika enye cyangwa eshanu zo ku mashami y'impande z'umutiniwera cyane.”Ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze.

7Uwo munsiumuntu azatumbīra Umuremyi we, amaso ye azita ku Uwera wa Isirayeli.

8Kandi ntazatumbira ibyotero byaremwe n'intoki ze, ntazita ku bukorikori bw'intoki ze cyangwa Ashera n'ibishushanyo by'izuba.

9Uwo munsi imiduguduye ikomeye izamera nk'ahantu ho mu bibira no mu mpinga z'imisozi, aho Abisirayeli bamenesheje abantu hazaba imyirare rwose.

10Kuko wibagiwe Imana y'agakiza kawe kandi ntiwibutse igitare cy'imbaraga zawe, ni cyo gitumyeuteraingemwe zo kwinezeza n'ingurukiraz'inyamahanga.

11Umunsi waziteraga washyizehouruzitiro bukeyeusanga zarabije, ariko ibisarurwa bizabura ku munsi w'umubabaro n'agahinda gasāze.

12Ee! Ee! Ee! Umva imidugararo y'amahanga menshi ahorera nk'inyanja, umva no gusumakw'amahanga asuma nk'amazi menshi yo ku rusumo.

13Amahanga azasuma nk'amazi menshi yo ku rusumo, ariko Imana izabahana, na bo bazahungira kure nk'ibishingwe byo ku misozi iyo bijyanwa n'inkubi y'umuyaga, kandi bazirukanwa nk'umukunguguutumurwa na serwakira.

14Dore ibiteraubwoba nimugoroba ariko bwajya gucya bagasanga nta bihari: uwo ni wo mugabane w'abatunyaga kandi ni byo bihembo by'abatwambura.